00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa ifunguye igenewe Samantha Power

Yanditswe na Giramata Mukankusi
Kuya 30 Mutarama 2023 saa 09:51
Yasuwe :

Nyakubawa Samantha, nizeye ko muri amahoro!

Nifuje kubandikira kubera ubutumwa muherutse gutambutsa, muvuga ku rupfu rw’Umunyamakuru w’Umunyarwanda waguye mu mpanuka ya moto. Mu binyujije kuri Twitter, mwavuze ko “Mwababajwe bikomeye kandi muhangayikishijwe n’urupfu rwa John Williams Ntwali”.

Wavuze ko yari umunyamakuru w’umunyamurava kandi wubashywe, akaba ‘umwe muri bake bari basigaye mu Rwanda’. Wongeyeho ko Guverinoma “igomba kwemera” hagakorwa iperereza ricukumbuye ku cyamuhitanye.

Kuvuga ko Guverinoma y’u Rwanda “igomba kwemera iperereza ricukumbuye…”, bigaragaza agasuzuguro ufitiye ubuyobozi bw’u Rwanda. Ni ugushaka kumvikanisha ko nta bushobozi bafite bwo gukora iperereza ryigenga. Muri make, abagenzacyaha bo mu Rwanda ntabwo ubizera.

Madamu Samantha, nk’Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga nka USAID ukaba warahoze uri n’umudipolomate, ndabizi neza ko usobanukiwe n’uko buri gihugu kigira ubusugire kandi bugomba kubahirizwa.

Icya kabiri, urabizi neza ko ibyo wakomojeho atari ihame mpuzamahanga ryubahirizwa n’igihugu cyawe. Ni agahinda kuba u Rwanda rwarabuze umuturage warwo azize impanuka, nubwo ari ibyago byagwirira n’abandi.

Umunyamakuru witabye Imana ni Umunyarwanda. Kugaragaza ko uhangayikishijwe n’urupfu rwe kurusha abanyarwanda, byatera umuntu kwibaza icyo ugamije ku Rwanda.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryakoze akazi karyo, bata muri yombi ushinjwa kugira uruhare muri iyo mpanuka. Ntabwo nzi niba mwe aho muherereye abanyamakuru bakingiwe ku buryo badashobora guhura n’impanuka.

Nk’umuntu wahoze ari umunyamakuru, ndakeka ko ubizi neza uburyo umunyamakuru Michael Mahon Hastings wahoze ari umwanditsi mukuru mu kinyamakuru Rolling Stone, yaguye mu mpanuka y’imodoka tariki 18 Mutarama 2013 i Los Angeles muri California. Ese mwaba mwarabashije gusaba iperereza ricukumbuye ku rupfu rwe?

Tariki 15 Mutarama 2013, umunyamakuru ufata amafoto wo muri Kenya, William Oeri yaguye mu mpanuka yo mu muhanda, mwaba mwarasabye iperereza ricukumbuye ku rupfu rwe? Ingero ni nyinshi hirya no hino ku Isi, z’abanyamakuru bagiye bagwa mu mpanuka kandi ntihasabwe iperereza ricukumbuye.

Ikibazo nibaza: Kuki u Rwanda arirwo rwafatwa mu buryo bwihariye? Ijambo ryiza ryo gukoresha hani, ni ukwigira ikirumirahabiri.

Ndakeka wibuka ibyabaye muri Mata 2016 ubwo wari Ambasaderi wa Amerika muri Loni wasuye Cameroun. Imodoka zari ziguherekeje zakoze impanuka zihitana umwana w’imyaka itandatu witwa Toussaint Birwe. Impanuka yabereye mu mujyi wa Mokolo mu Majyaruguru ya Cameroun.

Abaturage barumiwe kuko imodoka zari zigutwaye zabigizemo uruhare kubera kutubahiriza amatara yo ku muhanda.

Papa w’uwo mwana, Emmanuel Dague na mama w’umwana, Fanta Makachi nyuma yo kubura umwana wabo, ntabwo bigeze basaba iperereza ryigenga. Nawe ubwawe ntaryo wasabye.

Madamu Samantha, naje gusanga urwango ufitiye u Rwanda ari ikibazo cyawe bwite kurusha kuba icy’urwego cyangwa Guverinoma ukorera.

Ntabwo byantunguye kuko uri no mu ba mbere bashyigikiye Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Mu gihe hari ibihamya bya Rusesabagina ubwe atangaza intambara ku Rwanda, wahisemo kudaha agaciro abantu icyenda bavukijwe ubuzima n’umutwe wa FLN washinzwe na Rusesabagina, mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu 2018 na 2019.

Mu 2015 mu gihe wowe washakaga ko Perezida Paul Kagame ava ku butegetsi, Abanyarwanda bo bari bakimushaka kuko bazi ibyo yakoze mu kongera kubaka igihugu cyari cyabaye umuyonga.

Demokarasi si umwenda w’ingano imwe, ukwira bose icyarimwe. Buri gihugu gifite ububasha bwo gushyiraho uburyo bwacyo bushingiye ku byifuzo by’abaturage bacyo.

Mu gihe wibazaga impamvu Perezida Kagame yayobora igihe kirekire, wari ubizi ko no mu gihugu cyawe Perezida Franklin Roosevelt yayoboye manda zirenze ebyiri hagati ya Werurwe 1933 na Mata 1945. Niba se byarakunze mu gihugu cyawe, kuki wumva mu Rwanda bitashoboka?

Reka nsoze ibaruwa yanjye nkwibutsa ko: U Rwanda ruhangayikishijwe cyane n’umutekano w’abaturage barwo kurusha undi wese. Ni igihugu kiri kugana mu cyerecyezo cyiza kiyobowe n’umuyobozi w’icyitegererezo, Perezida Kagame.

Ndagusaba ngo Abanyarwanda ubahe amahoro, wirinde kwivanga mu miyoborere yarwo, bizagenda neza.

Mbaye mbashimiye
Murakoze.

Giramata Mukankusi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .