Korali Galeedi yatumiye Dominic Ashimwe na Deo Munyakazi mu gitaramo cy’amashimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukuboza 2019 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Korali Galeedi ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Kicukiro ku Mudugudu wa Nyakabanda yateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana cyahawe intego iri mu gitabo cy’Abacamanza 6:14, igira iti “Genda uko izo mbaraga zawe zingana.’’

Iki gitaramo giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, saa munani zuzuye. Kizabera aho Korali Galeedi ibarizwa, ku rusengero rwa ADEPR mu Nyakabanda, munsi y’ahahoze hoteli ya Alpha Palace, i Remera, ku muhanda KK263 St.

Galeed Choir Live Concert yatumiwe abahanzi bafite izina barimo umuririmbyi Dominic Ashimwe n’umukirigitananga Deo Munyakazi, ukora umuziki gakondo avanga n’uwo mu rusengero.

Ashimwe ari mu bahanzi babarizwa mu itorero rya ADEPR ufite izina mu muziki uhimbaza Imana, kuva mu myaka isaga icumi ishize. Yamamaye mu bihangano birimo “Nemerewe kwinjira’’, “Ashimwe”, “Ndishimye”, “Azanyibuka’’, “Wambereye imfura’’ n’izindi.

Uyu muhanzi azanafatanya na Korali Sion ibarizwa ku Mudugudu wa Nyakabanda ndetse n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo muri ADEPR Nyarugenge. Abazacyitabira bazabwirizwa ubutumwa bwiza n’umuvugabutumwa Singirankabo Boniface wo muri ADEPR.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Korali Galeedi, Erick Shaba, yatumiye abakunzi b’ibihangano bihimbaza Imana kuzitaba ubutumire bwo gusangira ubutumwa bwiza bunyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana rihembura imitima.

Ati ‘‘Twiteguye gutaramana n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana kugira ngo turusheho gushima Imana.’’

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangirwamo amashimwe y’uburinzi bw’Imana mu gihe gitambutse ni ubuntu ku bantu bose.

Korali Galeedi yatangiye umurimo w’Imana mu 1997 yitwa iya Nyakabanda. Icyo gihe yari igizwe n’abaririmbyi batanu basengera muri shitingi ; izina yakuweho ihabwa irya Ebenezer. Nyuma y’imyaka isaga itatu yahinduye izina yitwa Korali Galeedi, bisobanura igishyinga gihamya (Itangiriro 31 :46-48).

Iyi korali yakunze kugira umwihariko wo kuvuga ubutumwa hanze ya Kigali, mu bice by’ibyaro hirya no hino mu Rwanda ndetse iza kubihererwa igihembo cya Sifa Rewards cyatangwaga na Isange Corporation.

Korali Galeedi ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Kicukiro ku Mudugudu wa Nyakabanda
Ashimwe Dominic ari mu bahanzi bafite igikundiro mu muzika uhimbaza Imana
Munyakazi Deo uri mu bahanga mu gukirigita umurya w’inanga gakondo y’Abanyarwanda yatumiwe muri iki gitaramo
Korali Galeedi yatumiye Dominic Ashimwe na Deo Munyakazi mu gitaramo cy’imbaturamugabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .