00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ Rwanda izerekana imikino yose y’igikombe cy’Isi binyuze kuri ‘DSTV English Pack’

Ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda bwemeje ko bazerekana imikino yose y’igikombe cy’Isi izerekanwa ku bufatanye na RBA binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda ndetse na DSTV.

Byitezwe ko igikombe cy’Isi kizatangira ku wa 20 Ugushyingo 2022 kikazageza ku wa 18 Ukuboza 2022 kikazabera muri Qatar.

Aha ubuyobozi bwa Canal+ bwavuze ko guhera ku wa 18 Ugushyingo 2022 kugeza ku wa 18 Ukuboza 2022 buri mukiriya wese ufite ifatabuguzi iryo ari ryo ryose, azajya ahita yongezwa amashene 16 ari mu rurimi rw’icyongereza.

Mbere y’uko iyi mikino itangira, ubuyobozi bwa Canal+ bwavuze ko umuntu wese ufite ifatabuguzi ry’iyi sosiyete azabasha kureba imikino yose y’igikombe cy’Isi mu buryo bubiri.

Uburyo bwa mbere bwo kuzakurikira imikino y’igikombe cy’Isi binyuze ku bufatanye bagiranye n’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) binyuze kuri televiziyo yu Rwanda ahazanyura imikino 28 kuri shene ya 380 izaba iri muri HD [High Definition].

Iyi mikino izaba yiganjemo iy’amakipe yo muri Afurika ndetse ikazatambuka irimo ubusesenguzi bwo mu Kinyarwanda.

Uretse ubu buryo hateguwe uko abakiriya ba Canal+ bazakurikira imikino 64 yose y’igikombe cy’Isi binyuze mu bufatanye na ‘English pack DSTV’.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022, Ubuyobozi bwa Canal+ bwavuze ko imikino yose uko ari 64 y’igikombe cy’Isi izakurikirwa binyuze kuri Supersport EPL iri kuri shene ya 433 na Superstar La Liga iri kuri 434 n’iya 435.

Iyi mikino yose izatambuka binyuze kuri Supersport, izaba iri mu rurimi rw’Icyongereza.

Umukiriya wa Canal+ ushaka kureba iyi mikino icyo asabwa ni ukugura ifatabuguzi guhera ku bihumbi 5Frw kugeza ku uzaba yaguze iry’ibihumbi 30Frw.

Uretse kuba abakiriya ba Canal+ bahawe amashene yose ari mu rurimi rw’Icyongereza ku buntu, banahawe ubwasisi bw’uko uguze ifatabuguzi yaba iry’ibihumbi 5Frw, ibihumbi 10Frw n’ibihumbi 20Frw ahita ahabwa kureba amashene yose ya Canal+ mu minsi 15 y’inyongera.

Indi poromosiyo yari iteganyijwe muri Canal+ ni iyo bise ‘Noheli ishyushye’ aho abakiriya bashya bahabwa amahirwe yo kugura ibikoresho byose ku bihumbi 5Frw bakanakorerwa Installation ku bihumbi 5Frw.

Abayobozi ba Canal+ bishimiye ko bagiye kwereka abakiriya babo igikombe cy'Isi
Abanyamakuru banyuzwe no kuba Canal+ nayo igiye kwerekana igikombe cy'Isi
Uretse kwerekana imikino y'igikombe cy'Isi, hashyizweho n'izindi poromosiyo zizorohereza abakiriya ba Canal+

Special pages
. . . . . .