Umuhanzikazi Tuyishime Sabrina yatumiye abanyempano mu gitaramo azamurikiramo album

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukuboza 2019 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Tuyishime Sabrina usanzwe abarizwa mu Itsinda riramya rikanahimbaza Imana rya New Melody yatumiye abahanzi barimo Nshuti Bosco, Tuyisenge Innocent n’umukirigitananga, Niyifasha Esther mu gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere y’amajwi.

Iki gitaramo cyiswe “Ndabihamya Live Concert” kizabera kuri ADEPR Kibagabaga, ku wa 8 Ukuboza 2019 kuva saa munani.

Tuyishime yabwiye IGIHE ko iki gitaramo yashatse kucyitirira indirimbo ye ya mbere yise “Ndabihamya” kuko yizera ko yakoze ku mitima ya benshi.

Yagize ati “Igitaramo nacyitiriye indirimbo yanjye ya mbere nashyize hanze. Ntekereza ko yakoze ku mitima ya benshi.’’

Uyu muhanzikazi mu gitaramo cye yatumiyemo abarimo Bosco Nshuti ufite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana ndetse yegukanye Groove Awards 2018; Tuyisenge Innocent uririmba muri Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge; Umukirigitananga, Niyifasha Esther n’amakorali arimo Abarinzi na Goshen.

Abazacyitabira bazasangizwa ijambo ry’Imana n’umuvugabutumwa, Kalisa Fred wo mu Itorero rya ADEPR.

Tuyishime yavuze ko yakoze imyiteguro y’ibanze ategereje umunsi w’igitaramo kandi yizeye ko kizagenda neza.

Yakomeje ati “Icyo abakunzi banjye banyitezeho nta kindi uretse gukorera Imana binyuze mu kuyihimbaza nayiramya binyuze mu ndirimbo.

Mu bihe biri imbere ateganya gukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa birimo no gusura abantu bababaye n’abarwayi mu bitaro bitandukanye.

Tuyishime Sabrina ni umukobwa ubarizwa mu Itorero rya ADEPR Kibagabaga. Amaze imyaka ibiri atangiye umuziki ariko indirimbo ya mbere yayishyize hanze mu 2018.

Uyu muhanzikazi amaze gukora indirimbo zirindwi ariko anafite izindi agitunganya muri studio.

Indirimbo ze zamamaye zirimo “Ndabihamya” yanitiriye album, “Uri uwo kubahwa” n’izindi.

Kwinjira mu gitaramo cyitiriwe “Ndabihamya”, indirimbo ya mbere ya Tuyishime yasangije abakunzi be ni ubuntu.

-  Reba hano “Ndabihamya” ya Tuyishime Sabrina

Umuhanzikazi Tuyishime Sabrina amaze imyaka isaga ibiri akora umuziki uhimbaza Imana nk'umuhanzi wigenga
Umuhanzikazi Tuyishime Sabrina yatumiye abahanzi b’abanyempano mu gitaramo azamurikiramo album

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .