Abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere basabwe guhindura imyumvire y’abakirisitu kuri COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Urugamba rwo guhangana na COVID-19 si urwa bamwe kuko rusaba imbaraga z’inzego zose mu guhangana n’iki cyorezo cyugarije u Rwanda n’Isi.

Muri urwo rugamba harimo no guhindura imyumvire aho mu bari ku ruhembe harimo n’abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere bahura n’abantu benshi.

Tariki ya 17 Ugushyingo 2020, abanyamadini 60 bahuguwe ku buryo bwo kumenya uruhare bafite mu kuzamura imyumvire y’abayoboke babo ku kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 hubahirizwa amabwiriza yashyizweho n’inzego za Leta zibifitiye ububasha bikanahuzwa n’ibyanditswe byera.

Aya mahugurwa yabaye mu gihe bamwe mu banyamadini mu bihe bitandukanye bakunze kumvikana bavuga batakubahiriza amabwiriza ya leta ngo kuko babujijwe n’Imana, abandi bavuga ko ari iby’abatumvira Uwiteka.

Pasiteri Habyarimana Désire wo mu Itorero rya ADEPR yavuze ko aya mahugurwa bayigiyemo uburyo bakwiye kurinda imibiri yabo na bagenzi babo.

Ati “Abakirisitu benshi bigishijwe nabi bahawe igifasha igice kimwe kandi umuntu agizwe n’ibice bitatu Umwuka, Ubugingo n’Umubiri.’’

Akomeza ati “Hari imvugo yakunze gukoreshwa ivuga ko roho nzima itura mu mubiri muzima bijya guhura n’aya mahugurwa aho abantu bakwiye kumenya uko bakwiye kurinda imibiri yabo bakamenya kwirinda ubwabo, bakamenya no kurinda bagenzi babo.’’

Ibi abihurizaho n’Umuyobozi wa Radio Umucyo yateguye aya mahugurwa, Nyirahavugimana Cecile, wavuze ko abakirisitu bafite imyumvire itandukanye kuri Coronavirus bitewe n’amakuru atari yo bahabwa.

Yagize ati “Ku bijyanye n’imyemerere usanga abantu bafite imyumvire itandukanye ku byorezo ari naho mu nsengero cyangwa ahantu hatandukanye abantu bagenda bavuga ibintu bitandukanye ku bijyanye n’iki cyorezo.’’

Akomeza ati "Mu by’ukuri icyorezo gifite uko cyaje kandi ni virusi kandi irahari, abantu bakwiye kuyimenya mu buryo bwa gihanga. Ibyo rero niho bitandukaniyeho n’abantu bizera kuko hari ubwo babivuga mu buryo bw’imyemerere, ntibabivuge mu buryo bwa gihanga.’’

Nyirahavugimana avuga ko aya mahugurwa yateguwe ku nkunga y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, agamije kwiga ku ngingo zitandukanye no kuzihuza n’icyo Bibiliya ivuga mu gushaka umuti urambye.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyo gisaba abayobozi b’amadini gutanga amakuru nyayo ku bakirisitu atari abayobya.

Umukozi muri RBC ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, Kapiteni Alexis, yavuze ko mu gihe cy’ibyorezo hari abantu bakwiza ibihuha, asaba abanyamadini gutanga amakuru yizewe aboneraho kubasaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ati “Uruhare rw’abanyamadini ni ingenzi mu gukumira icyorezo, abanyamadini ni abantu bakira abantu benshi, abantu bavuga rikijyana. Rero icyo tubasaba ni ukugira ngo izi ngamba leta yafashe bajya kubafungurira zikomeze zubahirizwe.”

Yavuze ko Coronavirus ari indwara izwi aho yavuye bidakwiye kwitiranwa n’ubuhanuzi.

Yakomeje ati “Icyo tubasaba ni ugutanga amakuru nyayo, ntibabwire abakirisitu babo ngo ni ubuhanuzi bwahanuwe ngo nta ndwara ihari n’ibindi byinshi bitari byo. Abanyamadini bakwiye gutanga ubutumwa bukwiriye kuko ni abantu tuzi ko bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu cyacu.’’

Abanyamadini bafatwa nk’umuyoboro unyuzwamo ubutumwa butandukanye buva ku bayobozi bugana ku baturage, bitewe n’icyizere babagirira.

Mu gihe u Rwanda rugihanganye na Coronavirus, hari insengero zimwe na zimwe zafunguwe nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo kugira aho gukarabira heza, guhana intera mu rusengero n’izindi ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Umuyobozi wa Radio Umucyo yateguye aya mahugurwa, Nyirahavugimana Cecile, yasabye abanyamadini kubwiza abakirisitu ukuri kuri Coronavirus
Abayobozi b'imiryango ishingiye ku myemerere basabwe guhindura imyumvire y’abakirisitu kuri COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .