Mbega ubugwari bwa Rusesabagina!

Yanditswe na Paul Mbaraga
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Abanyarwanda bari mu kwezi k’ubutwari, ni akumiro kubona umuntu w’umugabo wiyamamaje ku isi yose yirata ko ariwe Munyarwanda w’igitangaza warokoye Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akabarokorera muri Hotel des Mille Collines none akaba aburana mu nkiko nyarwanda ku byaha by’ubugome bwamennye amaraso, bugatwara n’ubuzima bw’Abanyarwanda ariko akavuga ko yabikoze atakiri Umunyarwanda!

Umuntu yakwibaza ati ese ibisekuru bye hagati aho nabyo byarasibangamye? Umusozi wo mu Ruhango yavukiyeho akahabonera izuba nawo se wimukiye mu Bubiligi? Amashyaka arimo ntavuga ko aharanira guhirika ubutegetsi mu Rwanda agahindura ubuzima bw’Abanyarwanda? None ngo ntakiri Umunyarwanda agarutse ku butaka bw’u Rwanda! Ni akumiro.

Igihe Barrack Obama yafataga ijambo mu nteko yamamazwa na John Kerry ku ntebe yo kuyobora Amerika yagize ati “kuba nkomoka ku gasozi gato ko muri Kenya, papa ari umwirabura nkaba naranabaye mu yandi mahanga yo muri Aziya, mama umbyara yarashakiyeyo , none nkaba mpagaze imbere yanyu ndi Umunyamerika mukantega amatwi twamamaza umukandida wacu, iryo ni ihame ridashobora kuboneka ahandi ku isi uretse muri Demokarasi ya Amerika”.

Gushyira imbere inkomoko ye ariko agahimbaza n’indangagaciro z’ubundi bwenegihugu yungutse nibyo byakomanze imitima y’Abanyamerika bibategurira kumuhundagazaho amajwi ageze igihe cyo kwiyamamaza nawe ngo yinjire muri White House aho yabaye umwirabura wa mbere wategetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rusesabagina we arihakana inkomoko ye yibwira ko aricyo cyamugira umwere mu byaha aregwa. U Bubiligi yiyambaje se bwigeze bunahamagara Ambasaderi w’u Rwanda i Bruxelles ngo bamusabe ibisobanuro ku ifatwa rye? Reka da! Buzi neza ko Rusesabagina ari umunyarwanda kandi ntibwakwemera ko umuntu yitwaza ibendera ry’u Bubiligi kugira ngo yice abantu.

Niyo mpamvu n’u Budage bwari bwarahaye ubwenegihugu Ignace Murwanashyaka wari ku isonga rya FDLR bwanze ko yitwaza ibendera ryabwo yica Abanyarwanda muri za Nyamutera n’ahandi ku mipaka y’u Rwanda na Congo.

Ubutabazi bumukwiye u Bubiligi bwahaye nabwo Rusesabagina, kwabaye gufata abandi banyarwanda batatu bidegembyaga nabo biyita Ababiligi ariko bashakishwa n’u Rwanda kubera ibyaha bakekwaho bishobora kugirana isano n’ibya Rusesabagina. Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu nayo iracishe make kuko urubanza rwa Rusesabagina rubera imbere ya Camera bakarukurikira.

Nagize amahirwe yo gukora muri Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, nahuye n’ubuhamya bwinshi bw’ababyeyi cyangwa urubyiruko barokotse ku Jenoside yakorewe Abatutsi, bambwira uko basengaga ku munota wa nyuma bagiye kwicwa. Umubyeyi ati “mwana wanjye pfa kigabo uri umunyarwanda kandi usabire abicanyi batazi icyo bakora kuko nabo ari Abanyarwanda’.

Haraho inshuti yanjye Tom irengera ngo ntibakwiye kwita Victoire Ingabire umunyapolitiki kandi yaratashye yizanye aharanira uburenganzira ku bwenegihugu cye ku butaka bw’u Rwanda rwamubyaye, akagira ubutwari bwo kuhavugira ibitekerezo bya politiki yiyemeje gucengeza mu Banyarwanda kandi akabihererwa urubuga ku mugaragaro bitabujije ko igihe atandukiriye ku mahame y’igihango cy’Abanyarwanda abibazwa.

Navuge ahubwo Rusesabagina utemera ko ari umunyarwanda. Nanjye nta bunyapolitiki mubonamo igihe yihakana ubunyarwanda. Ahubwo ni umucanshuro w’iterabwoba n’ubuhashyi bwo kwikubira. Ese yajyaga he atabwiye bagenzi be ko adahari kandi aminuje mu nzego bakoranamo biyita abanyepolitiki zifata ibyemezo bisaba ko buri wese aboneka aho bazi ko abarizwa? Nabo bumvire aho ko nta burwanashyaka bwa Rusesabagina. Wagira ishyaka ku Rwanda gute ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda igihe amapingu akurigase ku maboko uhita wihakana ubunyarwanda?

Nyakubahwa Perezida Kagame akunda kuminuza mu bitekerezo kandi ndabimwubahira. Yaravuze ati ‘ubundi iyo ufite igitekerezo cyiza nk’umunyapolitiki uragiharanira ndetse ukaba witeguye no kugipfira. Ati n’abo bavugira hanze ko bashaka gukora politiki nibaze babibwire Abanyarwanda mu gihugu.’

Niyongereyeho ko bazasanga Abanyarwanda babyina “Nda ndambara yantera ubwoba” nabo nibaze baririmba “nda politiki yandera ubwoba” nibiba ngombwa babe ibitambo by’ibitekerezo byabo bazaba bagiye mu mateka ariko abanyabyaha nibabashyira mu mapingu, ntibazavuge ngo ntibakiri Abanyarwanda, bazabe abagabo bemere kuzira ibyo bakoze aho gutatira ubwenegihugu bwabo.

Iyo umuntu yivuga usanga kenshi bibangamye ariko njye numva mfite ishema ko nsaba ubwenegihugu bw’u Budage aho nari maze imyaka irenga icumi, bampaye impapuro ngo nsinye ko mpakanye gukomeza kuba ubunyarwanda; byandiye ku mutima ndazibasubiza mfata ndetse icyemezo cyo gutaha mu Rwanda rwambyaye. Sinshobora kunnyega ariko abazisinye bishakira imibereho, njye nahisemo u Rwanda.

Hari abajonjora ijambo ryose mvuze barishakamo aka munani aho kunenga ku mugaragaro ibyo nanditse impaka zigahabwa icyicaro muri Demokarasi y’ubworoherane. Abo barazamukira ku byo navuze haruguru kuri Victoire Ingabire bashinge ko ndi mu ishyaka rye cyangwa ko mushyigikiye. Njye si ndi umunyapolitiki nkawe ntaho duhurira uretse ko atari n’icyaha kubonana nawe, ariko ntekereza gipolitiki kuko nkunda u Rwanda rw’amahoro n’iterambere ry’Abanyarwanda kandi mfite ishyaka mbarizwamo ritari irya Ingabire.

Ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwampaye umutekano n’ubwisanzure. Niyo mpamvu mushobora gusoma ibyo nanditse. Niyo mpamvu nshishikariza n’abandi batekereza gipolitiki n’abashaka gukora politiki cyangwa bayirimo ishingiye ku Rwanda bavugira hanze batazi aho u Rwanda rugeze, ko baza bakirebera kuko hari byinshi bahindura mu myumvire yabo.

Paul Mbaraga


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .