00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubano w’u Rwanda na Türkiye ukomeje kuba ntamakemwa

Yanditswe na Mevlüt Çavuşoğlu
Kuya 12 Mutarama 2023 saa 09:49
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni amagambo bwite ya Mevlüt Çavuşoğlu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Türkiye, yahinduwe mu Kinyarwanda.

Nishimiye gusura u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ndimo kugirira mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Ni urugendo rwanjye rwa kabiri mu gihe cy’imyaka itandatu, muri iki gihugu cyiza cyane. Mu gihe gito gishimishije i Kigali, nakozwe ku mutima n’urugwiro rw’Abanyarwanda kandi nezezwa no kongera kubona iteramberere ridasubira inyuma ry’u Rwanda, n’ubufatanye bukura buri munsi hagati y’abaturage b’u Rwanda na Türkiye.

Icyo mpora mbona gishimishije kandi giteye imbaraga ku Rwanda, ni uko rweretse isi ko impinduka zishoboka. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni amwe mu makuba ndengakamere ikiremwa muntu cyagize mu mateka. Ariko, mu kwivana muri ako kaga, u Rwanda rwashoboye kugera ku mpinduka zidasanzwe mu gihe gito, rutera intambwe igana ku mahoro n’iterambere.

Türkiye ishyigikiye byimazeyo ihame ry"Ibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurika", nk’uko bikunze gushimangirwa na Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Tuzakomeza guha umwanya ibihangayikishije Afurika, mu mahuriro mpuzamahanga yose.

Nubwo habayeho akarengane mu gihe cy’ubukoloni, gutereranwa n’isi mu bihe by’ibiza kamere, inzara no kuvangirwa n’ukuboko bw’amahanga mu buryo budakwiye, umuhate wa Afurika mu kurenga izo mbogamizi urahambaye.

Hamwe n’abaturage bayo bakiri urubyiruko kandi bafite imbaraga, amahirwe yagutse, umuco n’amateka bikungahaye kandi byashinze imizi, Umugabane wa Afurika utanga icyizere mu kugira isi nziza mu kinyejana cya 21. Afurika isobanuye ibyiringiro, kandi Türkiye na Afurika ni abafatanyabikorwa muri urwo rugendo.

Türkiye isangiye na Afurika uburyo bwo gukemura ibibazo ku rwego rw’isi kandi iharanira ko isi irushaho gutera imbere. Muri iyi myumvire, Türkiye yagerageje uko ishoboye kugira ngo haboneke "Amasezerano ya Istanbul ku Binyampeke", kugira ngo isi ibashe gukomeza kwihaza ku biribwa.

Umubano wa Afurika na Türkiye wateye imbere cyane mu myaka cumi ishize. Twafashe ingamba zikomeye kandi zifatika zo gushimangira no kurushaho gutsura umubano. Iyi yabaye intego rusange muri Politiki yacu y’Ubufatanye Nyafurika.

Ambasade zacu 44 muri uyu Mugabane, zishimangira imikurire y’umubano wacu. Perezida Erdoğan aza ku mwanya wa mbere mu buryo abayobozi b’ibihugu basura Afurika. Mu myaka 20 ishize, Türkiye yabaye ihuriro ry’abadipolomate nyafurika.

U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’imena wa Türkiye muri Afurika. Ifungurwa rya za ambasade ku mpande zombi ryashyizeho urufatiro rw’ubufatanye muri iki gihe, bukubiyemo ibintu byinshi kuva muri politiki, ubucuruzi n’umutekano kugeza kuri siporo, umuco n’uburezi.

Ingendo z’abayobozi bakuru hagati y’ibihugu byacu, zimaze kuba ibintu bihoraho. Twagize ishema ryo kwakira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri Istanbul mu Ukuboza 2021, mu Nama ya Gatatu ku Bufatanye bwa Afurika na Türkiye. Inshuti yanjye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta yasuye Türkiye inshuro enye mu myaka ibiri ishize.

Ubushake nk’ubwo bugaragara mu mikoranire n’ubuhahirane bw’abacuruzi bacu, ba rwiyemezamirimo n’abashoramari. Ibi bigaragarira mu mishinga minini yagezweho by’umwihariko nka Kigali Convention Center na BK Arena nk’inyubako z’agahebuzo muri Kigali.

Kubera ko ba rwiyemezamirimo benshi bo muri Türkiye babasha kwitabira gukorera imishinga yabo mu Rwanda nk’ahantu horohereza abashoramari, ingano y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi yarazamutse, yiyongera inshuro eshanu mu myaka ine ishize, aho bwavuye kuri miliyoni $30 bugera kuri miliyoni 183 $ kugeza mu Ugushyingo 2022.

Kubera iyo mpamvu, ingano y’ishoramari ry’abanya-Türkiye mu Rwanda yarenze miliyoni 465$. U Rwanda nk’ahantu heza habereye gushora imari, politiki nziza n’imiyoborere myiza, byanze bikunze bizatuma abacuruzi n’abashoramari bo muri Türkiye bagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu muri iki gihugu mu myaka iri imbere.

Dukomeje gukora cyane kugira ngo duteze imbere dipolomasi mu nyungu z’umuturage - inzira y’ububanyi n’amahanga nshimangira cyane kuko ikora ku mitima y’abantu. Ni yo mpamvu twashyize imbere ubufatanye mu burezi n’umuco hagati y’abaturage bacu, tubashishikariza kumvikana no gukorana, harimo umubano mu by’ubucuruzi no guteza imbere ishoramari.

Twishimiye ko abanyeshuri benshi bo mu Rwanda bungukira muri buruse zitangwa na Türkiye, bakabasha kwiga muri kaminuza zaho. Byongeye, Yunus Emre Institute, ikigo cya mbere mu kwigisha ururimi n’umuco wa Türkiye ku isi, gitanga amasomo y’ururimi rwacu i Kigali, ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.

Yunus Emre Institute kandi iteganya gutangiza ikigo ndangamuco cya Türkiye i Kigali. Ikindi kigo gikomeye mu burezi cyo muri Türkiye, Turkish Maarif Foundation, giteganya gufungura vuba ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro.

Mu binyacumi by’imyaka bishize, u Rwanda rwaritanze kandi ruharanira amahoro, umutekano n’amajyambere rufite uyu munsi. Rwabaye intangarugero ku bindi bihugu bya Afurika. Türkiye ni inshuti ikomeye y’u Rwanda kandi yifatanyije n’Abanyarwanda mu rugendo rwabo rugana ku mahoro n’iterambere.

Türkiye yabaye kandi izakomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe w’u Rwanda, mu gutanga urugero rwiza mu miyoborere n’intego ikomeye yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage barwo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Türkiye, Mevlüt Çavuşoğlu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .