Ese abahakana Jenoside nibo bakwiye kwibutsa Abanyarwanda igisobanuro cyayo?

Yanditswe na Albert Rudatsimburwa
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Kuva Jenoside ya nyuma y’ikinyejana cya 20 irangiye igahitana Abatutsi basaga miliyoni, mu bintu bitigeze bihinduka harimo uburyo abayirebereye iba (indorerezi) n’abagize uruhare muri iyo Jenoside, iteka bagiye bagerageza gushaka guhindura amateka no kugenda bahindura imvugo mu muryango Nyarwanda, bitwaje ubwiyunge.

Impirimbanyi n’imiryango ikorera mu bihugu byabanje guhakana ko nta Jenoside iri gukorerwa mu Rwanda ngo bihunge uruhare rwabyo mu gutabara, nibo uyu munsi bari ku ruhembe rw’urugamba rugamije kurwanya Guverinoma iyobowe na FPR.

FPR niyo gipimo cya mbere ku bw’uko ariyo yonyine yamaganye umushinga wo kurimbura Abatutsi.

Mu byumvikana, abagize uruhare muri Jenoside bafite inyungu mu kugoreka amateka. Babonye ababafasha muri ibyo kubera ko bafite uruhare muri ubwo bwicanyi cyangwa se inyungu za politiki bafite mu kugoreka ayo mateka. Kubera iyo mpamvu, u Rwanda n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagiye bibasirwa kenshi n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside ndetse n’ivangura.

Guhakana Jenoside n’ivangura birajyana. Guhakana ibintu byemewe ku rwego mpuzamahanga, uko byagenda kose biba bigamije kugoreka amateka. Kubera iyo mpamvu, ntabwo bitangaje kumva ko hasohoka igitabo nka ‘In Praise of Blood’, kikandikwa nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye.

Muri iki gitabo, Judi Rever ashimangira imvugo y’uko habaye Jenoside ebyiri, imvugo yagiye iteshwa agaciro kenshi kandi ikamaganwa n’abashakashatsi bubashywe ku rwego mpuzamahanga.

Mu buryo nk’ubwo, hari Filip Reyntjens nubwo we atari mu barebereye gusa kuko ahubwo yari umucurabwenge w’abajenosideri wayoboye itsinda ryateguye Itegeko Nshinga ryo mu 1978. Akoresha abatangabuhamya batavugwa amazina, agakoresha abakekwaho Jenoside cyangwa abayihamijwe ngo abone ibyo ashinja FPR.

Mu murongo nk’uwo kandi, hari Yohani Kambanda wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma yashyize mu bikorwa Jenoside, wanemeye ibyaha bya Jenoside Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukamukatira igifungo cya burundu. Uyu aherutse gusohora igitabo ari muri gereza yise "Les Interahamwe du FPR- RPF Killers.’’

Yaba Judi Rever, Filip Reyntjens, Yohani Kambanda n’abandi biyita abatavuga rumwe na Guverinoma y’u Rwanda n’abarwanya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Paul Rusesabagina cyangwa Ingabire Victoire, bahuriye ku kintu kimwe: Cyo kwitwaza guhakana Jenosde cyangwa amacakubiri, cyangwa bakabikoresha byombi ngo bahere ku mugambi wabo.

Iyo badahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi, bafata ibyaha bakabitwerera FPR cyangwa se bakavuga ko habaye Jenoside ebyiri. Inyungu za politiki muri ibi, ni ugushaka kunganisha abakoze Jenoside n’abayihagaritse cyangwa se gushaka kwihunza uruhare rwabo.

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na RBA ku wa 6 Nzeri 2020, ubwo yavugaga ku gitabo cya Yohani Kambanda yagize ati “Kubona umuntu wahamijwe ibyaha agafungwa, ahabwa umwanya wo kwandika igitabo gihakana amateka yatumye afungwa, ni ikibazo.”

Nibyo koko biteye isoni kubona inzu zitunganya ibitabo, impirimbanyi n’indi miryango ikorera mu bihugu byo hanze byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeza gushyigikira ihakana n’ivangura bihishe inyuma y’uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo. Izo mpirimbanyi n’imiryango mvamahanga yiyita ko irengera uburenganzira bwa muntu na demokarasi, babuze ibindi bakwifashisha mu kugera ku nyungu zabo.

Nyamara bikwiriye kuba gasopo ku baharanira uburenganzira bwa muntu na demokarasi ba nyabo, bakamenya ko hari imiryango yabo itegamiye kuri Leta ikoresha ihakana rya Jenoside n’amacakubiri mu guharabika Guverinoma iyobowe na FPR.

Mu gihe bashaka guharabika Guverinoma y’u Rwanda bifashishijwe kugoreka amateka no kwibasira abazize Jenoside, ibirego byabo nta shingiro bizagira kuko bigamije guteza imvururu muri rubanda.

Aho kwicara ngo basuzume uruhare rw’ibihugu byabo mu makuba yabaye mu 1994, ngo bemere uruhare rwabo n’ibyaha bakoze, barahindukiye bari mu macakubiri n’ihakana rya Jenoside bakomeza kurwanya inzira yo kubaka igihugu yaharuwe na FPR.

Kubera ko bananiwe kumva iterambere ridasanzwe u Rwanda rwagezeho n’imibereho myiza Abanyarwanda babayemo, bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bashinje ubuyobozi bw’u Rwanda ibi byose bibaho, nyamara bakaryumaho ku kuba ibihugu byabo bidashaka kwikorera uruhare rwabyo mu mateka, ngo nibura bifate cyangwa bicire imanza abagize uruhare muri Jenoside.

Berekana ko gukomeza gucumbikira abanyabyaha biri mu muco wabo wo kubaha uburenganzira bwa muntu n’ubwo gutanga ibitekerezo. Aho niho abenosideri nka Kambanda cyangwa abahakanyi ba Jenoside nka Paul Rusesabagina buririra, bakamera amababa kugeza ubwo basohora ibitabo bihakana ibyaha bahaniwe, bakanashoza intambara kuri Guverinoma y’u Rwanda.

Abantu nka Rusesabagina niho bahera bavuga ko Guverinoma y’u Rwanda ari ‘umwanzi w’Abanyarwanda guhera mu 1990’. Ba bandi bamuha urubuga bagamije amacakubiri ntibatinyuke kubaza bati “abo Banyarwanda avuga ni abahe?”

Mu mashusho agaragaramo Rusesabagina atangaza intambara ku ‘ngabo za Kagame’, ashinja FPR kuzana politiki zigamije gutindahaza ‘abaturage gakondo’ cyangwa se abasangwabutaka.

Mu mvugo yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ‘abasangwabutaka’ ni ijambo rikomeye cyane, rishaka kugaragaza ko Abatutsi ari abanyamahanga baje batera abasangwabutaka. Imvugo nk’izo zagiye zikoreshwa Abatutsi bamburwa ubwenegihugu, ni nazo zakoreshejwe mu guhembera urwango rwagejeje kuri Jenoside guhera mu myaka ya 1959, bigakomeza kugeza mu 1994.

Mu myaka ya 1950 na 1960, abacurabwenge ba Jenoside bashishikarizaga abasangwabutaka cyangwa abaturage gakondo, kwikiza Abatutsi kuko ari abanyamahanga, bababwira kubajugunya muri Nyabarongo kugira ngo basubire iwabo muri Ethiopia. Rusesabagina rero, nta n’umwe yashuka mu Rwanda. Imvugo ye bose barayumva, ni ihamagarira abantu gukora Jenoside.

Hejuru ya Rusesabagina, haza ba bandi bananiwe kwisuzuma ngo bemere uruhare rwabo muri Jenoside, bagakomeza ya myumvire yabo yo kuba hagati na hagati, maze bagafata abahagaritse Jenoside bari no gukora ibishoboka byose ngo itazongera kubaho, bakabita ‘abantu batagira imbabazi’.

Ubundu iyo miryango itegamiye kuri Leta, iyo iza kwisuzuma, yari kumenya impamvu Guverinoma zabo zarebereye ubwo miliyoni y’Abatutsi yicwaga, bari kuba berekana impamvu ibihugu byabo byanze gucira imanza abicanyi, bakamenya impamvu ibihugu byabo byabaye ubuturo bw’abagize uruhare muri Jenoside, bagasesengura impamvu uwo bita intwari yiyemeje gutangiza intambara ku gihugu cye akagira uruhare mu bitero byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane. Ibyo byari kubafasha kumva neza impamvu abo bantu biyita abantu beza, bari hagati na hagati.

Iyo abo barebereye baba koko impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, ntibari kuba mbere na mbere barabaye indorerezi. Iyo baba kandi bicuza kuba ntacyo bakoze, imbaraga zabo zakabye zishyirwa ku bagizweho ingaruka na Jenoside kurusha kuzigirira abayigizemo uruhare akaba aribo baha ubuhungiro aho kubuha abanyabyaha. Bari kuba barafashije abagizweho ingaruka na Jenoside gushyiraho inzira z’ubwiyunge aho kubatsindagira ibyo bashaka byo kuba ‘hagati na hagati cyangwa kurenzaho’. Niba kurenzaho bivuze kubika ingengabitekerezo yatumye abasaga miliyoni y’Abanyarwanda bicwa, kurandura iyo ngengabitekerezo niwo muti rukumbi kugira ngo Jenoside itazongera. Abarebereye Jenoside iba, abanze kwihana n’abanze guhinduka baracyari inyuma mu mateka.

Iki gitekerezo cyatambutse bwa mbere mu rurimi rw’Icyongereza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .