00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakunda gusohokera ahagaragaza umuco Nyarwanda bashyizwe igorora (Amafoto/Video)

Ubuzima bwa muntu burangwa no gukora cyane ngo agire ejo hazaza heza, ariko muri uko gukora uba ugomba no kuruhuka mu kwishimira ibyiza wagezeho mu gihe wakoraga.

Bitewe n’ibyo ukunda uhitamo aho kuruhukira hagufasha. Mu Rwanda hari ahantu hatandukanye ho kuruhukira ukaba wakishimana n’inshuti n’umuryango wawe.

Muri aho harimo na Auberge St Jean Leopord, iherereye mu Mujyi wa Kigali ikaba yaraje ari igisubizo cy’abifuza kuruhuka ndetse no kurushaho kumenya byinshi ku muco Nyarwanda.

Iyo winjiye muri Auberge wakirwa n’ibirango bitandukanye by’umuco Nyarwanda udashobora kugira ahandi ubisanga, iki kikaba ari kimwe mu bikururira abantu kuhasura kuko bataha baruhutse ariko bamenye n’amateka y’u Rwanda.

Umwe mu bubatse Auberge St Leopord, Kayitesi Candide, yabwiye IGIHE ko bifuje kubaka iyi inzu igaragaza umuco Nyarwanda kugira ngo bawusigasire banawumenyekanishe.

Ati “Twagize igitekerezo cyo kubaka aha hantu kuko twashakaga ahantu umuntu azajya asohokera akumva ari mu rugo rwe nubwo yaba yatembereye. Kandi nkuko hagaragara harangwa n’umuco Nyarwanda dukwiye kuwusigasira hari abantu barimo bawuca njye niyemeje ko ntazatuma ucika.”

Yakomeje avuga ko usibye ibijyanye n’umuco, aha hantu hari ubusitani bwiza butuma umuntu aruhuka akibagirwa akavuyo ka buri munsi.

Ati “Iyo winjiye hano umera nk’ugeze ahandi hantu kuko hari ubusitani bwiza burimo ibiti n’inyoni ziririmba, urahegera ukibagirwa rwa rusaku twirirwamo ubundi ukaryama ugasinzira.”

Usibye umwihariko w’umuco Nyarwanda, Auberge imenyerewe mu gutanga amafunguro atandukanye kandi ateguranye isuku, atuma uwahafashe ifunguro ahora yifuza kugaruka.

Kayitesi yavuze ko bafite umwihariko w’abatetsi bo ku rwego rwo hejuru bituma bategura amafunguro meza.

Ati “Dutunganya amafunguro y’ubwoko butandukanye haba kotsa, guteka ndetse n’ubundi bwoko bw’amafunguro. Dufite abatetsi bari ku rwego rwo hejuru batunganya amafunguro aryoshye kandi afite intungamubiri.”

Auberge kuri ubu ifite amashami abiri mu Mujyi wa Kigali, iriherereye mu Murenge wa Nyarugunga munsi y’ikibuga cy’indege, ndetse no muri Kibagabaga. Wifuza serivisi zabo wahamagara kuri 0784738185/ 0782465291.

Abubatse Auberge St Jean Leopord bari bagamije gushyigikira umuco Nyarwanda
Abashaka kuruka nabo bashyiriweho ibyumba byiza
Aha harangwa ibirango by'umuco Nyarwanda bitandukanye
Aho bicara hagaragara mu buryo bwa gakondo
Auberege St Jean Leopord ihereye Kibagabaga
Auberge y'i Kanombe iherereye munsi y'ikibuga cy'indege
Bategura amafunguro meza aherekezwa n ibyo kunywa bitandukanye
Harangwa n'umuco gakondo w'Abanyarwanda
Imitako iharangwa ntijya kure y'umuco
Ku ishami rya Kanombe hari ubusitani bwiza

Special pages
. . . . . .