Beza Deborah yisunze Pastor Wilson Bugembe bakora indirimbo ivuga ku buntu bw’Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Pastor Wilson Bugembe ukomeye mu muziki no mu iyamamazabutumwa muri Uganda, yahuriye mu ndirimbo n’umuhanzikazi Beza Deborah, uri mu bari kwigaragaza mu muziki uhimbaza Imana muri iki gihe.

Iyi ndirimbo bahuriyemo bayise ‘Living Water’ yiganjemo ubutumwa bugaragaza ubuntu Imana yagiriye ibiremwa byose biri ku Isi, kandi buri cyose ikakiremana umwihariko wacyo, n’uko kigomba kuzabaho ubuzima bwose.

Mu nyikirizo yayo hari aho baririmba bati "Naremwe ku bw’umugambi, yashyize ahakwiriye, ku bw’iwe ndi uw’agaciro. Yantoranyije kera, yamenye ntarabaho, ntaragira icyo mvuga uba wamaze kubimenya.”

Beza yabwiye IGIHE ko yatekereje gukorana Wilson Bugembe kuko ari umwe mu baramyi bafite amavuta y’Imana, akaba ari n’umuhanga mu kuririmbira Imana.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yayihimbye biturutse ku kuntu yatekereje ku buntu bw’Imana, n’ibyo yagiye imukorera we atarondora mu buzima bwe.

Ati “Iyi ni indirimbo ivuga ku buntu bw’Imana. Buri gihumeka cyose cyaremwe ku bw’impamvu, ni nayo mpamvu abantu Imana yabahaye agaciro kurusha ibindi biremwa. Ibyo byose rero narabirebye numva nahimba indirimbo ivuga ku gaciro n’urukubwo by’Imana, yaduhaye.”

Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi za Beza zirimo iyo yise ’Muhumure’ ndetse na ’Celebrate’ yahuriyemo na Levixone ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Muri Mata 2019 nibwo uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere nyuma y’imyaka igera kuri 20 afite inzozi zo gukora umuzingo w’indirimbo ze.

Igihe cye cyinshi mu murimo w’Imana ahora yumva yashimishwa no kubona byibuze umutima w’umuntu umwe ubabaye, amwenyura. Ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yavuze ko n’ubundi yakoreraga Imana ariko nyuma y’Imyaka 20 akaba aribwo yasohoje ikintu cyari kimaze iminsi ku mutima we.

Beza Deborah yavutse mu 1975, avukira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Avuga ko yahisemo umuziki wo guhimbaza Imana kubera ko ari umukirisitu. Yatangiye kuririmba akiri muto cyane. Intumbero ye ni ukwamamaza ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo.

Beza Deborah yahuriye mu ndirimbo na Wilson Bugembe uri mu bavugabutumwa bakomeye muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .