00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Kigali yatangiye kwakira abanyeshuri bashya

Kaminuza ya Kigali yatangiye kwandika abanyeshuri bifuza gutangira kwiga mu mwaka w’amashuri wa 2022 mu mashami atandukanye.

Ku wa 3 Ukuboza 2021, ni bwo abanyeshuri 2045 basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Kigali mu byiciro binyuranye birimo icya kabiri, icya gatatu na Postgraduate mu Burezi.

Byari ibirori byabaga ku nshuro ya gatandatu ariko ni bwo bwa mbere hari habayeho kwakira abanyeshuri bangana batyo basoje mu mwaka umwe kuva mu 2013 Kaminuza itangiye gukora.

Kaminuza ya Kigali iherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kacyiru hafi n’inyubako ya Kigali Heights. Ubuyobozi bwayo bugaragaza ko iri mu za mbere zigenga mu Rwanda kandi ifite ibyangombwa byose biyemerera kuhakorera.

Iyi kaminuza ifite amashuri arindwi afite ibikoresho bigezweho, ibigo (centre) bitatu n’ibyumba by’ubushakashatsi bibiri. Amasomo yigishwamo arimo ay’Ikoranabuhanga, Ubucuruzi n’Ubukungu, Amategeko, Uburezi n’Indimi.

Kaminuza ya Kigali ifite abarimu b’abahanga barimo aba Professeurs icyenda, n’abafite Doctorat 32 mu masomo atandukanye kandi bafite n’ubunararibonye.

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi, ifitanye imikoranire na kaminuza mpuzamahanga zitandukanye ku buryo bashobora kohereza abanyeshuri muri ibyo bihugu cyangwa bagahererekanya abarimu.

Ibyo bihugu birimo Kenya, Uganda, u Buhinde, Afurika y’Epfo, u Budage, u Butaliyani, Canada, u Bwongereza , Pologne, Ghana gusa binyuze mu bufatanye n’Ubumwe bw’u Burayi iyi Kaminuza ikunze gukorana cyane n’izo muri Kenya, n’u Budage.

Uretse abanyeshuri bo mu Rwanda, Kaminuza ya Kigali yakira abanyamahanga. Kugeza ubu yigamo abakomoka muri Angola, Nigeria, Gabon, Côte d’Ivoire, Ethiopie, Sierra Leone, Malawi, u Bushinwa, Turikiya, Burundi, u Buhinde, Tchad na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi bihugu.

Abanyeshuri baharangirije umwaka ushize bavuga ko bahakuye ubumenyi ntagererwanywa nk’uko Grace Ntihemuka yabigarutseho.

Yagize ati “Nishimiye urugendo nanyuzemo muri Kaminuza ya Kigali, nshishikariza n’abanyeshuri ba banyamurava bifuza kwiga Kaminuza nziza kugana UK kubera ko bafite buri kimwe kandi hari n’amahirwe menshi.

Manishimwe Evariste usoje Masters yagize ati “Natangiye muri 2019, ku bw’amahirwe make uwo mwaka wakurikiranye na covid-19, ariko Kaminuza yadufashije muri byinshi uyu munsi turishimira intsinzi n’ubwo icyorezo kigihari.”

Yakomeje avuga ko Kaminuza ya Kigali yari amahitamo ye ubwo yashakaga kongeza ubumenyi ahamagarira abifuza kwiga Kaminuza kutayirenza ingohe.

Kuri ubu amarembo yafunguriwe abifuza gutangira amasomo muri Mutarama, Gicurasi na Ukwakira 2022 ndetse batangiye kwiyandikisha.

Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara +2500788303385; ashobora kohereza email kuri [email protected] cyangwa akanyura kuri www.uok.ac.rw.

Kaminuza ya Kigali yatangiye kwakira abanyeshuri bashya
Iyi kaminuza yakira abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye

Special pages
. . . . . .