Choeur International yateguye igitaramo izifashishamo indirimbo ya M’bilia Bel (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Choeur International de Kigali yateguye uruhisho rurimo n’indirimbo ya M’bilia Bel mu gitaramo cy’akataraboneka cyo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani igiye gukorera mu Mujyi wa Kigali.

Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019 muri Lemigo Hotel, aho kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuyobozi wa Choeur International de Kigali, Shimagizwa Alain Richard, yabwiye IGIHE ko gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 13, batangiye kugikora kuva iri tsinda ryashingwa.

Ati “Buri mwaka dukora igitaramo kiba kivuga kuri Noheli tukaririmba indirimbo zitandukanye ariko na none si ibyo gusa tureba n’indirimbo zisanzwe zizwi. Urugero nk’uyu mwaka mu gaseke kacu harimo indirimbo ya M’bilia Bel abantu bamenye nkaba nshishikariza abantu kuzaza. Ni igitaramo dutegura kuva Choeur International yashingwa.”

Yavuze ko by’umwihariko uyu mwaka by’umwihariko bazacurangisha ibicurangisho byinshi bitandukanye kandi mu yindi bitarajyaga bibaho.

Abaririmbyi b’iri tsinda biteguye iki gitaramo mu buryo bukomeye cyane ko badasiba gukora imyitozo kugira bazataramane n’ababakunda neza.

Iki gitaramo kizaba gikubiyemo indirimbo zigiye zitandukanye zirimo izamenyekanye cyane mu Isi ya muzika ziririmbwe mu buryo bw’umwimerere kandi zatunganyijwe na bamwe mu bagize Choeur International.

Mu ndirimbo zizaririmbwa higanjemo indirimbo zitandukanye nka Classique, pop, na R&B.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5 000 Frw mu myanya isanzwe na 10 000 Frw mu y’icyubahiro.

Amatike yacyo ari kuboneka kuri Lemigo Hotel, Librairie ya St Michel ashobora no kuboneka umuntu anyuze kuri umwe mu bagize Komite ya Choeur International de Kigali.

-  Indi nkuru wasoma: Agaseke! Choeur International yateguye igitaramo kizakora mu nguni zose z’ibyishimo

Choeur International de Kigali yiteguye gukora igitaramo gikomeye cyo kwinjiza abantu mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .