Inyungu rusange zishingira kuki?

Yanditswe na Dr. Gasana Sebastien
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Ni kenshi cyane twumva abantu banyuranye no mu bihe bitandukanye mu byo bavuga, bagaruka ku mvugo ‘’inyungu rusange’’. Ndibwira ko kubera ahari kuyimenyera, akenshi bamwe muri twe tutayitindaho cyane ngo tugerageze kumva igisobanuro cyayo cy’ukuri n’icyo abayivuga bashingiraho.

Mu magambo avunaguye cyane turashaka kugerageza kwerekana aho iyo mvugo ishingira, ndetse tunarebe icyo iryo shingiro rishaka kuvuga, dufatiye ku ngero nke z’ibintu bigaragara.

-  Inyungu rusange n’icyiza rusange

Mbere ya byose twavuga ko inyungu rusange ziri ukwinshi kandi zikaba zitandukanye; ariko twakwemeza ko zose ahanini zishingira ku cyitwa ‘‘icyiza rusange’’ (bien commun / common good).

Akenshi mu mvugo yihuse bikunze kuvugwa gutyo, bishyizwe mu buke, ariko nabwo tuzi neza ko ibyiza abantu bahuriraho muri sosiyete, cyangwa igihugu, ari byinshi kandi nabyo binyuranye.

Tugerageje gusobanura ibigize ‘‘icyiza rusange’’, twavuga ko kigizwe n’ibintu byose abantu bifashisha kandi bahuriyeho muri sosiyete, kugira ngo bose bashobore gutera imbere nk’abantu bahuriye hamwe.

Urugero, ufashe abaturage b’igihugu iki n’iki baba bafite bose inyungu ku byiza by’igihugu cyabo kandi tuzi neza ko akenshi ibyo byiza binaturuka ahanini ku bwitange bwabo muri rusange, iyo buhurijwe hamwe.

Muri uru rwego rero nk’iyo tubona igihugu gifata umutungo kikubaka ibikorwaremezo rusange (amavuriro, amashuri, imihanda, amasoko n’ibindi binyuranye) birumvikana ko ibyo bikorwaremezo byose biba ari ibyiza rusange abantu bahuriyeho, kandi ntihagire ubikumirwaho, kuko bose baba bashobora kubibonamo inyungu muri rusange.

-  Ibyiza rusange n’inyungu bwite z’umuntu

Ibyiza rusange ni ibintu buri wese, ahereye ku bushobozi bwe bwite, ashobora kwifashisha kugira ngo agera ku byiza byose yifuza mu mibereho ye, ariko atirengagije ko ibyo yifashisha atari umutungo we bwite wenyine, ahubwo abisangiye n’abandi; duhereye kuri sosiyete cyangwa igihugu cye ndetse tutibagiwe no ku rwego rugari kugera no ku Isi yose.

Reka dutange urugero kugira ngo ibintu bibe byarushaho kumvikana. Tuvuge nk’umushoramari ushinze uruganda rutunganya ibintu binyuranye ariko ruhereye ku mutungo kamere uyu n’uyu. Birumvikana ko uwo mushoramari azifuza kunguka ku giti cye, ariko ntabwo yakagombye no kwibagirwa ko uwo mutungo kamere yifashisha nk’igikoresho cy’ibanze ari umutungo rusange w’abagize sosiyete cyangwa igihugu uherereyemo.

Wenda tunongereho ko uwo mushoramari wifuza kuzakura inyungu mu byo akora, anazi neza ko urwo ruganda ruzarekura imyuka mibi ihumanya aho ruri n’ikirere, bikaba bishobora kwanduza abantu n’ibindi binyabuzima, vuba cyangwa mu bihe biri imbere.

Ku ruhande rumwe, umushoramari arashaka inyungu ze ariko ku rundi arirengagiza inyungu rusange z’abegereye uruganda rwe, ndetse n’abari kure.

Twese tuzi neza ko nko kubona umwuka mwiza duhumeka ari ikintu cyiza abantu twese dukeneye kimwe ndetse n’ibindi binyabuzima bitandukanye.

Tuvuze muri make, duhereye kuri uru rugero, kimwe n’izindi nyinshi twatanga mu nzego zinyuranye twavuga, nk’uko abahanga banyuranye babyerekana, ko ibyiza n’inyungu rusange bitagomba kubangamirana n’ibyiza n’inyungu z’umuntu ku giti cye.

Iyo urebye neza kandi ugashyira mu gaciro usanga byose bifitanye isano ikomeye kandi byunganirana mu bwuzuzanye. Kugira ngo umuntu abeho kandi abe yuzuye agomba kuba muri sosiyete (igihugu) kandi ntabwo twavuga sosiyete mu gihe twaba twirengagije buri muntu ukwe.

Umwanditsi w’Igitekerezo, Dr. Gasana Sebastien ni Umwarimu muri Kaminuza akaba n’Umushakashatsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .