Nyuma y’uko shampiyona zikomeye i Burayi zifunguwe ku mugaragaro, Canal+ Group yiyemeje kongera amasezerano y’uburenganzira bwo kwerekana imikino yose y’i Burayi ndetse benshi batangiye kwifuza gutunga dekoderi z’iki kigo.
Mu rwego rwo gushyira igorora abakiriya bashya bifuza kuyigana, Canal+ yashyize hasi ibiciro kuko ubu dekoderi iri kugura ibihumbi 5Frw naho umutekinisiye akaguca ibihumbi 5Frw.
Ni poromosiyo izarangirana n’ukwezi kwa Kanama 2022, abazaba baraguze Canal+ bakazaba bafite uburenganzira bwo gukurikirana imikino ya shampiyona yo mu Butaliyani, u Bufaransa, U Bwongereza, Espagne, u Budage ndetse n’imikino ya Champions League.
