Light of Christ Group yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Murika’ ikoranye ubuhanga bwihariye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Light Of Christ Group, itsinda rihuje abaririmbyi bava mu matorero atandukanye ya Gikirisitu mu Mujyi wa Kigali ryasohoye amashusho y’indirimbo yaryo bise ‘Murika’, ikubiyemo ubutumwa busaba abantu bose gukoresha impano zabo kugira ngo bamurikire Isi.

‘Murika’, ni indirimbo yandikanywe ubuhanga cyane cyane mu majwi ayigize ndetse n’ubutumwa buyikubiyemo, byose hamwe bikubaka imiririmbire yayo yumvikanisha impano yihariye y’abagize iri tsinda rya Light Of Christ.

Visi Perezida wa Light Of Christ Group, Tuyizere Emmanuel Smith, avuga ko iri tsinda rigizwe n’abakristo barenga 50 baturutse mu matorero atandukanye arimo EPR, ADEPR, Evangelical Restoration Church n’andi atandukanye. Rikorera umurimo w’Imana by’umwihariko muri EPR Paroisse-Kamuhoza.

Yavuze ko kugeza ubu bamaze gukora indirimbo zigera kuri enye mu buryo bw’amajwi ndetse n’eshatu mu buryo bw’amashusho.

Umwihariko w’indirimbo nshya yitwa ’Murika’, Tuyizere avuga ko yakozwe yitondewe haba mu gutunganya amajwi yayo ndetse n’amashusho yafashe akanayitunganyiriza ubwe.

Ati “Ni indirimbo nziza ifite ubutumwa bwiza buhamagarira abantu gukoresha imirimo yabo bakamurikira Isi. Abantu bahinduwe n’ibikorwa byacu nk’abakristo ni bo Isi ikeneye kuko na bo baza bagendera muri iyo mirimo ndetse n’ibyo bikorwa.”

Nk’uwakoze amashusho y’iyi ndirimbo yagize ati “Ni amashusho meza afite script nziza kuko ihuye n’ubutumwa twaririmbye. Turashima Imana ko bitatugoye kandi iyi ni intangiriro nziza yo gukora ibihangano bifite umwimerere.”

Light Of Christ Group imaze imyaka 10 itangiye, ikaba ifite intego yo kuba rimwe mu matsinda ya Gikirisitu akomeye, igafatanya n’andi matsinda ndetse n’abandi baramyi kubwiriza ubutumwa bwiza.

Ni muri urwo rwego bahise banafungura urubuga rushya ruzajya rutambukaho indirimbo zabo kuri YouTube, bitandukanye n’uko bagiye bakora mbere ugasanga indirimbo zabo ziri ahantu hatandukanye.

-  Reba amashusho y’indirimbo “Murika” ya Light of Christ Group

Abaririmbyi ba Light Of Christ mu gikorwa cyo gukora amashusho y'indirimbo 'Murika'
Abakobwa bagize itsinda rya Light Of Christ rikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo
Abasore bagize itsinda rya Light Of Christ
Light of Christ Group yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Murika’ ikoranye ubuhanga bwihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .