Abanditsi ba The Guardian bafashije Umwongerezakazi ugerageza kuba umwanditsi, Michela Wrong, gukwirakwiza amakuru ye y’ibinyoma n’imvugo zigamije inyugu bwite.
Wrong ashaka kwigira umwanditsi ufitiwe icyizere, ariko ibikorwa bikanga bikaganzwa n’umujinya wo guhorera urupfu rw’uwahoze ayobora iperereza mu Rwanda, Patrick Karegeya.
Kuva mu ntangiriro kugera ku iherezo, inyandiko ya Wrong ku bimukira bo mu Bwongereza bagomba koherezwa mu Rwanda, nta bimenyetso biyirimo, ahubwo ni ibihimbano bisa bigaragaza ukwikunda n’ivaguraruhu.
Mbere na mbere, Michela Wrong atanga imibare itariyo ku Rwanda, kandi akabikora nkana. Avuga ko ingego y’imari y’u Rwanda ku mwaka igizwe “n’imfashanyo z’amahanga” ku kigero cya 74%. Ni ibinyoma bisa.
Ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2022/23 ingana na Miliyari 4,658.4 (agera kuri miliyari $4.6).
Ukomatanyije amafaranga akomoka imbere mu gihugu n’inguzanyo z’amahanga bigana na 80.5% by’ingengo y’imari yose, mu gihe inkuga y’amahanga ari 19.5% by’ingengo y’imari.
Mbivuze mu rurimi rworoshye, amafaranga akomoka imbere mu gihugu arimo imisoro ikusanywa imbere mu Rwanda. Inguzanyo ni amafaranga igihugu gifata ku isoko mpuzamahanga ry’imari, yishyurwa muri ya misoro y’Abanyarwanda.
Ibihugu byose aho biva bikagera, biguza amafaranga yo gukoresha imbere mu gihugu.
Leta zunze ubumwe za Amerika zikoresha hejuru ya 20% by’ingengo y’imari yayo ya buri mwaka yishyura imyenda. U Bwongereza n’ibindi byinshi nabyo byishyura bityo.
Ku nkunga z’amahanga, ari nazo Michela Wrong yita “imfashanyo z’amahanga”, ni inkunga abafatanyabikorwa nk’u Bwongereza, Leta zunze ubumwe za Amerika, u Budage, Suede, u Buholandi, Banki y’Isi, Umuryago w’Abibumbye n’abandi, batanga muri gahunda u Rwanda rufite.
Rimwe na rimwe, aya mafaranga atangwa nk’inkunga ajya muri gahunda zigamije gushimangira inyungu z’abayatanze.
Rero imvugo za Wrong ku nkunga z’amahanga ku Rwanda ni ibinyoma byambaye ubusa. Asubiramo imvugo z’umucengezamatwara wa Rwanda National Congress (RNC) Dr David Himbara. Ntabwo ari ibintu bitangaje kuko ari abakwe be.
Ibindi bihimbano birimo ni uko mu nama ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Afurika yabaye mu cyumweru gishize, Perezida Joe Biden yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi muri White House. Sibyo.
Ntacyo nkwiye gutindaho kuko camera zari kuri White House. Inyandikomvugo y’inama ivuga ko Perezida Joe Biden yahuye icyarimwe na ba perezida ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Liberia, Madagascar, Nigeria na Sierra Leone.
Ariko mu masegonda make mbere y’uko inama itagira, abayobozi bagiye gufata amafoto. Perezida wa Congo yari yahimbawe, ikintu guverinoma ye yuririyeho, ihuma amaso abanye-Congo bamerewe nabi, ko perezida wabo afite ijambo ku rwego mpuzamahanga.
Nakomeza kurondora ibinyoma abanditsi ba The Guardian bemeye ko bihita mu nyandiko ya Wrong, byose bigamije kwibasira u Rwanda n’abayobozi barwo. Ibyo ariko ntibyigeze bikora, no kuri iyi nshuro ntibishobora gukora.
Ibyo binyoma byegerayijwe byose byagarukaka ku cyemezo cy’Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza, rwemeje ko amasezerano yasinywe hagati ya London na Kigali akurikije amategeko.
Michela Wrong ahimba impungenge afitiye abimukira, bakomeje kuzira ibikorwa byo kubambutsa mu buryo butari ubwa kimuntu.
Wrong ashaka ko mwizera ko ahangayikishijwe bya nyabyo n’akababaro k’abimukira. Ni amarira y’umuzungu.
Niba koko Wrong ahangayikishijwe bikomeye n’ibirimo kuba ku bimukira, kuki atajya kuri kimwe mu bigo bafungiwemo mu Bwongereza ngo nibura yakira umwe mu bana babo.
Ntekereza ko ibyo byafasha cyane mu kwereka abasomyi ba Guardian ko Michela Wrong koko yumva ububabare bw’abimukira.
Naho ubundi, gutaka kwa Wrong ni ukw’inshoreke yapfakaye yuzuye ivagura, ariko idashaka kurenga ibihe by’akababaro mu buzima bwayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!