Itangazo riheruka ry’Umuryango Human Rights Watch(HRW), ryashyizwe ahagaragara na Lewis Mudge avuga ko “u Bwongereza bugomba guhagarika gahunda y’abimukira” ni ikimenyetso simusiga cy’icengezamatwara ribogamye, rya kinyamaswa uyu muryango ukorera u Rwanda kuva mu myaka irenga 20 ishize.
Niba hari ushidikanya ko uyu muryango utita cyane ku burenganzira bwa muntu, Mudge yakoze ibishoboka byose kugira ngo abyemeze.
Nk’uko byari byitezwe, amagambo ya Mudge yuzuyemo amakosa asanzwe ndetse nta bimenyetso bigaragaza ishingiro ry’icengezamatwara nk’iryo ritagamije kurengera impunzi ahubwo rifite ikindi kiryihishe inyuma gishingiye kuri politiki.
Hamwe n’ibyo, Perezida Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’abasenateri, yagarutse ku bijyanye n’ibibazo byatewe n’amakimbirane mu gihugu gituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko mu mboni za Mudge biterwa n’uko “iby’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwabihinduye politiki”.
Yararuciye ararumira ku ngingo ijyanye n’uko u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abanye-Congo kuva mu myaka irenga 20 ishize bakaba batekanye hano. Ikindi ntitwitaye ku mpamvu muzi ituma bari mu Rwanda. HRW ntacyo ibyitayeho.
Igishishikaje kuri uyu muryango wa Mudge, ni ukumvikanisha ko u Rwanda atari igihugu cyizewe ku rwego mpuzamahanga ku buryo cyakwakira abimukira bavuye mu Bwongereza. Ikibyihishe inyuma giteye isoni ku mpamvu zitagira umubare.
Iya mbere ni uko amasezerano hagati y’u Bwongereza na Guverinoma y’u Rwanda ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ingorane abimukira bahura na zo mu bihugu by’i Burayi aho bicwa n’inzego zishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, zakirwa mu buryo budahesha agaciro ikiremwamuntu, rimwe na rimwe bagasubizwa mu bihugu baturutsemo hatitawe ku mutekano wabo.
Ku byerekeye aya masezerano, Perezida Kagame yasabye abayanenga kugaragaza ubundi buryo ibintu byakorwamo bikarushaho kuba byiza, cyane ku bihugu by’i Burayi byari bikwiye kubahiriza amasezerano mpuzamahanga no kwita ku mutekano wabo, byafashe umwanzuro wo kuvana abimukira mu nkiko zabyo.
HRW nta kindi ifite ishobora gukora kuri iki kibazo. Ahubwo Mudge na HRW bahitamo kwibasira igihugu kimwe cyiteguye kwakira abasaba ubuhunzi. Mu bitekerezo by’ibihugu bidashyira mu gaciro, Mudge na HRW, u Rwanda ni umufatanyabikorwa udakwiye kugirirwa icyizere.
Ariko niba igihugu cyemera kwakira abasaba ubuhungiro banzwe ahandi kikaba atari umufatanyabikorwa wizewe, ubwo ni nde wo kwizerwa? Kandi uyu muryango witwa ko uharanira uburenganzira bwa muntu udashobora kureka kubogama ku nyungu z’abimukira ni bwoko ki?
Icya kabiri, u Rwanda ni igihugu gitekanye ku baturage bacyo n’abandi ibihumbi by’impunzi zo mu bihugu by’abaturanyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi. Ibibazo byo mu 2018 Mudge ashingiraho ntibyahinduye imyumvire ye mu gihe impunzi ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje guhungira mu Rwanda.
Umuntu ushyira mu gaciro n’indorerezi izi ibyo ikora yagakwiye kumva ko ari nk’ubusazi kuba Abanye-Congo bahitamo guhungira mu gihugu cyitwa ko kidatekanye kandi ntibaba babeshye baramutse bavuze ko HRW iyobya uburari ku mpamvu y’ibibazo. Mu by’ukuri, HRW ikora byinshi birenze ibyo; iyobya uburari ku by’amateka y’amakimbirane atera ubuhunzi.
Byongeye HRW yanze kwirengera ibyo uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Richard Johnson yise “ibinyoma bya Human Rights Watch ku Rwanda”, aho yamaganye ubuvugizi bwawo bushingiye kuri politiki aho busigaye bwuzuyemo kubogama.
Impunzi zirenga ibihumbi 70 z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda kubera ko ubuzima bwazo bwari mu kaga bigizwemo uruhare na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Bamwe bahunze mu myaka irenga imyaka 20 ishize abandi n’ubu baracyaza. HRW isa n’aho yirengagiza guhamya cy’uko u Rwanda rwitaye ku burenganzira bwabo bw’ibanze.
M23 ubwayo yabayeho kubera ko izo nyeshyamba zakoze Jenoside ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikaba zikomeje kwica bamwe mu bavuga Ikinyarwanda zifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu n’abo mu ngabo z’igihugu.
Kuri ubu HRW yari ikwiye kuba ivuganira impunzi z’Abanye-Congo ngo zisubire mu gihugu cyabo, igihe cyayo igikoresha ivuganira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse itera indi ntambwe yo gusaba inkiko z’u Bwongereza kutohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside bahungiye mu Bwongereza.
Iki ni ikibazo HRW idashaka gukemura kubera ko yiyemeje kwibasira guverinoma y’u Rwanda. Iyi ni yo mpamvu kandi HRW ihitamo gushinja u Rwanda ku bwo kubura kw’imirwano ya M23 ariko ikirengagiza ko u Rwanda rwarashweho ibisasu bikozwe n’ingabo za RDC, ubwicanyi bwakorewe abasivile bikozwe n’abarwanyi ba FDLR bambuka umupaka bafatanyije n’igisirikare cya Congo.
Ni nk’aho uburenganzira ku by’umutekano w’impunzi z’Abanye-Congo n’Abanyarwanda ntacyo buvuze mu isesengura rya HRW ku bibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Na none, ni muryango ki wita ku burenganzira bwa muntu ushobora kwirengagiza imvugo zibiba urwango, ubwicanyi n’ibikorwa byo kurya abantu bibera muri RDC kandi bifatwa na za Camera; igerageza kwita ku burenganzira bw’impunzi z’Abanye-Congo iyo hari amakimbirane yagizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda?
Igisubizo kuri ibi bibazo kirasobanutse kuri buri wese ufite ubushake bwo kubireba mu buryo butabogamye. Nk’uko Richard Johnson abigaragaza, imvugo za “HRW ku Rwanda ni ikibazo ku mutekano, amahoro n’ituze ku gihugu no kuri Afurika yo Hagati.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!