Umwaka wa 2022 ugiye gusozwa havugwa impanuka nyinshi zo mu muhanda zahitanye abatari bake, hakomeza kwibazwa icyaba gitera izo mpanuka .
Ubusanzwe mu gihugu ndetse n’ahandi iyo hadutse icyorezo n’ikindi kintu kidasanzwe gikora ku buzima bw’umuturage, hashyirwaho itsinda rishinzwe gukurikirana igitera icyo cyorezo hagafatwa ingamba mu kugihashya.
Bimwe mu bikunze kugaragara ko bitera impanuka zo mu muhanda byagiye bivugwa kenshi ndetse kuya 20 Ukuboza 2022, Sena yatumije Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bijyanye n’impanuka zikomeje guhitana abantu abandi zikabasigira ubumuga.
Ubuto bw’umuhanda
Nk’uko bikunze kugaragara cyane cyane mu mujyi wa Kigali, hirya no hino mu gihugu imihanda nyabagendwa ihuriramo ibinyabiziga byinshi usanga ubuso bwayo ari buto ugereranyije n’ubwinshi bw’ibinyabiziga bubigendamo.
Mu Rwanda ntabwo turagera aho twubaka imihanda ine ifite icyerekezo kimwe ibyo bakunze kwita (autoroute), biterwa ahanini n’imiterere y’ibikorwa remezo bimwe byasaba gusenywa ndetse no kwimura abaturage, ubwabyo bihenze.
Iterambere turiho ryerekana ko u Rwanda tugana mu kugira imihanda minini bitewe n’ubwinshi bw’ibinyabiziga gusa byashoboka ahagurirwa umujyi hataragera inyubako nyinshi n’ibindi bikorwaremezo kuko bisaba ubuso bunini bw’umuhanda aho icyerekezo kimwe kiba gifite imihanda ine ikindi gice k’ibisikana kikaba uko.
Abatwara ibinyabiziga basinze
Imibare y’impanuka zo mu muhanda, abazipfiramo n’abo zikomeretsa yagiye itangazwa na Polisi y’u Rwanda mu myaka inyuranye, igaragaza ko abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha iza ku isonga mu guhitana ubuzima bwa benshi ndetse n’abatwara ibinyabiziga biturutse kumunaniro mwinshi.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu kazi kayo ka buri munsi; ifata abatwara ibinyabiziga basomye ku bisindisha cyane cyane mu masaha y’umugoroba ndetse n’iminsi y’ibiruhuko. Bamwe bavuga ko iki gikorwa ari cyiza cyane kuko cyagiye kigabanya impanuka zo mu muhanda.
Kubera izo ngamba zafashwe mu gufata abatwara ibinyabiziga basinze, hari bamwe babyungukiyemo abo bakunze kwita “ Abasare “ batwara imodoka z’abasomye agatama bakabageza mu ngo zabo ubundi nabo bakishyurwa.
Gusa haracyari imbogamizi z’uko uwatwawe n’umusare akagezwa mu rugo iwe, iyo abyutse mu gitondo ajya mu mirimo ye ya buri munsi abyukana isindwe (hangover), akajya mu modoka agatwara nanone bigateza izindi mpanuka kuko izo aba yaraye anyoye ziba zitamushiramo neza ndetse bikagira ingaruka mbi mu gutanga umusaruro mu kazi k’uwo muntu wabyukanye umunaniro ukabije yatewe n’inzoga.
Bamwe mu bamotari bagenda nabi mu muhanda
Bamwe mu abatwara abagenzi kuri moto bakunze gushyirwa mu majwi ko bagenda nabi mu mihanda hirya no hino mu gihugu.
Ntabwo bikiri igitangaza aho umunyamagaru cyangwa utwaye imodoka wumva arekuye igitutsi kiremereye agatuka umumotari ko amugendeye nabi mu muhanda, ko yaramugonze n’ibindi.
Hari abavuga ko hagakwiriye kujyaho itsinda rigenzura abakwiriye gukora umwuga w’ikimotari bafite ikinyabupfura kuko usigaye urangwamo ab’ingeri zinyuranye z’abananiranye muri sosiyete; bamwe muri bo bafata ibiyobyabwenge, abananiwe ubuzima bw’ishuri n’ibindi bibazo nk’ibyo bitandukanye.
Gusiganwa n’iterambere cyangwa gukorera ku nkeke yaryo
Mu Rwanda usigaye usanga buri wese atekereza uburyo yatera imbere agakira akava ku cyiciro kimwe cy’ubuzima ajya ku kindi cy’iterambere, ibyo ni byiza. Gusa muri uko kwihuta mu iterambere hari abasiganwa naryo bagasa nk’aho bakora cyane ngo basingire ibyabasize mu myaka yashize babivanye ku gukora no kwiteza imbere.
Abakora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka ndetse n’abatwara abagenzi kuri moto ni bamwe mu bakunze gukora cyane bakarenza n’amasaha yagenwe yo gukora ku munsi kugira ngo babone amafaranga menshi cyangwa gutanga amafaranga kuri bashebuja babahaye ibyo binyabiziga.
Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, bakunze gukorera ku nkeke yo gukora cyane ngo babone amafaranga y’uwabahaye moto ndetse no gukora amasaha menshi ngo iyo moto azayegukane ibe iye ku giti cye.
Uretse ibyo, hari ibindi bikunze kugarukwaho bitera impanuka mu muhanda, nk’imodoka nini zitwara ibirenze ibyo zagenewe kwikorera. Hari imodoka zitwara amabuye yo kubakisha, izitwara itaka ryavuye ahubakwa inyubako nini cyane cyane muri Kigali, aho zimwe zikunze kubura feri kubwo kurenza ibyo zagenewe kwikorera bikarangira zihitanye bamwe.
Ikindi kigarukwaho ni ubwinshi bw’imodoka bugaragara mu masaha yo kujya no kuva ku mirimo kwa bamwe, aho zose zibyiganira muri ya mihanda mito twavuze haruguru bigateza ubucucike bwazo buvanze mo moto n’amagar, bigateza n’impanuka za hato na hato.
Nta wakwirengagiza n’abafite imodoka batinda gukoresha isuzuma (control technique) kubera kutamenya ibyo imodoka zabo zirwaye hakiri kare. Ibyo nabyo biri mu biteza impanuka zo mu muhanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!