Bashenguwe no kubona umusore uri kuzamuka neza, washinze Sosiyete yazanye impinduramatwara mu myambarire mu Rwanda, yazamukanye igikundiro mu baturage basanzwe no mu bayobozi, ikamamara no ku rwego mpuzamahanga, akora ibyo yakoze.
Dusubiye inyuma gato, ndahamya ko mu myaka nk’itanu ishize, urebye abantu bagize uruhare mu guhindura imyumvire n’imitekerereze y’urubyiruko, Moses Turahirwa yazamo. Sinzi ko mbere ye, hari umuntu wari uzi ko imyenda yakorewe mu Rwanda yakwamamara bene aka kageni.
Uribuka umunsi mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano hanzurwa ko abantu bose bambara imyenda ya Made in Rwanda? Wagira ngo Moshions ni yo yari yabigennye, kuko ni yo yari ikirango cy’uwo wa Gatanu. Ntiwabara abajene b’abasore n’abakobwa binjiye mu ruganda rwo guhanga imideli babikomoye kuri Moses Turahirwa.
Mwa bantu mwe Turahirwa akwiriye amashyi! Nubwo wabyirengagiza cyangwa ukaba utabizi, uyu musore yakoze akazi gakomeye mu gufasha benshi guhumuka no kumva ko bakwihangira imirimo.
Yakoze byinshi mu kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu myambaro, yambika abakomeye n’aboroheje ba kure.
Reka tugaruke aho twatangiriye, ariko mbere y’uko dukomeza ndashaka kukumenyesha ikintu kimwe. Ntabwo njye wandika nanga abaryamana bahuje ibitsina, yewe na hano hanze, nibwira ko Abanyarwanda benshi batabanga. Bashobora kuba batabashyigikiye, ariko ntibabazira nko muri bya bihugu bahora bicwa.
Abanyarwanda twatojwe gukundana, tutabangamirana, tukubahira buri wese amahitamo ye mu gihe ataduhutaza.
Iyo bigeze ku byiyumviro umuntu agirira mugenzi we, baba bahuje igitsina cyangwa batagihuje, mu Rwanda nta muntu ubigiraho ikibazo. Kivuka iyo abo bombi bakorera ibyabo mu ruhame, naho ibyo bakorera ahiherereye mu byumba byabo, nibwira ko ntawe biba bireba.
Umunyarwanda yaciye umugani ngo “utakubonye ntakubara!”
Uretse n’abahuje ibitsina, ishyano rigwa iyo ubonye ku mbuga nkoranyambaga umugabo n’umugore bakora ibintu tumenyereye ko bitabera ku karubanda. Ni naryo ryaguye ubwo hasakaraga amashusho yahurijweho na benshi ko ari ya Turahirwa, yambaye ubusa, ari gusambana na bagenzi be.
Abantu batunguwe no kubona umusore wari umaze kuba icyitegererezo, wahawe ibihembo, yinyonga ku karubanda, noneho anasambana. Iyo abikora yiherereye, nibwira ko ubu twari kuba tuvuga ibindi.
Byaje guhumira ku mirari kuko Sosiyete Nyarwanda ari abakirisitu n’abantu bakigendera ku muco na kirazira, ku buryo benshi babonye ariya mashusho bakabura aho bakwirwa.
Ubundi Abanyarwanda bazi kwihangana no kwiyumanganya. Ntabwo batewe impungenge n’abo badahuje umuco kuko bo ubwabo bafite imico itandukanye cyane ko bamwe bakuriye muri Congo, abandi mu Burundi, Uganda, yewe n’iyo ibwotamasimbi. Ariko hari n’umuco bose bahuriraho!
Hari bimwe wakora, nubwo bataguca, bakagufungira amayira, ari nayo mpamvu aba mbere batangiye kuvuga ko bazatwika imyenda ya Moshions nubwo bidakwiriye na mba.
Reka twibaze impamvu Moses Turahirwa yakoze ibyo mwabonye.
Yaciye amarenga hakiri kare
Byatangiye mu 2021, yandika ku mbuga nkoranyambaga ko yabaye “engaged”, muri make ko yabonye umukunzi. Ibyo ntacyo byari bitwaye, rwose no kubona umukunzi ni byiza.
Mwa bantu mwe, ni inde utifuza umukunzi? Umukunzi ugutetesha, akagutonesha, akakuguyaguya, akaguhoza utarahogora, akaguha urutugu rwo kuririraho ubabaye? Uwo mwese ndamubifurije.
Byarakomeje, ajya i Musanze afata ifoto n’ubundi itaravuzweho rumwe, igice kimwe cy’umubiri we kigaragaza ubwambure. Ibyo abantu barabyakiriye, babyita ubuhanzi, ubuzima burakomeza.
Nyuma, haje biriya mwabonye by’amashusho ya Moses Turahirwa yambaye ubusa, ndetse ari no gukora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagenzi be.
Ayo yakorewe mu ngata n’amafoto yagiye hanze mu mpera z’icyumweru gishize, bigaragara ko yari ari kwifotoza mu buryo yatekerejeho kuko yafataga “Poses” zitandukanye, ahantu basanzwe bafatira amafoto, bamutera imirabyo hakoreshejwe camera ya Canon biratinda.
Isano y’ibyo twabonye n’ubucuruzi bwa Moshions
Mu minsi yashize, umuntu yatekerezaga Made in Rwanda, Moshions akaba ariyo iza bwa mbere mu ntekerezo, kuko yasaga n’iyavanyeho kuba imyambaro ikorewe mu Rwanda ari idoze mu bitenge gusa, yo izana impinduka yongeraho Imigongo.
Magingo aya, si ko bikimeze! Raranganya amaso hirya yawe, urasanga abahanzi b’imideli baragwiriye kandi bakora ibintu byiza pe! Ni ibyo gushimira Turahirwa kuko yatinyuye benshi.
Ukumenyekana kwa Moshions kwajyanye n’ikintu kimwe, ibiciro bihanitse. Umunsi ku wundi, Turahirwa yazamuraga ibiciro by’imyambaro yakoraga, ku buryo byageze aho yisanga ari gushyira ikiraro hagati ye n’abari abakiliya be.
Uzasanga ubu ibiciro bye, nk’ishati ayigurisha 195.000 Frw, ipantalo 417.000 Frw, umupira 300.000 Frw kandi ndi kuvuga amake, mu gihe tuzi ubushobozi bwa none n’ibiciro ku masoko bitoroshye.
Ni bake mu Rwanda babasha kwigondera imyenda ya miliyoni 3 Frw ya Moshions, mu gihe hari abandi bana bakizamuka bari kuri KBC bakora ibijya gusa nabyo ku mafaranga ari munsi yayo. Ibyo ubwabyo bishyira Moshions mu mwanya ugoye wo guhangana ku isoko nubwo yo ihanze amaso ku bifite no ku banyamahanga.
Mu buryo bworoshye, ku munyamahanga, 3000$ ni ikiguzi cy’uburenganzira bw’abantu babiri bashaka gusura ingagi zitaba ahandi ku Isi.
Ibyo ariko ntibibuza ko abafite ifaranga bakomeje kumuhahira nubwo atari nk’uko byatekerezwaga mbere.
Ubundi yatangiriye ibikorwa bye i Gikondo hafi y’ahakorera ISCO, icyashara kimaze kuboneka arimuka ajya mu Kiyovu. Ibyo ubwabyo ni ibintu bisaba amafaranga, bikiyongeraho n’andi ajyanye no gutuma ubushabitsi bugenda neza hamwe n’ayo kwifashisha mu buzima busanzwe kuko uko umuntu azamuka ni ko n’ibyo akenera biba byinshi.
Mu buryo bwakabaye busobanura ko ubushabitsi bwagabye amashami, mu minsi ishize hatangajwe ko Turahirwa yeguye ku guhanga imideli muri Moshions, agatangiza igisa n’ikigo gishya yise Kwanda.
Ariko uko yakomeje kubisobanura, hagendaga hivangamo icyiswe Kwanda Season I, ku buryo kugeza n’ubu bitarasobanuka. Abasesengura ibisobanuro yakomeje gutanga bahamya ko bisa n’aho na we atabyumva neza, mbere yo kubyumvisha abandi bagomba kuba abakiliya be.
Hari ibyo umuntu yakwibaza bigendanye n’ibyo Moses Turahirwa amaze iminsi akora.
Ese gushyira ayo mashusho hanze, byaba ari uburyo bwo gushaka uko yava mu bushabitsi bwe niba abona butagenda neza, hanyuma akabyitirira ko yabaye igicibwa mu gihugu [kubera kuryamana n’uwo bahuje igitsina] ubundi akajya gutangira ubuzima bushya mu Butaliyani aho yakoreye biriya?
Aho Isi igeze, ingingo ijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina, amahanga ahora ayitegeyeho ibihugu byinshi, ku buryo umuntu utatse akavuga ko ari kuzizwa uwo ariwe mu gihugu cye, amwakiriza yombi, akamuha ibyo akeneye byose.
Hari abavuga ko Turahirwa yakoreye biriya mu Butaliyani nk’uburyo bwo gushaka uko agumayo, umubaza impamvu akavuga ko mu Rwanda yameneshejwe azira icyo aricyo! Nta wamenya!
Wibuke ko uryamana n’uwo bahuje ibitsina yakirizwa yombi iyo ageze ibwotamasimbi, akavuga ko ubuzima bwe bwari mu kangaratete. Yewe, hari n’aho bamuha Aba-Dasso bo kumucungira umutekano ngo hato atazahutazwa n’intumwa z’abo yahunze.
Hari n’abavuga ko ariya mashusho yafashwe agambiriye ubundi bucuruzi cyane ko ngo undi musore uyagaragaramo witwa Valiani Riccardo, aribyo bimutunze binyuze ku rubuga rwa Only Fans rusurwa n’abishyuye gusa.
Ibyo Turahirwa avuga n’ibigaragara
Yavuze ko amashusho yagiye hanze, yafashwe ubwo yari mu Butaliyani ari gufata amashusho ya filime igaruka ku muco nyarwanda, ariko ko ibyo abantu babonye bitari muri iyo filime.
Yakomeje avuga kandi ko yibwe konti ye ya Snapchat, hanyuma abantu batari inyangamugayo bakayishyiraho ayo mashusho. Ibyo yavuze rwose birashoboka ko amashusho yagiye hanze atabigambiriye.
Ariko, Turahirwa afite abantu bazi ibijyanye n’itumanaho, n’ikimenyimenyi, uburyo amenyekanisha imyambaro ye, ni ibintu biri ku rwego ruhambaye.
Urebye imbaraga yashyize mu gusobanura ikibazo cy’ariya mashusho, n’izo ubusanzwe abantu bamuziho mu bijyanye n’itumanaho, ni agatonyanga mu nyanja.
Ese yaba akwiriye guhanwa?
Amarangamutima ya benshi yakomerekejwe cyane n’ibyakozwe na Turahirwa, guhera ku ifoto yabanje gusohora yambaye ubusa na mbere y’uko amashusho yabihuhuye ajya hanze.
Byibukije benshi inkuru ya Liliane Mugabekazi, umukobwa wagiye mu gitaramo muri BK Arena ku wa ku wa 30 Nyakanga 2022 yambaye imyenda itaravuzweho rumwe. Ifoto ye yasakaye kuri internet yatumye ashakishwa uruhindu arafungwa, agezwa imbere y’umucamanza aregwa gukora ibiterasoni mu ruhame, nubwo yaje kurekurwa.
U Rwanda nk’igihugu giha agaciro uburinganire bw’abagabo n’abagore kandi abantu bose bakaba bareshya imbere y’amategeko, benshi bahanze amaso icyemezo cya nyuma kizafatwa kuri Turahirwa.
Ku rundi ruhande, ubutinganyi ni iturufu muri iki gihe. Benshi bakomeje gucokoza u Rwanda bashaka kurutaraho impamvu kuri iyi ngingo.
Perezida Kagame aherutse kubazwa mu ruhame icyo abutekerezaho, aba yabibonye kare ati “ntabwo ubutinganyi ari ikibazo cyacu, nta n’ubwo dushaka kubugira ikibazo.”
Ntitwibagirwe ko mu gusesengura ibibera mu Rwanda, benshi bakunze guhuza n’ibidahura. Ntacyo bitwaye kuba Turahirwa yaba aryamana n’uwo bahuje ibitsina, ni uburenganzira bwe n’amahitamo ye, nta nubwo mu Rwanda bihanirwa n’amategeko.
Ariko nk’uko twabibonye, gukora ibiterasoni mu ruhame birahanirwa, kuko ikintu cyashyizwe kuri internet kiba cyageze mu ruhame.
Mu bigaragara, leta n’inzego zayo bashobora kuba bari mu ihurizo, kuko u Rwanda rumaze iminsi abanyamahanga barumurika amatoroshi, abandi bameze nk’abahunahuna bashaka kureba ko babona nibura ikimenyetso cy’uko abaryamana bahuje ibitsina baba bafatwa nabi mu gihugu.
Mwibuke ibya ba bimukira bo mu Bwongereza baheruka gutera hejuru ko batizeye umutekano wabo niboherezwa mu Rwanda, kuko ngo baryamana n’abo bahuje ibitsina.
Nta kabuza ko ifungwa rya Turahirwa ryatera induru n’ibibazo bya dipolomasi, mu gihe haba harimo kubahirizwa amategeko asanzweho. Iyo ishobora kuba impamvu yatuma ubuyobozi bubirebera kure, ku mpamvu za politiki.
Twabonye ko buri gihe muri politiki, habaho kureba ahari inyungu nyinshi n’ingaruka nke kurenza ahandi.
Ibyo Turahirwa yakoze n’igihe yabikoreye, nkeka ko nihagira umufunga, induru z’imahanga zizavuga. Abaturage nabo ku rundi ruhande, bati “nta mwana uruta undi”, na we agomba gukanirwa nk’urwa Mugabekazi.
Ni urubanza rukeneye umucamanza uraramye!
Ibya Turahirwa Moses abantu bakwiriye kubiha igihe, nicyo kizatubwira neza icyo bihatse. Gusa mu bigaragara, impamvu zabiteye zishobora kuba zimwe mu zo twavuze haruguru, cyangwa mu zo nawe wakongeraho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!