Indangagaciro na kirazira byaranze Inkotanyi zabohoye u Rwanda

Yanditswe na Hategekimana Richard
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Ijambo ‘Inkotanyi’ rikomoka ku nshinga ‘Gukotana’, kugera ku cyiza gifitiye abandi akamaro. Ibibazo by’ingutu byari mu Rwanda kuva ku mwaduko w’abazungu kugera kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, nibyo byatumye mu mwaka wa 1987 havuka Umuryango RPF-INKOTANYI, ugamije kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi byarangiye babigezeho.

Abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI babohoye u Rwanda baranzwe n’imitekerereze, imikorere ndetse n’imyifatire byuje indangagaciro na kirazira bakomora ku bakurambere, izo ndangagaciro ari nazo zatumaga bahora baharanira icyateza imbere Umunyarwanda.

Inkotanyi zaranzwe n’indangagaciro zinyuranye harimo izishingiye ku gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda (gukunda mugenzi wawe, ubumuntu, imbabazi, gutabarana), izishingiye ku kugira icyerekezo cyiza (kwibwiriza, kugira ubushishozi, kutagamburuzwa), izishingiye ku mikorere n’imikoranire myiza (kuba Intangarugero, kurangwa n’ubupfura, gukorera hamwe, gukorana n’abandi), izishingiye ku mitekerereze myiza (kwigomwa inyungu bwite, kuba umusemburo w’impinduka nziza, ubutwari), izishingiye ku bumuntu, izishingiye ku bwitange, izishingiye ku kudashyira abandi mu kaga, izishingiye mu kwihesha agaciro n’izindi.

Hejuru y’indangagaciro, Inkotanyi zaranzwe na kirazira ngo zitava aho zikora ibidakorwa zikabusanya na wa murongo w’abakurambere wo gutabara u Rwanda no kuruteza imbere.

Muri izo kirazira harimo izishingiye ku mibanire ( amacakubiri, kudasesengura ibibazo, kurema udutsiko dusenya, kugambanira u Rwanda), kirazira zishingiye ku mitekerereze (kutagirwa inama, kutajya inama, kwiyemera, kwigerezaho, gukora nta ntego, kutizerana), kirazira zishingiye ku myifatire (gusahinda, kudahuza imvugo n’ingiro...), kirazira zishingiye ku mitunganyirize (gukoresha nabi igihe, kutagira imbabazi, kwifatanya n’abanzi) n’izindi.

Izo ndangagaciro na kirazira zituganisha ku masomo akomeye Abanyarwanda twigira ku NKOTANYI zabohoye u Rwanda, harimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, gukora cyane, gukorera ku ntego, kurangwa n’ubutwari muri byose, kutagamburuzwa n’amananiza, kugira icyerekezo cyiza, kwirinda kuganya, kwirinda kugambanira u Rwanda ndetse na bene Kanyarwanda.

Izo ndangagaciro na kirazira zose zabafashije kugira ku ntsinzi, bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, batangiza urugendo rushya rwo kubaka u Rwanda

Uyu munsi Umuryango RPF-INKOTANYI wubakiye Abanyarwanda n’u Rwanda umusingi ukomeye, ariyo mpamvu Abanyarwanda benshi bahamya ko bafitanye igihango n’uwo muryango.

Hategekimana Richard afashe igitabo yanditse cyitwa 'Igihango n'Inkotanyi'

Hategekimana Richard


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .