Ibiciro by’iyi dekoderi byagabanyijwe mu rwego rwo kunezeza abakunzi b’umupira w’amaguru dore ko amarushanwa y’umupira w’amaguru ku Isi hose ‘New Football Season’ akunzwe na benshi amwe yamaze gutangira andi akaba azatangira mu minsi ya vuba.
Umuyobozi mukuru wungirije w’ubucuruzi muri Tele 10 Barihuta Pacifique, yavuze ko igiciro k’iyi dekoderi cyagabanyijwe mu buryo bugaragara.
Ati “Dekoderi ya Explorer twayigurishaga 250 000 FRW none ubu twakuyeho 110 000 FRW ubu ikaba iri kugura 140 000 FRW”.
Abazagura iyi Dekoderi bazabasha kureba Shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza na Serie A yo mu Butaliyani iri hafi gutangira.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Tele 10 ishami rya DSTV Nkotanyi Canisius, avuga ku mwihariko w’iyi dekoderi yagize ati “Dekoderi ya Explorer ushobora gufata ikiganiro mu gihe ushaka kuzakiyibutsa mu minsi iri imbere. Nk’abantu bakunda umupira w’amaguru nk’umukino wa nyuma wa Champions League ushobora kuwufata ushaka kugira ngo ubuzima bwawe uzahore uwureba”.
Yongeyeho ko nabajyaga bagorwa no kureba imikino ya Shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) kubera amasaha ibera ubu hamwe na Explorer bishoboka.
Ati “Ushobora kuba ugiye kuryama hari NBA iri bube nijoro cyangwa undi mukino uri bube waryamye ukayishyira mu buryo iza kuwufata ikawubika wowe ukaza kubyuka ureba ikiganiro cyawe utiriwe ubyuka, niwo mwihariko wayo”.
Ubuyobozi bwa Télé 10 buvuga ko bukomeje gufata neza abakiliya babo kuko na Dekoderi isanzwe ubu wayibona ku mafaranga 46 900 ugahabwa n’ifatabuguzi ry’ukwezi rya Access.



Amafoto: Munyarugerero Gift