“Uri Uwera Mwami”, indirimbo nshya Korali Abarinzi yifashishije mu guhumuriza abugarijwe n’ibibazo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nzeri 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Korali Abarinzi ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Bibare ku Mudugudu wa Ruturusu yasohoye indirimbo nshya yise “Uri Uwera Mwami” igusha ku gutanga ihumure ku bantu bugarijwe n’ibibazo byo mu Isi.

Indirimbo nshya ya Korali Abarinzi izaba iri kuri album yayo ya gatatu, yitwa “Bera b’Imana.”

Mu magambo ayigize, umwanditsi yagize ati ‘‘Uri Uwera Mwami wanjye, uri igitangaza, ubereye amashimwe, ukwiriye kubahwa. Muri wowe Mwami wanjye niho mbonera amahoro. Mwami uri igitangaza, ukwiriye icyubahiro.”

Perezida wa Korali Abarinzi, Hakizimana Thomas, yabwiye IGIHE ko mu butumwa buyikubiyemo bwerekana ko nubwo hari ibihe bikomeye Isi iri kunyuramo, Imana iri hejuru ya byose.

Yagize ati “Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ubwumva neza iyo uyikurikiranye yose, kuko ari igisingizo cyo gusingiza Imana kandi umuntu avuga ibi bitewe n’uburyo yabanye n’Imana.’’

“Twebwe rero dufite ibyatubayeho n’ibyabaye ku batubanjirinje. Ibyo nibyo twe twashingiyeho dukora indirimbo (Uri Uwera Mwami). Muri iki gihe rero dukeneye ibihumuriza biva ku Mana.”

Yakomeje avuga ko nubwo abantu babaho mu bukene cyangwa mu ntambara nk’iz’ibyorezo bikomeye hari ‘icyizere ko bizagenda neza’’.

Hakizimana yasabye abakunzi ba Korali Abarinzi gukomeza kuyisengera no kuyisabira kugira ngo Imana ikomeze kuyishyigikira mu bindi bikorwa ifite mu minsi iri imbere byo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no kugarura abantu benshi kuri Kirisitu Yesu.

Korali Abarinzi yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bwo kuririmba mu 1996 aho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hahujwe ibyumba by’amasengesho bibiri (Byari bigizwe n’abakirisitu bo mu Bibare bari baratatanye), kimwe cyakoreraga mu Rugando (Kimironko) ikindi kiri i Kanombe (Mu Kajagari).

Korali Abarinzi ni imwe muri korali zikunzwe mu ruhando rw’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana by’umwihariko mu bayoboke ba ADEPR no mu yandi matorero mu gihugu hose no hanze yacyo.

Mu 2003, iyi korali yasohoye umuzingo wa mbere w’indirimbo 10 z’amajwi wiswe “Indege y’umwuka’’; mu 2013 yashyize hanze umuzingo w’indirimbo z’amashusho wiswe “Witinya Imana irakuzi’’.

Korali Abarinzi yo muri ADEPR Bibare yasohoye indirimbo nshya yise “Uri Uwera Mwami”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .