00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umwuka uri mu Bayisilamu nyuma yo kwizihiza Ilayidi bari muri Guma mu Rugo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Abayisilamu bo mu bice byo mu Mujyi wa Kigali, bakoreye isengesho rya Eid al Adha mu ngo zabo banashyikiriza abaturanyi n’imiryango inyama z’igitambo mu buryo budasanzwe bujyanye mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Iki gikorwa bagikoze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga nyuma y’aho Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) utangaje ko abo mu turere turi muri Guma mu Rugo, isengesho ry’Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha bazarikorera mu ngo zabo bakanirinda gusabana no gutumirana mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Bamwe mu bo IGIHE yasuye yasanze bamaze gusenga batangiye kubaga amatungo arimo ihene babikorera mu ngo zabo ariko ubona ko bitandukanye n’uko uyu munsi mukuru bawizihizaga mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyibasira isi.

Bavuze ko Ilayidi yagenze neza kuko yasanze bagihumeka nubwo babikoreye mu ngo.

Nsabimana Karimu yagize ati “ Ilayidi njye navuga ko yagenze neza kuri njye kuko yasanze ngihumeka; nabyishimiye cyane kuko ntacyo nahaye Imana ngo mbe nkibasha guhumeka.”

Uwimana Alimah, we yagize ati “Yagenze neza; twabashije kubaga ihene nk’uko n’ubundi twabigenzaga, turashimira Imana cyane kuba twahaye abaturanyi bacu kugira ngo na bo babashe kurya neza kuri uyu munsi.”

Ku rundi ruhande hari na bamwe mu bayisilamu babwiye IGIHE ko uyu munsi mukuru wa Eid al Adha utabagendekeye neza kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye batabasha gutumira inshuti zabo no gusabana na zo nk’uko bajyaga babigenza.

Byukusenge Kassim yagize ati “Iyi ni yo Layidi ya mbere mbonye mbi mu zo nizihije zose. Ibaze nawe ilayidi udashobora gutumira n’abantu 10 iwawe cyangwa ngo usure abantu? Ariko uzi uburyo isengesho ry’abantu benshi riba ryiza? Erega ni bwo unabona ko ari Ilayidi.”

Yongeyeho ko itagenze neza bitewe n’uko nta bantu bagiye gukora umutambagiro mutagatifu i Maka uretse abaturage ba Arabia Saoudite.

Ubusanzwe mu myemerere y’idini ya Isilamu, umunsi wa Eid Al Dha umara iminsi itatu ku buryo n’ubu hari abari kuwizihiza basangira, banashyikiriza inyama z’ibitambo inshuti n’abavandimwe ndetse n’abaturanyi babo nk’uko babisabwa.

Abayisilamu bafite ubushobozi bagiye babagira amatungo mu ngo zabo
Babagiraga mu ngo zabo bagashyira inyama abaturanyi bubahiriza amabwiriza ya Covid-19
Abayisilamu n'abaturanyi babo basangishwaga inyama mu ngo zabo mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .