U Rwanda rwireguye kenshi ruhakana ubwo bufasha, ariko si na byo by’ingenzi uyu munsi. Icyo nshaka ko twirebera, ni uruhurirane rw’ibintu bidasobanutse bimaze iminsi biba kuri Congo, byarangiye ikuriweho ibihano ku kugura intwaro no kongerera manda ingabo za Loni ziri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, Monusco.
Congo ni igihugu gikize, ubihakanye waba umeze nka wa wundi ubura icyo anenga inka ati ‘dore icyo gicebe cyayo’. Icyakora nubwo ari inka, ni inka yapfuye kera isigaranye umushumba w’injiji, ushungerewe n’ibisambo by’ingufu bishaka kumurangaza bikarya inyama.
Iki gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Cobalt yifashishwa cyane mu ikorwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi zigezweho muri iyi minsi. Ni icya gatandatu gifite diamant nyinshi ku Isi, kikaza imbere mu bifite ububiko bwinshi bw’ubutare, zahabu n’ibindi.
Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1960, ntabwo kigeze kigira inzego n’umutekano bihamye, bifite intego yo guteza imbere igihugu. Utinye igihugu gituwe n’abasaga miliyoni 90 ariko miliyoni 90 bari munsi y’umurongo w’ubukene.
Perezida Laurent Désiré Kabila akiriho, yigeze kuvuga ko amahanga atifuza kubona Congo ifite ubuyobozi buhamye kuko nta nyungu yabigiramo, na n’ubu ni ko bimeze! Ikibazo ni uko Abanye-Congo ubwabo batabona ko nta mpuhwe na mba ayo mahanga abafitiye!
Ubu u Rwanda rwabaye indirimbo muri Congo, ko ari rwo rwiba amabuye yayo kugeza aho rushinga rukanafasha imitwe irwanya icyo gihugu kugira ngo rubone uko rukira.
Buri gihe Umunye-Congo ubonye ifoto y’ubwiza bwa Kigali n’utundi duce tw’u Rwanda, yikomanga mu gatuza ngo iyo Congo itabaho u Rwanda ntiruba ruriho.
Ibirombe bya Congo byose birabaze, ibidacungwa n’abanyamahanga bicungwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’ikorana n’abayobozi bakuru i Kinshasa nk’uko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo yabivuze mu minsi ishize.
Mu birombe byose bya RDC, nta na kimwe kigenzurwa n’u Rwanda. Bifite abashoramari babicukuramo b’abanyamahanga ndetse bamwe bivugwa ko na Leta ya Congo itabazi, ahubwo baba bazwi n’abanyabubasha bamwe na bamwe i Kinshasa.
Nta kirombe na kimwe Congo iratangaza ko cyafatiwemo u Rwanda ruri gucukuramo amabuye y’agaciro, cyangwa se ngo sosiyete imwe icukura itangaze ko hari ububiko bw’amabuye yacukuye yasanze yibwe kandi yibwe n’u Rwanda.
Kugeza ubu uduce M23 iherereyemo, nta birombe by’amabuye y’agaciro birimo, ngo bagaragaze ko amabuye acukurwamo ari koherezwa i Kigali.
Ishami rishinzwe iby’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri RDC, rivuga ko 70 % by’ibirombe by’amabuye y’agaciro muri RDC bigenzurwa na Sosiyete zo mu Bushinwa, ibisigaye bikagabanwa n’amasosiyete yo muri Amerika n’i Burayi.
Congo ni igihugu ruswa yamunze inzego zose zacyo kugeza ubwo n’umubare w’amafaranga aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku mwaka atazwi.
Raporo y’Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Imari muri Congo, iherutse kugaragaza guhera mu 2010-2020, mu misoro y’amabuye y’agaciro isaga miliyoni 600 z’amadolari, asaga miliyoni 400$ ntiyageze mu isanduku ya Leta.
Muri iyo myaka icumi, bigaragara ko Gecamines yungutse miliyari 2 z’amadolari ariko miliyari $1.5 yakoreshejwe mu kwishyura imishahara y’abayobozi bakuru b’icyo kigo n’ingendo zabo mu mahanga.
Dusoza iyo ngingo, sosiyete mpuzamahanga zicukura amabuye muri Congo zinjije miliyari $35 mu myaka icumi uhereye 2010, ariko Gecamines ishinzwe ubucukuzi yashyikirijwe miliyoni $564 gusa, nta na kimwe cya cumi kirimo!
Akavuyo, ruswa, umutekano muke, imiyoborere mibi n’ibindi muri Congo biri mu byorohereza abanyamahanga gusahura byoroshye umutungo kamere wabo kugeza n’aho abakagombye kwishyura imisoro batabikora.
Ikibazo ni uko aho kubibona, Abanye-Congo bakomeje gukingwa ibikarito mu maso, barwumvisha ko ikibazo igihugu gifite ari u Rwanda muva mu gitondo kugeza nijoro.
Uzatinye umunyamahanga ushaka ifaranga! Muribuka ibya M23 ubwo byatangiraga, Loni ni yo yatangaje ko nta bimenyetso ifite byerekana ko uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda cyangwa se ingabo z’u Rwanda zaba zarinjiyeyo. Icyo gihe Leta ya Congo yijunditse Loni ndetse ihamagaza imyigaragambyo hirya no hino mu gihugu igamije kwamagana Monusco.
Iyi Monusco imaze imyaka 22 muri Congo, ikaba imaze gukoresha miliyari zisaga 22 z’amadolari ariko aho kugira ngo umutekano ugaruke muri Congo, byarushijeho gusubira irudubi, nyamara iyo bavuze ngo itahe, Loni irahagarara, igaca imbere n’inyuma kugeza bayongerereye igihe.
Mu bigaragara Congo ntiyashakaga ko Monusco ihaguma ariko Loni yo yarabishakaga. Kugira ngo bihwaniremo, Congo yafunze umwuka Monusco yongererwa igihe.
Muri icyo gihe ni bwo twabonye raporo y’impuguke za Loni hutuhuti, yemeza ko u Rwanda rufasha M23. Twabonye ibihugu nka Amerika, u Bufaransa, u Budage n’ibindi abadipolomate babyo bahagaruka, bamagana u Rwanda bavuga ko ruhagarika gufasha M23.
Ni amasezerano, si ubushake. Congo ntiyari kwemera gusinya yemera ko Monusco yongererwa igihe, ibyo bihugu bitemeye kugaragaza ko ibibazo biri imbere mu gihugu biterwa n’u Rwanda aho kuba imiyoborere mibi.
Mu nama ihuza abakuru b’ibihugu bya Afurika na Amerika yabaye mu Ukuboza uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi yaganiriye na Joe Biden wa Amerika kandi mu byo bemeranyije harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Kuba rero ibihugu by’i Burayi na Amerika bikomeje gusukiranya amatangazo byamagana u Rwanda, birarwanira inyungu zabyo no gushimisha Leta ya Congo ngo ibagabire ibirombe bya zahabu, cobalt n’ibindi.
Mwibuke ko ibi bihugu bibizi neza ko u Bushinwa bufite ukuboko kunini mu bucukuzi bw’amabuye ya Congo, kandi iki gihugu gisanzwe gihanganye n’ibyo by’i Burayi mu bucuruzi. Ntacyo bitakora ngo nabyo byinjire kuwo iyo soko y’ubukire Congo yibitseho, igitambo byasaba cyose!
Umugani wa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Congo imeze nk’abana bananiwe kugabana fanta, bakitabaza umuturanyi ngo abagabanye kandi na we ashonje. Kurwana kwanyu nta cyo bimubwiye kuko ni yo mahirwe yo kunywa fanta agashira inyota.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!