Ngoga Emile yasohoye indirimbo ikomoka ku buzima bw’umwana biganye wari ubayeho mu bukene

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngoga Emile, yasohoye indirimbo yitwa ’Wirira’ yakomotse ku buzima bw’umwana biganye, kubera ubukene bwari mu muryango we abandi bajya gutaha we akumva yakwigumira ku ishuri kuko iwabo ntabyo kurya yahabonaga.

Ni indirimbo ya kabiri Ngoga akoze, irimo ubutumwa bugamije guhumuriza abihebye, abamenyesha ko Imana izi ibibazo byabo kandi imigambi ibafitiye ari myiza.

Mu kiganiro na IGIHE, Ngoga yavuze ko inganzo y’iyo ndirimbo yakomotse ku buzima bugoye umwe mu bana biganye mu mashuri yisumbuye yabayemo.

Ati "Twiga mu mashuri yisumbuye i Nyanza, hari umunyeshuri twajyaga tujya gutaha we akumva atava ku ishuri kubera ko iwabo batanabonaga icyo kurya. Birumvikana bari bari mu bihe bitari byiza. We yishimiraga cyane gufungura kw’amashuri atari uko akunze cyane kwiga, ahubwo ari uko akunze ko azabona byibuze icyo kurya.”

Ngoga yavuze ko yakundaga kuganira kenshi n’uwo mugenzi we, akamwihanganisha akoresheje amagambo yo muri Bibiliya.

Ati “Inshuro nyinshi najyaga mubwira ijambo riboneka muri Yeremiya 29:11 rivuga ngo erega Imana irakuzi, ibyo yibwira kukugirira ni ibyiza, si ibibi.”

Icyashimishije Ngoga kugeza ubwo yiyemeje guhimba indirimbo, ngo ni uburyo uwo mugenzi we biganye ubuzima bwe bwaje guhinduka bukaba bwiza, ku buryo na we abitangira ubuhamya.

Muri iyo ndirimbo, Ngoga agaragaza ubuzima bw’umuntu wahoze ababaye ariko akaza gusubizwa umubabaro ugashira, agahera ko ahumuriza abafite ibibazo kuri ubu, abasaba gushikama bagasenga kuko igihe kizagera bagasubizwa.

Iyo ndirimbo ye mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Studio ya River City iherereye muri Leta ya Michigan, inonosorwa na Boris, naho amashusho akorwa na Fayzo.

Ngoga Emile yari aherutse gushyira hanze indirimbo ya mbere yise ’Ndemeye’ igamije gukebura ababaswe n’ingeso mbi.

Ngoga Emile yavuze ko indirimbo 'Wirira' yaturutse ku nkuru y'umwana biganye wari ubayeho nabi
Mu mashusho y'iyi ndirimbo hagaragaramo umuntu wari ubayeho mu buzima bubi nyuma akamera neza

Reba indirimbo ’Wirira’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .