Nyuma y’iki nta kindi kinyoma bazabona

Yanditswe na Rizinde M. Shaffiy
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Byatangiye ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari gitangiye kuvugwa muri Afurika, birangira bibaye ubuhanuzi bw’uwiyita Uwihaye Imana, wayoboye igikorwa cyo gukwiza igihuha cy’uko Perezida Paul Kagame yitabye Imana.

Padiri Nahimana Thomas na bagenzi be, igihuha baragikwije kugeza ubwo gitangiye gutera ubwoba abana b’u Rwanda, ndetse ntihabuze n’abitwa ngo barajijutse bakigendeyeho, bagakwiza iterabwoba mu bandi ko igihugu kigiye gucura umuboroga kizira ko Paul Kagame yaba yaritabye Imana.

Ntabwo mpamya ko uwatangije iki gihuha yari azi icyo avuga, ariko mpamya ko abacyubakiyeho ndetse bakakigira ubuhanuzi bo bari bazi neza icyo bakora, bitwikiriye icyorezo cya COVID-19 n’ingamba mpuzamahanga zo kukirwanya.

Icyari kigamijwe ni ukwangiza icyizere Abanyarwanda bafitiye ubuyobozi bw’igihugu.

-  Uruhare rw’icyizere

Abaturage bo mu Rwanda baza mu myanya ya mbere mu bafitiye leta yabo icyizere, batitaye ku bukene rusange bw’igihugu n’imiterere yacyo, ahubwo bagendeye kuri gahunda zivuga ibyo zikora (imvugo ni yo ngiro) kandi zigashyira imbere inyungu z’umuturage.

Iki cyizere kigira uruhare rwa ngombwa mu kubaka igihugu gikomeye. Ni uruhare rushingira ku bwuzuzanye bw’ubuyobozi n’abaturage, icy’ingenzi muri iki cyizere ni uruhererekane rw’amakuru ava hasi ajya hejuru n’ava hejuru ajya hasi. Uru ruhererekane runyuramo amabwiriza n’amategeko, ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage hakananyuramo amakuru areba umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

Ibi rero biteye igishyika abanzi b’igihugu n’abashaka kugihungabanya, kuko umuturage usanzwe wenda wanaburaye yiteguye gutabara igihugu mu buryo ubwo ari bwo bwose, harimo no gutabaza aho bikenewe kuko afitanye n’abayobozi imishyikirano ihagije.

Abahanga mu bya Politiki nka Richard Rose, iyo bavuga ibimenyetso biranga abaturage bizera ubuyobozi bwabo, bavuga ko ubasangamo gahunda z’ubwitange n’ubukorerabushake (Volontariat), ku buryo banakora bimwe mu bikorwa byakabaye bitwara ingengo y’imari y’igihugu.

Ibi buri Munyarwanda arabizi kandi arabibona mu buzima bw’igihugu bwa buri munsi, mwumva abahanze imihanda, abazaniye abaturage amazi, muzi ubwitange bw’urubyiruko mu bikorwa byinshi, ubu ikigaragara cyane ni uruhare rwarwo mu ngamba zo kurwanya COVID-19.

Icyizere abaturage bafitiye ubuyobozi bwabo, gituma igihugu gikura kandi kigakomezwa n’abagituye mu ngeri zinyuranye kandi iterambere rigashingira ku by’ibanze by’abenegihugu aho kuba ku mabwiriza y’abaterankunga ndetse n’uruhare rw’abenegihugu rugasumba kure ibiva ahandi.

Muri iki cyizere niho haturuka ingengo y’imari y’igihugu ingana na miliyari 3.246 Frw mu mwaka wa 2020/2021, 60.7% bikazava mu gihugu imbere hatarimo imyenda n’inkunga z’amahanga. Ibi bibaye mu gihe igihugu cyavuye ku ngengo y’imari ya miliyari 15 mu 1994, icyo gihe 95% yari inkunga z’amahanga.

Iyi mibare igaragaza ko ingengo y’imari y’igihugu uyu munsi hatarimo imyenda n’inkunga, yashoboraga kurera za Rwanda 131 mbere ya 1994 hatiriwe hiyambazwa imyenda cyangwa inkunga z’amahanga kandi abaturage ntabwo bariyongera nibura inshuro ebyiri uhereye icyo gihe.

Aha kandi niho igihugu gikura kubahika, ntihagire ukivogera yitwaje ko akize cyangwa akomeye, u Rwanda rukavuga ku mugaragaro ko rucanye umubano n’Igihugu nk’u Bufaransa gifite umwanya wa gatandatu mu bifasha ibindi ku Isi, kandi ibyo ntihagire icyo bihindura ku buzima bw’Umunyarwanda hariya ku mudugudu runaka.

-  Inkomoko y’icyizere

Kuva ku Ngoma y’Ubukoloni nibwo u Rwanda rwagira abaturage bafitiye icyizere ubuyobozi bw’igihugu kidashingiye ku bwoko, akarere, idini n’ibindi abantu bashingiraho bicamo ibice banishyira mu matsinda.

Iki cyizere ntabwo cyiremye ahubwo gishingiye kuri gahunda zihamye zigamije kubaka igihugu gikomeye, zimwe muri izo gahunda ni ukubaka igihugu gishingiye ku bumwe bw’abaturage bafite umuco wo gukunda igihugu.

Abakoloni bagabanyijemo Abanyarwanda amoko n’amatsinda yaje gutera amateka mabi yakigejeje muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko FPR Inkotanyi ibohoye igihugu, hashyizweho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho buri tsinda ry’Abanyarwanda ryibonyemo, ariko ntibyagarukira aho ahubwo hubakwa imikorere ishingiye ku mategeko yitaho uburenganzira bw’Umunyarwanda nta kureba ubwoko, akarere cyangwa idini, hubakwa inzego z’ubutabera zo gukemura ibibazo byari byasizwe na Jenoside.

Ibi byatumye buhoro buhoro Abanyarwanda bagabanya icyuho cy’amacakubiri yasizwe n’abakoloni yateje Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byajyanye no guha abaturage uruhare mu miyoborere y’igihugu, habaho gahunda zo kwegereza abaturage ubuyobozi, guhera hasi kugera hejuru, abantu bose hashingiwe ku cyizere bafitiwe n’abaturage no ku bushobozi bwabo bakisanga mu nzego zifatirwamo ibyemezo bireba ubuzima bw’igihugu, nta n’umwe uhagejejwe n’ubwoko, akarere cyangwa idini, ibi bishimangira imiyoborere myiza.

Ibi byose byakurikiwe na gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’umuturage, hashyirwaho iz’uburezi kuri bose, iringaniza n’irondakoko mu myigire rirarimbuka burundu, hashyirwaho ubwisungane mu kwivuza Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bagafatwa kimwe muri iyo gahunda hashingiwe ku byiciro by’ubudehe, hashyirwaho gahunda zo kuzamura ubukungu bw’Umunyarwanda hajyaho gahunda za Girinka Munyarwanda, Nkunganire muhinzi, Sacco-Umurenge, VUP n’izindi nyinshi zirimo gutuma ubuzima bw’Umunyarwanda buzamuka nta ronda iryo ari ryo ryose rigaragaye.

Ibi nanone iyo byiyongereyeho ubushobozi bwa Leta bwo kurinda abaturage, FDLR igatsindwa ikarimburwa, RNC ikabura amajyo, ibihugu bituranyi byashatse kwigira indiri y’umwanzi bigasaba imbabazi bigaca bugufi, ba Rusesabagina bagafatwa bakazanwa imbere y’ubutabera, ibi byose bituma icyizere cy’Umunyarwanda kuri Leta ye kiba icyo mu rwego rwo hejuru cyane.

-  Kwiheba k’umwanzi

Mu buryo busanzwe nta Munyarwanda wakabaye yitwa umwanzi w’u Rwanda, ariko u Rwanda kugira ngo rube igihugu hagomba ubwuzuzanye bw’ibintu bitatu by’ingenzi: Ubutaka (igihugu), Abaturage n’Ubuyobozi (hano Ubuyobozi bubamo ibintu bibiri: uburyo bw’imiyoborere “system” n’abayobozi ubwabo).

Umuntu wese rero hatitaweho ku bwenegihugu bwe ushaka guhungabanya kimwe muri ibi bintu bitatu, akabikora ku bw’inyungu ze bwite, agashaka gusenya ibyubatswe no kuvutsa abaturage umudendezo yitwa umwanzi.

Binyuze mu buryo bwinshi bunyuranye, abashatse kugera kuri iyo migambi mibisha baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, bagiye bashaka gushingira ku macakubiri no kwangisha abaturage ubuyobozi, bakanenga gahunda za leta ariko batagaragaza izo bazisimbuza, bakigisha amacakubiri mu gihugu, ariko basanga abaturage bafite uburenganzira bwabo budahungabanywa n’ibyo bari byo cyangwa ibyo babitirira, byatumye umwanzi abura urumenero bimutera kwiheba, ibi igihugu kikaba kibikesha icyizere Abaturage bafitiye Ubuyobozi.

-  Intwaro ya nyuma ni ikinyoma

Abanzi b’igihugu kubera gushoberwa ntibashoboye gutandukanya gahunda z’igihugu n’umuyobozi wacyo, bakeka ko icyizere abaturage bafite gishingiye ku muntu birengagije gahunda nyinshi ubuyobozi bwashyizeho bwubaka icyo cyizere, bityo bibeshya ko bakwije igihuha cy’uko umuyobozi ukunzwe n’abaturage yapfuye byatuma cya cyizere gihungabana abaturage bakagumuka bakigomeka. Ntabwo njye nibaza ko nyuma y’iki kinyoma hari indi ntwaro bafite yo gusenya icyizere abaturage bafitiye ubuyobozi bwabo.

-  Umusozo

Perezida Paul Kagame, arahari ni muzima kandi aracyafite byinshi byo gukorera igihugu, kubera ko igihugu kiracyiyubaka, kandi gikeneye ubushishozi n’ubwitange bwe kugira ngo gikomeze kijye imbere.

Icyo Abanyarwanda bamuziho ni uko adatinya gupfa, iyo aza kuba atinya gupfa ngira ngo ntabwo u Rwanda ruba ruri aho ruri uyu munsi, ndetse ku bwanjye maze kumwumva kenshi agaya abatinya gupfa kandi umunsi uzagera bagapfa.

Rero nta muntu n’umwe uzi igihe azapfira n’ikizamwica, abakeka ko amahoro n’umunezero wabo uri mu rupfu rwe rwose nibitonde bategereze, gusa bibuke ko bashobora gupfa mbere ye bakagenda bihebye.

Ariko noneho umunsi urageze aratabarutse nk’uko intwari zose zitabaruka, azaba asize inkuru nziza i musozi, azaba yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi aho amahanga yose yananiwe kugira icyo akora, azaba yarubatse igihugu cyubahitse kandi gitinyitse, azaba asigiye u Rwanda gahunda zifatika zo kurwubaka no kururinda, azaba asize Abanyarwanda yabibyemo umuco wo gukunda igihugu no kucyitangira.

Imana ikomeze imurinde ku bw’Abanyarwanda n’u Rwanda.

Rizinde M. Shaffiy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .