00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid Al Adha

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’umuryango mugari w’Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi hose, abifuriza kugira Umunsi Mukuru mwiza w’igitambo wa Eid Al Adha.

Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha wizihijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Nyakanga 2021, aho by’umwihariko mu Rwanda wasanze ibice bitandukanye by’igihugu biri muri gahunda ya Guma mu rugo yashyizweho hagamijwe kurinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Perezida Kagame yifurije Abayisilamu bose kugira umunsi mwiza w’ibyishimo haba ku bari mu Rwanda n’abari hirya no hino ku Isi.

Umukuru w’Igihugu yabibukije ko mu gihe bishimana n’imiryango yabo, inshuti n’abavandimwe bagomba no kuzirikana kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ati “Ndifuriza abayisilamu bose mu Rwanda no ku Isi hose Umunsi mwiza wa Eid Al Adha. Dukomeze kwirinda muri ibi birori hamwe n’imiryango yacu mu gihe dufatanya kurwanya iki cyorezo.”

Eidil-Ad’ha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama. Uyu munsi uzwi ku zina ry’Ilaidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.

Mu Rwanda by’umwihariko ibice birimo Umujyi wa Kigali n’ahandi bashyiriweho gahunda ya Guma mu Rugo, amasengesho y’uyu munsi wa Eid Al Adha, bayakoze mu buryo budasanzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwari bwatangaje ko Abayisilamu bagomba gusengera mu ngo zabo, mu gihe abari mu turere tutari muri Guma mu Rugo nabo bitabiriye aya masengesho ariko bakaba batari barenze 30%.

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza, abasaba gukomeza gufatanya mu guhashya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .