00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo RDC ikwiriye kwigira ku Rwanda aho kurushinja gutera inkunga M23

Yanditswe na Kwezi Jean
Kuya 28 Ukuboza 2022 saa 08:36
Yasuwe :

Ubwanditsi: Iki ni igitekerezo bwite cy’umwanditsi Kwezi Jean ukunze gutanga ibitekerezo ku ngingo zinyuranye

Maze iminsi nkurikirana mu itangazamakuru ry’akarere na mpuzamahanga aho inkuru zishyushye ari intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’iyadutse umwaka ushize ya M23 n’igisirikari cya RDC n’indi mitwe yitwaje intwaro bivugwako bifatanije.

Muri iyi minsi inkuru ishyushye n’iy’ibirego bya RDC aho ishinja u Rwanda kuba rufasha umutwe wa M23 umaze iminsi urwana umuhenerezo ushushubikanya ingabo za FARDC uzambura ibice bitandukanye kugeza ubwo vuba aha wagarukiye hafi mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Goma.

Nk’uko bisanzwe, ikibazo cyateye iyo mirwano kubura harimo ibyo RDC yari yaremeye bitubahirijwe birimo iby’impunzi zimaze igihe mu bihugu bitandukanye . Hatabayeho kwirengagiza ukuri nkana, byari bikwiye ko RDC ikemura iki kibazo mu maguru mashya ,ibi bikareba cyane Perezida Felix Tshisekedi wari witezweho gukora no gukosora amakosa y’abamubanjirije no guha ituze abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Iteka ibibazo by’abanyafurika byagiye bibagorana kubikemura kuko abenshi imitegekere y’ibihugu byabo iba irangajwe imbere na bampatsibihugu ku buryo hari bamwe batisigariza agakeregeshwa ko kwikemurira ibibazo ahubwo bagahora bahanze amaso ibyo bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi.

Abanyafurika bamwe ntibazi umugani ugira uti ‘’Usenya urwe umutiza umuhoro’’ cyangwa ugira uti ‘’Akimuhana kaza imvura ihise”. Bigaragara ko abayobozi ba RDC batareba kure ngo bamenye ko ba mpatsibihugu bahora barekereje icyateza amakimbirane muri iki gihugu.

Henshi hari amakimbirane muri Afurika iyo urebye neza usanga ari ahantu hari umutungo kamere cyangwa habereye kuba icyerekezo n’icyicaro cyo gusahura bene iyo mitungo.

Nkurikije ubunararibonye bw’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo byagiye bibaho kuva nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, nasanze hari byinshi RDC yakagombye kwigira ku Rwanda mu gukemura ibibazo byayo n’amakimbirane ahora mu Burasirazuba bw’icyo gihugu no mu bindi bice.

Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingabo za Loni zari nyinshi mu gihugu kandi nta musaruro zatanze haba mu guhagarika jenoside na nyuma yahoo. Icyo u Rwanda rwakoze ni ukuzisaba mu kinyabupfura guhambira utwabo bagataha . Nyuma u Rwanda rwishatsemo igisubizo cyo kubaka igisirikari n’inzego z’umutekano z’umwuga zihamye, bitanga umutekano uhamye mu gihugu.

Imiryango itari iya Leta ya baringa nayo yarahambirijwe kuko imyinshi yagaragaraga nk’idafite icyo ikora usibye kugira abanyarwanda abanebwe, bakabaho bategereje akimuhana kaza imvura ihise. Ibi byatumye abanyarwanda bakura amaboko mu mifuka barakora babeshwaho n’ibiturutse mu mbaraga zabo .

Nubwo haba hari imfashanyo zitangwa ku Rwanda ariko zishingiye ku bikorwa by’iterambere igihugu cyimirije imbere uwo ari we wese yagiramo uruhare, bikaba akarusho kuko kuri uru rwego u Rwanda rushimwa gukoresha inkunga ruhabwa neza.

RDC nayo yagakwiriye guhambiriza imiryango ya baringa iharangwa cyane ko imyinshi ari ikiraro cyo gusahura ubukungu bw’icyo gihugu no kurangaza abanyekongo.

U Rwanda rwihutiye kubaka inzego zegereye umuturage kandi zikemura ibibazo bihari ndetse hajyaho n’imihigo y’inzego mu rwego rwo kurema ubuyobozi bufite icyerekezo, ibi bikozwe muri RDC abayobozi baho kuva ku nzego z’ibanze bagahugurirwa kwita ku bibazo by’abaturage hirindwa ruswa n’icyenewabo byatuma umutuzo ugaruka mu gihugu hose kuko iteka ahatari ubuyobozi bwiza n’iterambere riba ntaryo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi , u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo gutanga ubutabera ku bakoze ibyaha bya Jenoside, uku niko Gacaca yabayeho. Ntekereza ko no muri Congo hajyaho urwego nk’uru uko rwakitwa kose rufite intego yo gutanga ubutabera mu buryo bwihuse abakoze ibyaha byibasira inyoko-muntu bagakurikiranwa kuko mu gihe hari abidegembya barakoze bene ibyo byaha , imibereho ishaririye ku babikorewe yaba intandaro yo kutagera ku mahoro arambye.

Igihugu cy’u Burundi na Afurika y’Epfo nabo bashyizeho komisiyo nk’izo zishinzwe guhuza abanyagihugu binyuze mu gutanga ubutabera no kubwizanya ukuri ku makimbirane yagiye aba muri ibyo bihugu.

Mu rwego rwo gucyura impunzi, RDC yakwigira ku Rwanda kuko hashyizweho inzego n’uburyo bwo gucyura impunzi zibishaka kugeza ubwo sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda yakuweho ku Isi hose. Ibi nibyo u Burundi bwatangiye gukora mu minsi ishize kuko nabo batangiye kwegera impunzi bumva ibyifuzo byazo.

Uku niko byakagenze ku banye-Congo bari mu nkambi, bakwiriye kumva ibyifuzo byabo aho gushinjwa kwitwa abanyamahanga kuko hari impamvu ituma barwana kandi ituma bitwa abanye-Congo .

N’ibyinshi R.D Congo yakwigira ku Rwanda kugeza no ku bufatanye n’ibindi bihugu aho bimwe bisigaye byitabaza u Rwanda kugarura umutekano aho utari. Ubu bunanaribonye RDC yakagombye kubwifashisha ikiyegereza u Rwanda aho gushinja ingabo zarwo, bagafatanya kugarura umutekano aho wabuze.

Inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zishyize hamwe zagarura ituze vuba kuruta iz’amahanga zitazi neza umuzi w’ikibazo.

Kuba abanyafurika bataramenya kwikemurira ibibazo bagahora iteka bahanze amaso ba mpatsibihugu, bizakomeza guteza akaga ibihugu byacu.

Abayobozi b’Afurika bakwiriye kuba intwari bakirinda ubukoloni bugezweho bwo guhabwa amabwiriza nabo ba mpatsibihugu ahubwo bagaharanira inyungu z’abenegihugu. Ibi nibyo tuzabibukiraho iteka kandi bikwiriye kuba umurage kubazadukomokaho.

Hari byinshi RDC yakwigira ku Rwanda kugira ngo irandure akavuyo kayihoramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .