Iri shuri ryigisha ubumenyingiro ku rwego rwa Advanced Diploma, mu mashami ya Civil engineering, Mechanical engineering na Information Communication Technology.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa, Kanyamanza Corneille, avuga ko abashaka kwiyandikisha bajya ku cyicaro cy’ishuri i Nyanza ku i Hanika ahazwi nka Coste, cyangwa bakiyandikishiriza i Kigali, Nyabugogo ku mukozi ufite telefoni 0788552634.
Kanyamanza avuga kandi ko mu rwego rwo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, Umwepiskopi n’umuvugizi Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda, Diyosezi ya Shyogwe, Jered Kalimba, afatanyije n’abafatanyabikorwa ba Diyosezi, bagiye gutanga buruse ku bantu 50 baziga muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic (HAIP).
Buruse izaba ingana na 40% by’amafaranga y’ishuri ku bashaka kwiga Mechanical Engineering cyangwa Civil Engineering na 50% ku bashaka kwiga Information and Communication Technology .
Ushaka buruse arasabwa kugeza mu bunyamabanga bw’ishuri ibyangombwa bikurikira bitarenze kuwa 15/09/2019. Birimo; ibaruwa isaba buruse yandikiwe Umwepisikopi wa EAR Diyoseze ya Shyogwe, Fotokopi y’irangamuntu cyangwa pasiporo.
Hari kandi Fotokopi y’impamyabushobozi A2 cyangwa icyemezo cy’amanota mu mashami ya Siyansi na Tekinike, kuba yatangira kwiga tarikiya 16/ 09/2019 (September – Intake 2019), kuba atarengeje imyaka 45 y’amavuko, icyemezo cy’ubuhamya bwiza gitangwa n’umuntu umuzi neza.
Kanyamanza Corneille avuga ko ubu bafite abanyeshuri 807 biga mu mashami atandukanye, kandi ko umunyeshuli wize muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic yigishwa amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Ikindi batanga amasomo y’ubumenyi bw’igihe gito (short courses) mu mashami y’ubukanishi bw’ibinyabiziga, ububaji , ubwubatsi n’amashanyarazi.
Uyu muyobozi avuga ko Hanika Anglican Integrated Polytechnic (HAIP) ifite abafatanyabikorwa benshi bayifasha gutera imbere harimo abo mu Budage, u Bwongereza, Leta zunz Ubumwe za Amerika n’ahandi. Bafitanye kandi amasezerano y’ubufatanye n’ibigo n’amashuri Makuru yo mu Rwanda no hanze.
Iri shuri rifite ibikoresho bijyanye n’igihe, abarimu b’inzobere ndetse bafite n’inzobere z’abakorerabushake zituruka mu gihugu cy’u Budage bafasha abanyeshuri kubona uburezi bufite ireme.
Hanika Anglican Integrated Polytechnic (HAIP) yafunguye ishami i Muhanga ku rwego rwa TVET riherereye mu Cyabiri ku Musozi Wera wa Siyoni hafi y’umuhanda Kigali-Muhanga (ahazwi nka MYTEC).
Yakomeje avuga ko mu bufatanye EAR Diyoseze ya Shyogwe ifitanye n’Akarere ka Nyarugenge hatangijwe ishuri rya Kanyinya TVET School, rikorera mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Ushaka ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefoni 0788534664, 0788743776 na 0783092441.






















