00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikimwaro kuri ‘Oslo Freedom Forum’ yambitse ubutwari umukobwa wa Rusesabagina na Michela Wrong

Yanditswe na Mwene Ndabarasa
Kuya 22 Mutarama 2023 saa 09:02
Yasuwe :

Hashize iminsi abategura inama igaruka ku burenganzira bwa muntu ya ‘Oslo Freedom Forum’ batangaje ko umukobwa wa Rusesabagina Paul, Carine Kanimba n’Umunyamakuru w’Umwongereza, Michela Wrong umaze igihe yumvikana mu mvugo ziharabika u Rwanda ari bamwe mu bantu bazayitangamo ibiganiro.

Oslo Freedom Forum ni inama igaruka ku burenganzira bwa muntu itegurwa n’Umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Foundation kuva mu 2009.

Ihuriza hamwe impirimbanyi mu burenganzira bwa muntu, abanyamakuru, abahanzi, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abanyepolitiki bavuye hirya no hino ku Isi. Kuva iyi nama yatangira kuba imaze kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu 12 ndetse ibihugu bigera kuri 107 byarahagarariwe.

Izi nzobere zose ziba zirebera hamwe uko ibijjyanye n’uburenganzira bwa muntu bihagaze ku Isi n’uko byarushaho gushyirwamo imbaraga. Biteganyijwe ko iy’uyu mwaka izaba kuva ku wa 13-15 Kamena.

Biteganyijwe ko ubwo iyi nama izaba iba muri uyu mwaka izahuzwa n’ibirori byo kwizihiza imyaka 15 ishize Oslo Freedom Forum ibayeho. Ubuyobozi bwa Human Rights Foundation buvuga ko abazatanga ibiganiro muri iyi nama ari impirimbanyi mu burenganzira bwa muntu zizigisha abandi amasomo ajyanye n’urugamba rw’ubwigenge no kwishyira ukizana.

Kimwe mu byatunguye abantu babonye uru rutonde rw’abazatanga ibiganiro ni ukubonaho umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba na Michela Wrong basanzwe bumvikana mu mvugo zo guharabika u Rwanda.

Carine Kanimba azatanga iki kiganiro mu gihe se yakatiwe n’Inkiko z’u Rwanda imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

Birumvikana ko kuba Carine Kanimba afite se wakoze ibi byaha atari ibintu akwiriye kuzizwa ngo avutswe amahirwe amwe n’amwe, ikibazo ni uko uyu mukobwa akomeje kugaragara avuga ko se ari umwere ufunzwe ku mpamvu za politike. Ibisa nko gukina ku mubyimba abafite ababo baguye muri ibi bitero ndetse bakaburiramo nk’imitungo.

Nubwo nta cyaha na kimwe akurikiranyweho, Carine Kanimba akunze kumvikana avuga ko icyo se yazize ari uko atumvikanaga n’ubuyobozi bwe bwite, kandi we ku giti cye yaragiye atambutsa amashusho kuri YouTube avuga ko agiye gushoza intambara ku Rwanda.

Muri aya mashusho Rusesabagina yagaragayemo yemera uruhare mu bitero bya FLN, yongeraho ko byateguwe hagamijwe kwica abasivile kugira ngo hashyirwe igitutu kuri guverinoma, bityo yemere ibiganiro.

Ayo mashusho yaje gusibwa n’abamushyigikiye mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Hari kandi ubutumwa bwahererekanyijwe hagati ya Rusesabagina n’Umuyobozi w’Ingabo ze, Lt Gen Wilson Irategeka, ku wa 30 Ukwakira 2018 no ku yandi matariki, hamwe na Twagiramungu Faustin wahoze ari Minisitiri w’Intebe, na we ubarizwa mu mpuzamashyaka MRCD-FLN, baganira ku bitero.

Hari aho yabwiye Twagiramungu ko ataboneka kubera ko ahuze, ashakisha inkunga igenewe "abahungu banjye".

Ugereranyije ibyakozwe na Rusesabagina, uyu munsi umukobwa we umushyigikiye yagakwiriye gufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu? Urubuga nk’uru ahubwo rwagakwiriye guhabwa inzirakarengane z’ibitero byagizwemo uruhare na se, zikabarira amahanga ishyano zahuye naryo, niba koko Human Rights Foundation ari umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.

Ibya Michela Wrong

Michela Wrong ukomoka mu Bwongereza wabaye umunyamakuru mu bihe bitandukanye n’umwanditsi w’ibitabo ni undi muntu ugaragara ku rutonde rw’abazatanga ikiganiro muri ‘Oslo Freedom Forum’ nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Benshi mu bamubonye kuri uru rutonde baratunguwe kuko nta gikorwa na kimwe cyo guharanira uburenganzira bwa muntu, uretse kumvikana mu mvugo zinenga ubuyobozi bw’u Rwanda.

Abantu benshi batangiye kwibaza kuri uyu mugore mu 2021, ubwo yasohoraga Igitabo yise ’Do Not Disturb: The Story of a Political Murder and an African Regime Gone Bad", kubera imvugo zo kwibasira u Rwanda n’Abanyarwanda zikirimo.

Kimwe mu bitangaje mu ntangiriro z’icyo gitabo, ni uburyo Michela Wrong ashyira Abanyarwanda bose mu gatebo kamwe, ko ari "ababeshyi" batagomba kwizerwa.

Ni nacyo ashingiraho avuga ko iby’u Rwanda ruvuga ku batavuga rumwe narwo atari byo, akongera akavuga ko muri kamere yabo, Abanyarwanda ari "abicanyi". Ese umuntu ufite izi mvugo, ashyirwa mu baharanira uburenganzira bwa muntu gute? Gusa abamuzi neza bahamya ko urwango afitiye u Rwanda aruterwa n’urupfu rwa Col Patrick Karegeya bari inshuti.

Wrong avuga ko yamenyanye bwa mbere na Karegeya yamuhawe nk’umuntu ushobora kumufasha muri gahunda y’akazi yari afite mu Rwanda.

Gusa birashoboka ko yagiranye na Karegeya umubano udasanzwe kuko hari aho avuga ko bwa mbere abona uyu mugabo "byari bigoranye kwemera ko ari umusirikare kubera ukuntu yahoranaga inseko ku maso, ndetse akamenya kuganiriza neza igitsinagore."

Wrong yakomeje avuga ko "Karegeya yari umugabo ufite imiterere yatuma umugore wese agorwa no kumuva mu nzara".

Uyu mugore avuga ko ari mu ba mbere Karegeya yabwiye ko atangiye kugirana ibibazo na Leta y’u Rwanda, ku buryo hari n’igihe yageze i Kigali babiganiraho, ariko abona hafi y’aho baganirira hari abantu basa na ba maneko.

Na nyuma yo guhunga, Wrong avuga ko umubano we na Karegeya wakomeje kuko hari igihe yamusangaga muri Afurika y’Epfo.

Na nyuma y’urupfu rwe, Wrong avuga ko yasuye imva ye agashengurwa no kwibonera n’amaso ko Karegeya wari waramunyuze atakibarizwa mu bazima.

Mu kiganiro IGIHE iherutse kugirana na Tito Rutaremara uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye yavuze ko nyuma yo kujya muri Afurika y’Epfo kwa Karegeya, yatangiye kuvuga u Rwanda nabi, Wrong yisanga agomba kumushyigikira kubera umubano bari bafitanye.

Ati "Biza kugera igihe Karegeya noneho agira amakosa ye yatumye agenda nubwo ntacyo yahunze, kuko mbere hari amakosa yagize arafungwa ndetse biza kugera igihe baramubabarira."

"Uwo mugore (Michela Wrong) yagize ubucuti yari afitanye na Karegeya nyuma aza kugira amanyanga aragenda, atangira kuvuga u Rwanda nabi, akabimushyigikiramo noneho na nyuma y’urupfu rwe atangira kubitugerekaho."

Uretse kuba urupfu rwa Karegeya rwarakoze kuri uyu mugore agatangira kwishyiramo u Rwanda, Rutaremara yagaragaje ko ashobora no kuba n’ubundi yarabitewe n’umurongo ibitangazamakuru mpuzamahanga biba bifite ku Rwanda na Afurika muri rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .