Ni umunsi uteganyijweho imikino ikomeye muri shampiyona zitandukanye, bityo Canal+ igakangurira abakiriya bayo kugura ifatabuguzi ndetse inakangurira abataraba abakiriya bayo kuyigana.
Ku wa 16 Ukwakira 2022 hateganyijwe imikino ikomeye aho mu Bufaransa PSG izahura na Marseille, mu Bwongereza Manchester City ihure na Liverpool, mu Budage, Union Berlin ikazacakirana na Borussia Dortmund mu gihe muri Espagne hateganyijwe El-Classico hagati ya FC Barcelone na Real Madrid.
Ni imikino yose izatambuka kuri Canal+ isanzwe izwiho kwerekana shampiyona zikomeye ku mugabane w’i Burayi hiyongereyeho imikino y’igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’u Burayi cya UEFA Champions League.
Ikindi gishya gihari ni uko muri iyi minsi umukiriya uri kugura ifatabuguzi mbere y’uko iryo yari asanganywe rirangira ahita ahabwa iminsi irindwi yo kureba amashene yose ya Canal+.

