Abantu batandukanye bakurikirana imbwirwaruhamwe za Perezida Kagame ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) babyakira mu buryo butandukanye. Hari Abanyarwanda bakunda igihugu basabwa n’ibyishimo mu mutima, bitewe n’ijwi abivugana rituma barushaho kumva barinzwe, batekanye kandi bubashywe.
Ku ruhande rw’abanye-Congo by’umwihariko abafana ba Perezida Tshisekedi, bashobora kuba bahinda umushyitsi. Abadipolomate b’Abanyaburayi na bo ntibaba borohewe iyo Perezida avuga kuri Politiki yo mu karere, kuko akubitira ibinyoma byabo ahakubuye, akarushaho gukomeza akazi kabo.
Nibyo biherutse kuba ubwo Perezida Kagame yarahizaga Perezida wa Sena mushya, Dr. François Xavier Kalinda imbere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko. Nk’ibisanzwe, Perezida Kagame yabihereye imuzi, anabanza kugaragaza ko hari byinshi bivugwa kuri icyo kibazo. Kwari nko guteguza ko akazi agiye gukora ari ugufata ibyo bivugwa, akabishyira mu buryo bwa nyabwo.
Byose ni ukubera ibihuha bikwirakwizwa kuri icyo kibazo bivuye kuri Guverinoma ya Congo ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga.
Umutima w’ikibazo ni M23, umutwe umaze igihe urwanira kubaho nk’abandi muri RDC. Ubutegetsi bwa Tshisekedi butekereza ko M23 itemerewe gusaba kwitwa abanegihugu nk’abandi muri icyo gihugu kinini.Mu kurushaho kubizambya, Tshisekedi na Guverinoma ye bagaragaza M23 nk’umutwe washinzwe na Leta y’u Rwanda, bityo ko ariho bakwiriye gusubira. Umuryango Mpuzamahanga urabireba ukicecekera.
Abanyaburayi bazi ukuri
Perezida Kagame agaragaza ko hari ugufata ibintu mu buryo butari bwo. Kwikoma u Rwanda nta shingiro gufite ariko si ubuswa.
Turabazi neza, bakunda ako kavuyo kugeza aho bamenya ukuri bakinumira, buri wese agasigara mu gihirahiro.

Abanyaburayi batwumvisha ko ibibazo biri guterwa n’abashaka inyungu mu gusahura ubukungu bwa Congo, bikarushaho gukomeza ikibazo aho kucyoroshya. Aho Isi yakabaye ifata umwanzuro ngo ingaruka zidakomeza kwiyongera, ubugambanyi nibwo bufata ijambo maze umutwaro wose si ukuwutereka ku bitugu by’u Rwanda. Nta na rimwe imigirire nk’iyo yigeze itanga umusaruro, ariko ntibabyumva.
Mu gihe bigaragara ko Tshisekedi yananiwe gukemura ibibazo bimwugarije, igihugu cye n’Umuryango Mpuzamahanga bahisemo guhisha umutwe mu mucanga. Aho guhera ikibazo mu mizi bemera ko FDLR ariyo ntandaro yo kubaho kwa M23, bahisemo gukomeza kwibera mu buhakanyi, bibwira ko hari umunsi uzagera ikibazo kikijyana. Ntibibaho!
Barabizi ko u Rwanda rutazabyemera
Byageze ku rwego Guverinoma ya Congo itakibona aho ikibazo cyaturutse, bituma idashobora no kugishakira umuti ukwiriye. Umwanzuro ni ukwirirwa baborogera umuhisi n’umugenzi, babwira Amerika n’u Burayi inkuru za cyana z’uburyo u Rwanda arirwo kibazo, hanyuma se?
Muri bwa buryarya bwabo kuko babizi neza ko ikibazo atari u Rwanda, bemerera ibyo Congo ibabwiye. Bohereza itsinda ry’inzobere ngo rishakishe uwo rihengekeraho ibibazo, maze raporo ikandikwa, u Rwanda rukaba ku isonga ry’abateje ibibazo Congo.
Mu kujijisha, umuryango mpuzamahanga ugerageza gushakisha uburyo usesekamo ukuri kw’ibyo u Rwanda ruvuga. Amafaranga n’umwanya bikaba biratikiye, biza byiyongera ku gutsindwa kwa MONUSCO.
Kwitwaza u Rwanda birushaho gukomeza ikibazo kurusha kugikemura. Ndabivugwa nk’uwari uhibereye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere. Birashoboka ko Congo n’abambari bayo bazakomeza inzira barimo mu gihe kirekire, mu gihe badahinduye ingendo.
Niyumviye inama za Perezida Kagame, kuzirengagiza waba ushaka ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo biramba imyaka n’imyaka. Bisa nk’aho yaburiraga ‘abigize abayobozi b’isi’ ko bakwiriye kumenya ko iki kibazo ari kimwe mu byo bakwiriye kwigaho bigakemurwa.
Isesengura ryimbitse ku mbwirwaruhame Perezida yavuze kuri uriya munsi, mukomeze kuba maso!
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!