Urban Boys bahaye ubunani abageni ibinyujije muri Urban Images

Studio ya Urban Images yashinzwe na Urban Boys yadabagije abageni mu igabanya ry’ibiciro bise ‘Festive Season’, aho wishyura gukorerwa amafoto na Video (Wedding Photography) ugahabwa ibyuma (Sound System) by’ubuntu.

Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys, yabwiye IGIHE ko bashyizeho iri gabanya mu gufasha abageni gusoza neza umwaka wa 2020 binjira mu wa 2021.

Uyu mugabo yavuze ko gushinga Urban images byatewe n’uko kenshi iyo bitabiriye ubukwe babona ibibazo biberamo.

Humble Jizzo yavuze ko agaciro k’ibirori gatuma bigira umwanya wihariye mu buzima bwa muntu, binatuma ubitegura ashishoza kandi agashyira imbere kubika urwibutso rwabyo.

Yakomeje agira ati “Muri iyi poromosiyo yacu turaguha ‘sound’ y’ubuntu. Dutekereza ko tuzi ibyo abakiriya bacu bakeneye.”

Urban images ishyize imbere kugaragaza umwihariko mu mafoto y’ubukwe, ay’ibirori, n’ibindi binyuranye.

Mu Ukwakira 2020 ni bwo iyi studio yafunguwe. Yatangiranye ibikoresho byo ku rwego rwiza, ariko ubu ifite ubushobozi bwo gukora muri buri gikorwa cyose yakwimbazwamo, kandi ku giciro gito.

Iyi studio inafata amafoto y’abakoresha ibirori byo gusezera ubukumi, iminsi mikuru y’amavuko, umuhango wo gushyingura n’ibindi.

Humble Jizzo yavuze ko bafite ubushobozi bwo gukora nibura mu bukwe butatu bwabereye rimwe.

Kugeza ubu Urban Images ifite abakozi umunani bahoraho n’abandi bajya baha ibiraka iyo baboye imirimo myinshi.

Ikiganiro na Humble Jizzo

Amwe mu mafoto yafotowe na Urban Images


Special pages
. . . . . .