Ku wa Mbere mu nkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi z’abanye-Congo mu karere ka Nyamagabe, hakozwe imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bumaze iminsi bwibasiye Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bukozwe n’igisirikare cya Leta, umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’imbere mu gihugu yiyita iya gakondo.
Iyi imyigaragambyo yakongeje n’izindi nkambi zicumbitsemo Abanye-Congo mu Rwanda nka Mugombwa muri Gisagara ndetse na Mahama muri Kirehe.
Nagize amahirwe yo kujya gutara amakuru muri Kigeme na Mahama, nganira na benshi mu mpunzi zigaragambyaga haba kuri mikoro (micro) n’inyuma yaho, hahandi umuntu yirekura akakubwira akamuri ku mutima utamufata amajwi.
Havuzwe byinshi, hakozwe byinshi, ariko hari ibintu nka bitatu niboneye n’amaso, byanyeretse ko uburyo ikibazo cy’akarengane n’ubugizi bwa nabi byibasiye Abatutsi muri Congo n’Abanyamulenge gikomeye, ndetse kimeze nk’ikibyimba kititaweho na buri wese, ariko gishobora guturika isaha n’isaha.
Ubwo hari hashize nk’iminota 20 hatangiye imyigaragambyo muri Kigeme, hari umugore umwe uba muri iyo nkambi narabutswe ari kumwe na bagenzi be basubiramo amagambo yamagana ubwicanyi bwibasiye benewabo.
Byari byatangiye ari ibisanzwe, gusa uko bigira imbere bamwe bagatangira kuganira ku nkuru z’uburyo ubwo bahungaga mu 2012 (abenshi bari i Kigeme nibwo bageze mu Rwanda), banyuze mu bihe bigoye.
Hari nk’abagore batatu nanyuzeho muri icyo kivunge, umwe ari kuvuga uburyo ubwo yahungaga avuye za Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, yibuka uburyo yaraye mu gihuru amasasu abaca hejuru, intozi zikamurya ariko ntatake ngo abashakaga kubica batamubona...
Reka twigarukire kuri wa mugore navuze haruguru nabonye hashize iminota 20 imyigaragambyo itangiye. Nongeye kumubona yaguye igihumura, ateruwe n’abasore babiri, ari kugenda ahirita, akanyuzamo agatabaza ati ’yoooo!’
Nabajije bamwe mu bari imbere yanjye, bambwira ko byamurenze nyuma y’amashusho yahawe kuri telefoni agaragaza umutwe wa musaza we uri ukwawo n’igihimba ukwacyo, amaze kwicirwa iwabo muri RDC azira ko ari Umututsi.
Uko iminota yicumaga ubuhamya bwagiye bwinshi, hari n’abandi bahungabanaga dore ko hari benshi bafite imiryango yasigaye muri RDC, imaze iminsi yicwa bazizwa abo ari bo.
Tugiye gutaha naganiriye n’umwana w’umuhungu wavukiye mu nkambi, ubu agize imyaka umunani, mubaza niba muri Congo aho ababyeyi be baturutse ahazi. Yambwiye ko ataragira amahirwe yo kujyayo, ariko asoza aseka ngo "nzijyanayo ninkura!"
Ku wa Kabiri hari umusaza nabonye ahasagana saa tanu mu myigaragambyo mu nkambi ya Mahama, we ambwira amagambo abiri yatumye ngira ubwoba ku bakomeje gukerensa ubugizi bwa nabi buri gukorerwa Abatutsi muri RDC.
Nyuma y’aho Mahama iri hafi ya Tanzania iterewemo ibiti byinshi, imvura ntikihasiba! Imyigaragambo y’abanye-Congo bahatuye yatangiye izuba riva ariko mu minota 15 imvura yari yamaze gukuba ndetse yatangiye kugwa. Byagezemo hagati imvura iba nyinshi, ab’intege nke bajya kugama.
Abasore n’inkumi ni bo bahanyanyaje bakomeza imyigaragambyo, ariko inyuma aho nari ndi kugendera, hari umusaza wari imbere yanjye akukuza n’inkoni.
Sinamubajije izina rye ariko namwiyenjeho nti "Muzehe ko wowe utugama iyi mvura urayikira?". Yarandebye araseka, ngo "None se ubwo imvura iruta ibyo turi gukorerwa muri Congo ni iyihe?" Nariyumanganyije, dukomeze urugendo.
Narondogoye byinshi nk’umunyamakuru kuko ari ko kazi, ariko icyo nshaka kwerekana ni uko ikibazo cy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi gikomeye cyane kandi kucyumva neza ni ukukivanamo politiki imwe tuzi, ibiri kuba ukabyishyiraho nk’umuntu.
Izi mpunzi z’Abanye-Congo, aba mbere bageze mu Rwanda mu 1996, bivuze ko uwahaje afite umwaka umwe ubu yujuje imyaka 26. Muri bo harimo ababyaye kabiri batazi ku ivuko ry’abasekuruza babo, gusa bumva bahavuga.
Hari n’abandi bagiye bahunga nyuma, ariko bose bakubwira ko bahunze ikintu kimwe: "Ubugizi bwa nabi bakorerwa bazira uko bavutse no kunanirwa kubarinda kwa Leta ya Congo, bakicwa nk’inyamaswa".
Guhera mu 1996, RDC imaze kuyoborwa n’abaperezida bane ubariyemo na Mobutu wavuyeho mu mwaka wakurikiyeho, ariko bose nta n’umwe wigeze ashishikazwa no gucyura izo mpunzi cyangwa gukemura burundu bimwe mu bibazo bagaragaje, byatumye bahunga.
Igiteye impungenge kurushaho, muri Congo babashinja ko ari Abanyarwanda ndetse ko nta munye-Congo mu mateka wigeze avuga Ikinyarwanda, nyamara mu bo naganiriye nabo bose, bavuga ko u Rwanda barumenye barugezemo bahunga, uvanyemo abaruvukiyemo, mu nkambi.
Abavukiye muri RDC bakubwira ko ba se na ba sekuru ariho basanze batuye, ko nta yindi gakondo bazi atari muri Congo, bityo ko nta wemerewe kuhabirukana ababwira ko ari abanyamahanga.
Hari umugabo w’i Kigeme wambwiye ko niba Congo ifite ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda, yagakwiriye kwitabaza abazungu bakase imipaka mu nama y’i Berlin bakayisubiramo, gusa na we arabizi ko bidashoboka!
Uwo mugabo yanambwiye ko ari umukirisitu wemera Bibiliya, kandi ko n’Abayisiraheli bamaze imyaka 400 ari impunzi ariko bagashyira bagataha.
Reka mvunagure igitekerezo cyanjye, gusa icyo nabonye ni uko aba bantu babitse agahinda n’umujinya bikomeye.
Ni umujinya uturuka ku bugizi bwa nabi bakorerwa iwabo muri RDC kandi Leta ikabigiramo uruhare, umujinya uva mu buzima bushaririye bw’ubuhunzi babayemo n’umujinya wo kubaho nta gihugu kibemera kandi aho baturutse bahazi.
Umukecuru umwe w’i Mahama yavuze ko na bo kenshi bisanga mu rujijo, ati "Iwacu muri Congo batwita Abanyarwanda, mu Rwanda bakatwita abanye-Congo, none se bizarangira gute?"
Impamvu natangiye iyi nkuru ngaragaza uburyo iki kibazo gikomeye, ni uko aba baturage bahohoterwa babaye ibinya, bamaze kwiyumvisha ko Leta ya RDC itabakunda, umuryango mpuzamahanga na wo bawubona nk’umugambanyi, batangiye kwiyumva nka ’wa mugabo wigira, yakwibura agapfa’’
Loni ubwayo iherutse kugaragaza ko ibiri gukorerwa Abatutsi bo muri RDC biganisha kuri Jenoside, icyakora kuvuga biroroha kurusha gukora.
Leta ya RDC yo igerageza uburyo ubwo bugizi bwa nabi ishinjwa kugiramo uruhare butavugwa, igahita izamura ko ari amayeri y’u Rwanda.
Nyamara amashusho n’ubuhamya bimaze iminsi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bw’abicwa bazira uko bavutse, ntihavugwa niba ari amahimbano cyangwa atari ibyabereye ku butaka bw’icyo gihugu.
Ni ikibazo gisa n’ikiri mu biganza bya Leta ya RDC ngo gikemuke, gusa yo igaragara nk’itabishaka. Mu buyobozi bwa RDC na ho basa nk’abatabifiteho imyumvire imwe, kuko hari abemera ko Abatutsi n’Abahutu baba ku butaka bwabo, abandi bakabihakana.
Hari imvugo nziza bakunze gutwerera uwabaye impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Rev Martin Luther King, igira iti "Ubuzima bwacu butangira kugana mu manga, cya gihe tubona ibintu by’ingenzi aho kubivuga tukaruca tukarumira".













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!