Korali Bethlehem na Siloam zanyuze abitabiriye isozwa rya Bethlehem Evangelical Week 2019

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 18 Ukuboza 2019 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Korali Bethlehem ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gisenyi na Siloam ikorera umurimo w’Imana ku Mudugudu wa Kumukenke muri Kigali zashimishije abitabiriye isozwa ry’igiterane n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye bizwi nka Bethlehem Evangelical Week 2019.

Iki giterane cyamaze icyumweru cyahurijwemo abahanzi n’amakorali akunzwe mu Rwanda ndetse kinaberamo ibikorwa by’urukundo byo gufasha abatishoboye no gusangira na bo.

Muri uyu mwaka iki cyumweru cyahariwe ivugabutumwa cyahawe intego ivuga ngo “Naho twebweho iwacu ni mu ijuru’’ iri mu Abafilipi 3.20.

Nyuma yo gutaramirwa n’abahanzi barimo Alexis Dusabe, Danny Mutabazi na Innocent Tuyisenge uririmba muri Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge mu minsi y’imibyizi, iki giterane cyasojwe ku wa 15 Ukuboza 2019 hakorwa igitaramo cyagutse.

Korali zagitumiwemo zirimo Bethlehem na Siloam n’izindi zibarizwa ku Mudugudu wa ADEPR Gisenyi.

Abacyitabiriye banyuzwe n’ubutumwa bwatanzwe bunyuze mu ndirimbo z’ayo makorali zakunzwe cyane mu nsengero zitandukanye. Hacuranzwe umuziki w’umwimerere, wizihiye buri wese.

‘Bethlehem Evangelical Week’ ni igitekerezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ubwo iyi korali yizihizaga Yubile y’imyaka 50 mu 2016. Ibikorwa byitabwaho muri iki gihe birimo kwifatanya n’abababaye no kubaremera, gusura abarwayi n’imfungwa n’ibindi.

Mu gikorwa cy’uyu mwaka, cyasojwe abaterankunga bahabwa ibyemezo by’ishimwe ndetse Rukundo Darius ahembwa nk’umuterankunga w’umwaka mu gihe Perezida wa Korali Bethlehem, Muhire Muparasi Innocent, yashimiwe nk’umaze igihe ku buyobozi.

Yabwiye IGIHE ko yishimiye igihembo yahawe. Ati “Byari byiza cyane guhabwa igihembo nk’umuyobozi wa korali kuva mu 2005. Byanshimishije cyane, numvise nongewemo imbaraga.’’

Muri iki gitaramo kandi abaririmbyi ba Korali Bethlehem basangiye n’abapasiteri, amakorali, abakirisitu batishoboye Noheli n’Ubunani.

Nyuma y’iki gikorwa cya 2019, Bethlehem Evangelical Week ishobora kwagurwa ikazajya itangira muri Mutarama mu kurushaho kunoza ibikorwa biyiberamo ndetse kikaba cyanagezwa mu zindi ntara.

Mu bindi bikorwa Korali Bethlehem ishyize imbere harimo gusoza umwaka wa 2020 yarasoje umushinga wo kugura ibyuma n’urubyiniro izifashisha mu gukora ivugabutumwa ryagutse. Kuri ubu imaze kugura iby’asaga miliyoni 30 Frw.

Korali Bethlehem yatangiye umurimo w’Imana mu 1965, igizwe n’abaririmbyi bane, yari iy’Urubyiruko. Nyuma y’imyaka ibiri yahawe izina rya Bethlehem. Ni korali ya kabiri yashinzwe muri ADEPR nyuma ya Bethania y’i Gihundwe aho iri torero ryatangirijwe mu 1940.

Korali Bethlehem ubu ibarizwamo abarenga 80. Yibarutse abashumba benshi bagiye bahabwa imirimo itandukanye mu nzego zo hejuru muri ADEPR.

Iyi korali imaze kubaka ibigwi mu bakunda umuziki uramya Imana, ifite album esheshatu z’indirimbo z’amajwi n’izindi z’amashusho. Yakoze ivugabutumwa mu nsengero n’ibiterane byagutse, muri za gereza mu Rwanda, yanatumiwe mu bitaramo mu bihugu birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Uganda na Kenya.

Korali zitandukanye zatumiwe muri iki giterane zanyuze abacyitabiriye
Korali Siloam ikorera umurimo w’Imana ku Mudugudu wa Kumukenke mu Mujyi wa Kigali yatumiwe muri iki giterane. Yahembuye benshi mu bihangano byayo
Abaterankunda ba Korali Bethlehem bashimiwe
Perezida wa Korali Bethlehem, Muhire Muparasi Innocent, yashimiwe nk’umaze igihe ku buyobozi
Ibirori byo gusoza Bethlehem Evangelical Week 2019 byari bibereye ijisho
Igihembo cyahawe Perezida wa Korali Bethlehem, Muhire Muparasi Innocent, uri ku buyobozi kuva mu 2005

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .