Ibitekerezo bibogamye ku Rwanda: Ni nde ukwiye kubibazwa?

Yanditswe na Albert Rudatsimburwa
Kuya 21 Nzeri 2020 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Mu ibaruwa yatangajwe na The Guardian ku wa 16 Nzeri 2020, Martin Plaut wigaragaza nk’umushakashatsi muri Institute of Commonwealth Studies muri Kaminuza ya London, yashinje Andrew Mitchell kugaragaza ibitekerezo bihengamiye ku Rwanda, ubwo uyu mudepite w’u Bwongereza yavugaga ko iyo iterabwoba rye riba rigambiriye u Bwongereza, Rusesabagina yari kugezwa imbere y’urukiko mu Bwongereza hagendewe ku itegeko rihana iterabwoba muri icyo gihugu.

Mu buryo butatunguranye ariko kimwe n’abandi banenga Guverinoma y’u Rwanda, Plaut yananiwe gusubiza ku ngingo nkuru z’ibaruwa yanditswe n’uwo mudepite w’Umwongereza.

Nk’urugero, Plaut ntahinyuza ko Rusesabagina, nk’umuyobozi n’uwashinze umutwe wa politiki wa MRCD, yemeye “inkunga itizigamye” ku mutwe w’iterabwoba wa FLN – ishami rya gisirikare rya MRCD – ryiyemereye uruhare mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda bigahitana abasivili b’inzirakarengane.

Bityo ku muntu ushishoje mu kibazo cya Rusesabagina yabona ibimenyetso ntashidikanywaho bigaragaza isano ya Rusesabagina n’ibi bitero n’umutwe wabigabye. Kutabasha guhinyuza ingingo z’ibaruwa ya Mitchell bituma Plaut nta yandi mahitamo asigarana uretse kwibasira umuntu no gushakira impamvu iterabwoba.

Icya mbere, gushaka kwibasira umuntu bijyanye no kwibaza ku cyizere Umudepite w’Umwongereza afitiwe, atabanje kureba ku mpamvu agaragaza, mu gushaka kwerekana ukuri no gutanga ubutabera nk’uko byagaragajwe na Andrew Mitchell.

Byongeye, Plaut yahisemo kuyobya uburari avuga ko mu nshingano ze nk’umwanditsi mukuru wari ushinzwe Afurika mu makuru ya BBC World Service, yegereye Andrew Mitchell akamusobanurira ibyo “yari azi” ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Mu buryo Plaut abonamo ibintu, kuba Andrew Mitchell ataranyuzwe ku birego bihoraho bidafite ishingiro ku Rwanda, bigaragaza ko Mitchell abogamye. Niba hari umuntu ubogamye, ni Plaut ugendera mu bihuha.

Ntabwo Plaut yigeze atekereza ko kuba umuryango we warananiwe kugaragaza ikimenyetso bikenewe bishimangira ibyo bashinja guverinoma y’u Rwanda, ari byo bitera gushidikanya ku bantu bashyira mu gaciro nka Mitchell.

Ukubogama kwa Plaut kuri mu buryo bumwe n’ubukangurambaga bwo gusebanya bwa Human Right Watch; umuryango ruswa iwuvugwamo yashyizwe ku karubanda na The Intercept ndetse Richard Johnson, wahoze akorera Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mahanga, yamaganye ubuvugizi bwayo budafite icyo bushingiraho.

Johnson yaranditse ati “Ibyo Human Rights Watch (HRW) ikora ku Rwanda ntabwo ari ukuvuganira uburenganzira. Ni ubuvugizi bwa politiki budafite ishingiro haba mu buryo bukorwamo n’uko burangira.”

Icya kabiri, birigaragaza ko abanenga bitsa ku birego bidafate ishingiro ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, bidafite aho bihuriye n’ikibazo kirimo kugarukwaho, bakanga kumva neza ko Rusesabagina yiyemereye ko ari umuyobozi uri inyuma y’ibikorwa by’iterabwoba, byahitanye abasivili b’inzirakarengane mu Rwanda.

Plaut ntaho ataniye n’abandi banenga kuri iyi ngingo. Ntabwo ari uko Plaut atumva ko Rusesabagina ari we muyobozi wari wihishe inyuma y’ibi bitero by’iterabwoba; ni uko yumva ko guhamagarira intambara byari bifite impamvu, bitari gusa izishingiye ku birego bye (bya Plaut) ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Plaut abona Rusesabagina nk’intwari ishobora “kugira icyo ikora” kuri iryo honyorwa, nubwo nta shingiro rifite bwose.

Mu yandi magambo, mu buryo abanenga nka Plaut babobona, ukuba umwere kwa Rusesabagina ntigushingiye ku kuba nta bimenyetso bihamya uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba; ahubwo ni ku ntego ye “ifite ishingiro”, hahitawe ku byaha byose byajyana nayo.

Muri make, gutakaza ubuzima ku nzirakarengane z’Abanyarwanda – bitari n’ibyo abanyamakuru bo mu burengerazuba bakunze kwita ‘ibyangijwe n’imirwano’ mu bikorwa byabo byo gutesha agaciro ikiremwamuntu hirya no hino ku Isi, ahubwo nibo ibitero byari bigambiriye – biremewe igihe cyose biganisha ku guhirika guverinoma batishimiye. Ikigaragara iki nicyo gisobanuro nyacyo cyo kubogama, uh, ubuhezanguni.

Abantu nka Mitchell na Johnson baribasirwa ngo bambikwe icyasha kubera kushyira mu gaciro mu gihe abagakwiye kuba abanyamakuru cyangwa impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu batera umugongo ubunyamwuga bagahindukirira gahunda za politiki cyangwa kwimenyekanisha, bagambiriye guharabika guverinoma irajwe ishinga no guhindura imibereho y’abaturage bayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .