Kagame Charles mu ndirimbo nshya nyuma yo kwinjira mu mikoranire na Moriah Entertainment

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Kagame Charles ukorera muzika yo kuramya no guhimbaza Imana muri Australia uheruka kwakirwa mu biganza bya Moriah Entertainment ireberera inyungu z’abahanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Naragukunze”.

Iyi ndirimbo yakurikiye izindi eshatu uyu muhanzi uhimbaza Imana yashyize hanze zigafata imitima y’abazumvise.

Kagame Charles yishimiye kwinjira mu mikoranire na Moriah Entertainment imaze imyaka 12 ikurikirana ibikorwa by’iyobokamana mu Rwanda.

Yagize ati “Mu by’ukuri sinzi uburyo nabivugamo gusa ndanezerewe cyane, kuko sintekereza ko hari icyo ndusha abandi kuba Moriah yakemera kumfasha mu bikorwa byanjye by’ubuhanzi, kandi nkurikije ibiganiro twagiranye nizeye ko ubutumwa Imana yanshyize ku mutima buzagera ku rwego rukomeye kuko abantu tugiye gukorana basanzwe babimenyereye”

Avuga ku ndirimbo ye “Naragukunze” yavuze ko irimo ubutumwa buhumuriza umuntu wese ufite ibyo ari gucamo bimugoye. Ni indirimbo uyu muhanzi yumvikana ari mu ruhande rw’Imana iganiriza umuntu imukomeza ko ari Imana irinda isezerano ryayo idashobora kubura kurisohoza niyo ibihe byahita bigaha ibindi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi rwa Moriah entertainment bwatangaje ko bishimiye cyane gukorana n’uyu muhanzi cyane ko babanje gusuzumana ubushishozi ubushobozi bw’uyu muhanzi haba mu kuririmba no kwandika indirimbo.

Musoni Benjamin ushinzwe Abahanzi muri Moriah Entertainment, yahaye ikaze Kagame Charles mu bandi bahanzi.

Yagize ati “Twishimiye gukorana na Charles, ni umwe mu bahanzi beza Imana ihagurukije muri iki kiragano haba mu miririmbire ye n’uburyo yandikamo. Yabaye umuhanzi wa mbere ugiye kongera gukorana natwe nyuma y’igihe dusa n’aho twahagaritse kwakira abahanzi. Ibi kandi biri muri gahunda tumaze igihe kitari gito dutegura y’uburyo bwo gukorana n’abahanzi bakizamuka.”

Mu gihe gito amaze yinjiye mu muziki, Kagame Charles amaze gukora indirimbo enye harimo “Ahindura ibihe”, “Tubagarure”, “Ntuzibagirwe” na “Naragukunze” yamaze gushyira ahabona.

Izi ndirimbo zose zikaba zarakozwe na studio imaze kuba ubukombe mu gukora indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza ikoreramo abavandimwe babiri Boris na Bruce. Kagame Charles ari gutunganya album ye izaba igizwe n’indirimbo icumi.

Moriah Entertainment ni sosiyete yagiye ireberera ibikorwa by’abahanzi batandukanye barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo n’abandi.

Kagame Charles ari mu bahanzi b'abanyempano mu muziki uhimbaza Imana
Kagame Charles yakiriwe muri Moriah Entertainment
Musoni Benjamin ni we ushinzwe Abahanzi muri Moriah Entertainment

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .