Kibeho: Kwizihiza Asomusiyo byasubitswe kubera Coronavirus

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro butangaza ko ku wa 15 Kanama 2020 nta birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya bizabera i Kibeho nk’uko byari bisanzwe kubera icyorezo cya COVID-19.

Ubusanzwe buri mwaka tariki ya 15 Kanama, abantu babarirwa mu bihumbi baturutse imihanda yose biganjemo abakirisitu Gatolika bakoranira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, umunsi uzwi nka Asomusiyo.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizweho umukono n’umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Célestin Hakizimana, rimenyesha abantu bose ko nta ngendo Nyobokamana zizakorerwa i Kibeho ku itariki ya 15 Kanama 2020.

Rigira riti “Ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro buramenyesha Abakirisitu n’imbaga y’abasanzwe bakorera Ingendo Nyobokamana i Kibeho, cyane cyane ku Munsi Mukuru wa Asomusiyo uzizihizwa ku itariki ya 15 Kanama 2020; ko nta Ngendo Nyobokamana zizakorerwa i Kibeho kuri iyi taliki nk’uko byari bisanzwe kugira ngo twirinde icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyibasiye Isi yose.”

Rikomeza rivuga ko “Abatazashobora kujya aho basanzwe basengera bazakurikirana uko uyu Munsi Mukuru uzizihizwa hifashishijwe itangazamakuru.”

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatulika birabyemeza.

Uyu munsi ukunze kwitabirwa n’Abakirisitu Gatolika baturuka mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, Amerika no ku mugabane w’u Burayi ndetse na Aziya.

Ubusanzwe buri mwaka tariki ya 15 Kanama, abantu babarirwa mu bihumbi baturutse imihanda yose bakoranira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu kwizihiza Asomusiyo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .