00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu hari ibidakwiriye guhahwa mu mahanga ngo byitwe umuco nyarwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 28 Ukuboza 2022 saa 10:38
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi inkuru ni ibitekerezo by’umwanditsi Nsanzabera Jean de Dieu

Benshi mu bashaka kunyuranya n’amahame ndangamuco nyarwanda, bakunda gutoranya ingingo zimwe na zimwe zibarengera mu gutana kwabo, aho benshi bakunze kuvuga ko umuco ukura, ubundi ukagira ibyo uhaha mu mahanga. Aha ni ho hakwiye kwibazwa uburyo umuco nyarwanda ukura, uburyo uhaha n’ibyo uhaha ibyo aribyo.

Dukurikije intekerezo z’ihangabuhanga abakurambere baremye bakazifatiraho bahanga umuco w’igihugu, hari ibintu by’ingenzi baremye bigomba kuba bigize umuco w’u Rwanda. Mu byo bateganyije bigomba kugira uwo muco, byinshi ni ibiboneka mu benegihugu ubwabo kandi bigomba ku baranga mu bihe byose, hakaba n’ibyo bahaha mu mahanga abazengurutse

Umuco, ni ibintu abenegihugu bahanga bakabyemeranyaho, bakanabigenderaho mu bisekuruza byabo byose, bakabirinda ngo bitangirika bigasaza cyangwa se bikanduzwa ico, bakanahora bashaka ibyihutisha ibiwurimo kugira ngo urusheho kunogera bene wo.

Ibyo bigize umuco twavuga nk’Ururimi, ubuvanganzo, amateka, imibereho n’imibanire, imyemerere, imihango n’imiziro, n’ibyiza duhaha ahandi.

Dukurikije itonde ry’ibigize umuco, bigaragara ko abakurambere basize icyanzu iby’ahandi bishobora kwinjiriramo biza mu Rwanda, mu gihe tubikeneye kubikoresha mu mibereho ya buri munsi.

Iki ni ikigaragaza ko umuco udakura, kuko si umuntu, si igiti cya Avoka, si n’inturusu bateye ngo izakura ibyare igiti cy’inganzamarumbo.

Umuco ni ikintu kidasaza, kuko hasaza icyakuze ahubwo umuco urahaha, ugahaha ibyiza wabonye ahandi ukabyinjiza mu muco wacu. Ahubwo icyo twakwibaza aha ng’aha, ni ibyo umuco uhaha.

Umuco ugizwe na bimwe mu byo umuntu akenera ngo abeho, iyo hari icyo ukeneye ntukibone mu muco wawe, ushobora kujya kugihaha ahandi nk’ibindi byose u Rwanda rwahashye mu mahanga ariko guhaha k’umuco, si ugupfa gutoragura, ahubwo uhaha ibyiza wabonye ahandi kandi wamaze kubona ko ubikeneye kuko nta byo ufite.

Bishaka kuvuga ko umuco ubanza ukareba ibyo udafite, ukabona kujya kubihaha, ariko wabanje gusesengura niba ibyo wabonye ukeneye, biboneye, bidashobora kwangira imico mbonera y’Ubunyarwanda.

Iyo ibyo bintu bikenewe ariko umuco w’u Rwanda ugasanga bitera ngo de, biba ngombwa ko biza, bikuhagirwa, bigahuzwa n’indangagaciro z’umuco, ubundi bikabona kwinjizwa mu bigomba gukoreshwa mu Banyarwanda, na byo bigahabwa uburenganzira bwo kwinjira mu muco nyarwanda.

Bitewe nuko ibigize umuco ari ibintu bemerenyaho ko bigomba kujya mu byo bakeneye, ntabwo ikinjiye mu gihugu cyose kijya mu bigize umuco wa cyo. Ibyinjizwa mu gihugu bikinjira mu muco wa cyo, ni ibyazanywe n’inzego nkuru z’igihugu zishinzwe kureberera abaturage.

Ibyinjijwe n’umutu ku giti cye, ntabwo bishobora kwitwa umuco w’igihugu, kuko byinshi biba byarinjiye rwihishwa nta rwego rwabyemeje kandi ugasanga bibangamiye imico mbonera y’ubunyarwanda.

Nibyo koko, umuco urahaha, ariko uhahira umuco, ni ubuyobozi bukuru bw’igihugu, bwo bufite uburenganzira bwo kurinda uwo muco no kuwuhahira ibyo udafite. Bityo nta muntu ku giti cye wemerewe guhahira igihugu ibirangamuco w’ahandi ngo byinjizwe mu gihugu adahagarariye urwego runaka rukuru rw’igihugu.

Hari byinshi twahashye mu mahanga, tugasanga bifite agatotsi, tukabanza kugatokora. Hakaba n’ibindi twahashye mu mahanga tukabihindurira icyo byakorwaga aho bihashye, tukabijyanisha n’ibyo twe dukeneye.

Ingero twatanga zo mu bihe bya vuba ni nka Drones, za ndege zitagira abapilote aho kugeza ubu Abanyarwanda twazihashye ngo zitubere ingobyi y’abarwayi yo kugeza imiti kwa muganga aho imodoka zitagera byihuse.

Abitwaza ko umuco wacu uhaha bagapfa guhaha ibyo babonye, mujye mwitonda, kuko umuco nyarwanda urashinganywe ntupfa kuyabira ibyo ubonye kuko wuje ubupfura n’ubumanzi! Uriyubaha, ugahaha ibyiyubashye n’ibiwubahisha, ntuhohomera ibizi by’ibirohwa by’ahandi, kuko wo wifitemo isoko nzima abawo bavomaho bakivunura.

Ntihazagire abakomeza kuwambika ibyasha byo kuwuhahira ibidashimwa bitwaje koko bahashye da! Nyamara atari ko umuco wacu uhaha. Nuhaha ibyamvagara, uzabyihamanire kuko n’ibyawe nta bwo wabyita ko umuco ari ibyo wahashye.

Ni byiza kuzirikana ko umuco wacu uhaha ibyiza, na we nubibona uzabihahe ku bwinshi, na ho ibyanduye ubyihorere, ubirekere ban yirabyo, ibyo I Rwanda ntibitubereye!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .