Imbabazi ku iterabwoba rya The New York Times

Yanditswe na Gatete Nyiringabo Ruhumuliza
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Hari umugani wo muri Afurika ugira uti ‘Kugeza ubwo intare ziziga kwandika, inkuru y’umuhigo izahora isingiza umuhigi’.

Biramenyerewe ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biremera Abanyafurika intwari. Ariko iyo babikoze, bahitamo ibitekerezo biciriritse ‘by‘umugabo usanzwe’; bakamwigisha kuvuga Icyongereza, Igifaransa, bakamwambika ikoti, bakamuhemba, hanyuma bakamusubiza iwabo nk’umugabo udasanzwe bati ‘Dore intwari yanyu: Mugomba kumuramya!’

Paul Rusesabagina yari iyo ‘ntwari’ yakorewe i Hollywood, aho yitiranyije inkuru mpimbano n’ubuzima busanzwe hanyuma mu irangira ry’iyo filime, akishyikiriza abanzi be. Ushobora kuyireba, ni filime nziza!

Gusa kuko umusozo w’iyo filime utagenze nk’uko umwanditsi yabishakaga, The New York Times yohereje umunyamakuru wayo i Kigali kugira ngo agerageze kurokora miliyoni z’amadolari zatikiriye mu gukora ya filime na nyuma yaho.

Uwo munyamakuru, Abdi Latif Dahir, Umunyafurika ukorera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yaje gukorana ikiganiro na Paul Rusesabagina. We n’abo bakorana bahawe uburenganzira bwose bwo kuganira na Rusesabagina. The New York Times ni cyo kinyamakuru cya mbere mpuzamahanga cyahawe uburenganzira bwo kuganira n’ukekwaho iterabwoba.

Rusesabagina yari yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru The East African, cyagarutse ku buryo afashwe. The East African yagarutse ku mirire ye, igitanda cye, inzitiramibu ndetse n’intebe imeze nk’iyo mu biro yari aho afungiye. Inshuti yanjye yasomye iyo nkuru yaketse ko ibyavuzwe byari biri gusobanura uburyo imbere mu ndege ya Airbnb hameze. Ku muntu ukekwaho ibyaha birimo iterabwoba, Rusesabagina yahawe ibirenze iby’abandi, birimo no kuvugana n’abanyamakuru.

Abdi Latif nawe yasaga nk’uwanyuzwe n’ubwo buryo Rusesabagina afashwemo ndetse anabyandika mu nkuru ya mbere. Nyuma yo gukora akazi ke, abanyamakuru bane biyicariye i New York, Cairo, Brussels na Athens mu Bugereki, bashobora kuba bamaze igihe kinini bataragera mu Rwanda, bafashe inkuru ya Latif hanyuma bayikora mu buryo bwabo busanzwe bwo kubeshya. Mu nkuru y’amapaji 10, aba bakomeje kurondora ibihembo Rusesabagina yatwaye, nyuma yo kugirwa icyamamare na Hollywood.

Imiterere y’u Rwanda n’imyitwarire y’intwari ivugwa muri iyo filime byarirengagijwe. Abana b’uregwa nibo bifashishijwe nk’abatangamakuru bizewe basobanura ubunyangamugayo bwe mu gihe umwanditsi Terry George ari we ushimangira ubutwari bwe.

Ku rundi ruhande, abasomyi beretswe ikimeze nk’ubutegetsi bw’Abasoviyete Abanyarwanda babamo uyu munsi, ku ngoma y’umunyagitugu Paul Kagame, uwo Rusesabagina yashakaga gukuraho. Aha ni na ho bahereye bita umutwe w’inkuru yabo ugira uti “Intwari ya Hotel Rwanda yaguye mu mutego w’ubwihimure bw’umugabo utavugirwamo”.

Gusa ariko The New York Times yaje kwemera ko intwari yabo yateye inkunga imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda, igatikwa bisi y’abagenzi, ikanica abaturage b’inzirakarengane.

Ibyo se birahambaye? Biterwa n’uko ‘nta bwisanzure bwa politiki buri mu Rwanda’; muri make, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Rusesabagina bikwiye gushinjwa ubuyobozi bw’u Rwanda. Biteye ubwoba.

Muri make iki kinyamakuru cyasabiye imbabazi umuterabwoba, bitewe n’uko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bye ari abirabura, cyangwa kuko inkuru mpimbano za muri filime za Hollywood zifite akamaro kurusha ubuzima bw’Abanyarwanda.

Mu nyandiko y’impapuro 10, imirongo ibiri gusa niyo yagenewe uwagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina, umupfakazi Josephine Mukashyaka, watakaje umugabo we mu bitero by’Umutwe wa FLN.

Mu gihe Rusesabagina ubwe yiyemerera uruhare rwe mu bitero byahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda abinyujije mu bitangazamakuru mpuzamahanga ndetse no mu mashusho yanyujijwe ku rubuga rw’umutwe we w’iterabwoba kuri Noheli ya 2019, The New York Times yo ivuga ko ari ibindi birego byakozwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwihimura. Iyo nkuru igaragaza ko mu kiganiro bagiranye mu buroko, yavuze ko atibuka ifatwa ry’ayo mashusho.

Hari kandi ibindi binyoma bikomeza kuvugwa, nk’aho “umukozi wa leta yasohoye igitabo kigamije kuvuga ku nkuru mpano ya Hotel Rwanda”, gusa nk’ibindi binyoma byose, iki na cyo ntigisobanutse kuko igitabo cyanditswe n’Umunyamerika, Kerry Zukus n’Umunyarwanda Edouard Kayihura.

Navuganye na Kayihura, yakoze muri leta igihe gito nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi, hanyuma ajya kwiga muri Amerika mbere yo kujya gukora mu Muryango w’Abibumbye aho akorera muri Centrafrique.

Yagize ati ‘Igihe nandikaga igitabo, sinari nkikorera muri Leta. Ariko ibi binyoma ndabimenyereye biturutse ku bantu bashyigikiye Rusesabagina.”
Kugira ngo badahindura inkuru yabo, ibyatangajwe n’umwanditsi w’Umunyamerika, Terry Zukus, bigaragaza amanyanga ya Rusesabagina, byarirengagijwe.

Ahubwo inkuru ikomeza igira iti “Leta y’u Rwanda yongereye umurego mu bukangurambaga bwo kurwanya Rusesabagina. Mu 2007, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje Rusesabagina gutera inkunga imitwe y’ubugizi bwa nabi ikorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.”

Ibi na byo ni ukubeshya: Ambasaderi yari arimo kugaruka ku byatangajwe na FBI, yari yavumbuye ko hari ihererekanyamafaranga ryakozwe na Rusesabagina riva muri Amerika rijya mu mitwe ikorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa igamije kubohora u Rwanda.

Iyo mitwe ni FDLR, umutwe wanditswe na Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye nk’Umutwe w’iterabwoba. Uyobowe kandi n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagahungira mu mashyamba ya Congo Kinshasa.

Iyi nkuru kandi igaragaza Rusesabagina nk’umuntu ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ubwamamare yaheshejwe na filime ya Hotel Rwanda n’umudari w’ubwigenge yahawe n’uwahoze ari Perezida wa Amerika, George Bush, adakwiye kubazwa ku bikorwa by’iterabwoba yakoze mu Rwanda.

Nta na kimwe muri ibyo cy’ukuri kuko atari ubwenegihugu bwe buri mu rukiko, ahubwo ari ibikorwa bye.

Iyi nkuru kandi inagaruka ‘ku wahoze ari umukuru w’ubutasi bw’u Rwanda wasanzwe mu cyumba cya hotel yo muri Afurka y’Epfo yashizemo umwuka mu 2014, nk’ikimenyetso ‘cy’aho Perezida Kagame yiteguye kugera mu gucecekesha abatavuga rumwe na we’.

Nyuma y’imyaka irindwi, nta kimenyetso kigeze gishyirwa ahagaragara gishimangira ibyo birego. Muri Mutarama umwaka ushize, umucamanza Jeremiah Matopa yahagaritse ikirego cya Karegeya, avuga ko nta bimenyetso bihagije bihari.

Kuva icyo gihe nta yandi makuru twongeye kumva, ariko ibinyamakuru by’Abanyaburayi byafashe umwanzuro wabyo ku rupfu rw’uwahoze ari umutasi mukuru w’u Rwanda wapfiriye i Johannesburg, umwe mu mijyi ipfiramo abantu benshi ku Isi: Kuri bo, u Rwanda rwari rubyihishe inyuma.

Ese ni gute umuyobozi w’ubutasi yahindutse utavuga rumwe n’u Rwanda? Mbere y’uko apfa, ni ibihe bitekerezo yavuze kandi ni he yabivugiye? Rusesabagina nawe yiyemereye mu ruhame ko yatangije umutwe wateye ukanica abaturage b’inzirakarengane, kandi ibyo bifatwa na New York Times nko kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Inshuro nyinshi, Perezida Kagame agarukwaho mu nkuru ya The New York Times. Ku ruhande rwacu nk’u Rwanda, biteye isoni kuba ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi bihitamo gukoresha Perezida wacu nk’intego nyamukuru y’abanzi b’u Rwanda ubundi bakamukoresha nk’ushinzwe kubaba nk’ushinzwe kumenya ibyo bakoze.

Nyamara ibitero bya FLN ntibyishe abavandimwe ba Kagame, byishe Abanyarwanda. Rusesabagina afitanye ikibazo na buri umwe muri twe, ari nayo mpamvu twese twishimye ubwo yatabwaga muri yombi.

Rusesabagina aribeshya niba yiyita umwanzi wa Kagame, nta kabuza agomba kuba yarabishutswe n’abamutera inkunga. Umwe ni umugabo uzwi ku rwego rw’Isi binyuze mu bikorwa bikomeye birimo nko guhagarika Jenoside, undi ni umugabo w’umutekamitwe, wahisemo kwirengagiza ukuri no kuba umubeshyi, ari nayo mpamvu afunganywe n’abajura ndetse n’abanyarugomo, kandi biri kugenda bimubera nyuma yo kogoshwa umusatsi no guhabwa impuzankano y’iroza: ipantalo nto n’ishati y’amaboko magufi: twizere ko iyi myambaro azayigumana ubuzima asigaje bwose.

The New York Times ivuga ko ‘iganira na Rusesabagina nta bwisanzure yari afite, kuko hari abapolisi mu cyumba yaganariraga n’abanyamakuru bayo. Ariko umuntu yakwibaza, ubundi ni iki bari biteze? Ikiganiro mu cyumba cya Hotel Rwanda?

Ni mu yihe gereza umugororwa avugana n’umuntu uvuye hanze nta barinzi bahari? Abunganira Rusesabagina – nabashaije kuvugana na bo, bavuze ko bashobora kuvugana n’umukiliya wabo kuri camera uko babyifuza.

Ibi si ibintu bihabwa abandi bantu, yaba abaturuka New York, Hollywood cyangwa mu cyaro cy’i Nyamasheke, aho ibitero by’imitwe ya Rusesabagina byishe abaturage b’inzirakarengane.

Ashobora kuba ari intwari mu Burayi, ariko mu Rwanda Rusesabagina azwi nk’umunyamuryango wa MDR-Power, agatsiko k’Abahutu kamenyekanye cyane mu bikorwa byo gushishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abarokotse Jenoside muri Hotel Rwanda bamwibuka nk’umugabo wahozaga ku nkeke abatari bafite ubushobozi bwo kwishyura hotel, akababwira ko ashobora kubaha abicanyi bari barekereje ku muryango wa hotel.

Iyi ni yo mpamvu uyu mugabo yahunze u Rwanda mu 1996 mbere y’uko Inkiko Gacaca zitangira, kuko yari azi neza ko azaryozwa ibyo yakoze.

Nagowe cyane no gusoma iyi nyandiko ya New York Times, nabikoze gusa nk’inshingano yo kubasubiza. Nagiriye impuhwe Abanyamerika bagombaga kuyisoma, nta kuri na guke kwari kurimo.

Wagira ngo ibinyamakuru by’Abanyamerika ntibigirira impuhwe abasomyi babyo, bibafata nk’inkundarubyino zidashobora gutekereza, zihabwa gusa amakuru zikayamira nk’uko icyana cy’inyoni gitamikwa ibyo kurya.

Iminsi mike nyuma y’inkuru ya the New York Times, Rusesabagina yemereye imbere y’urukiko ibyo yari asanzwe azi, byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ibi byatumye hari bamwe mu Banyaburayi batangira kumutakariza icyizere.

Ibi ariko si ko byagenze kuri The New York Times, aho umunyamakuru uyihagarariye ku Mugabane wa Afurika, Abdi Latif, yakozwe n’ikimwaro cy’uburyo inkuru ye yahinduwe, ku buryo yitabaje imbuga nkoranyambaga kugira ngo akomeze kugaragaza ukuri kw’ibyo yiyoneye.

Uwo ni we ukeneye guhumurizwa, kuko twe Abanyarwanda tumenyereye uko kubeshyerwa, ari nayo mpamvu dukomeza gukora ibyo tugomba gukora tukabarekera urusaku rwabo. Ibi ntacyo bidutwaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .