00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko amadini akomeje gukenesha Abanyarwanda

Yanditswe na Kayonga J.
Kuya 16 Ukuboza 2022 saa 07:24
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi, Kayonga J. bishingiye ku byo yabonye ku mikorere y’insengero zo mu Rwanda.

Maze iminsi nitegereza uburyo amwe mu madini ari kuvangira abanyarwanda mu nzira barimo y’iterambere nkumva mbuze icyo nabikoraho gifatika uretse kubyandika nkabigaragaza.

Uyu munsi intero ni imwe mu gihugu cy’u Rwanda, hose ni ugukora cyane tugatera imbere, ni uguhanga imirimo, ni ukwiga tukajijuka. Ibi Umukuru w’Igihugu n’abo bafatanije kuyobora babivuga buri munsi ndetse ukabona ko turi no gutera imbere koko.

Inzego zose ubona zihuriza hamwe kuri iki kintu cyo gukora yaba iza leta n’iz’abikorera ku giti cyabo uretse amadini n’amatorero kandi menshi.

Nta handi hatari mu Rwanda nzi babyinirira abanebwe, ntaho nzi babyinirira abantu badashaka kwiga, ntaho nzi babyinirira ba bihemu bananiranye mu kazi no mu ngo uretse mu madini. Kandi si ukubabyinirira byo kubahumuriza bimwe by’umuntu uba watawe, oya!

Mu madini ni ho honyine umuntu ukiri muto abyuka saa tanu za mu gitondo kandi atarwaye maze nimugoroba yajya ku rusengero bakamubwira ko hari umugabo witwa Yesu ugiye kumugirira neza. Bakamubwira ko agiye kumuha akazi keza (atitaye ko abyuka saa sita z’amanywa), ko azamuha inzu nziza n’imodoka. Nta na rimwe bazamwigisha ko natabyuka kare ngo akore azakomeza kuba inyuma y’abandi, oya!.

Umuntu akora nabi cyangwa akitwara nabi ku kazi bakamusezerera maze uwo mugoroba yajya gusenga abapasiteri bakamwumvisha ukuntu ari satani wamurwanyije kandi ko Imana igiye kumugira umuyobozi mukuru w’ikigo, ikamuha sosiyete ze n’ibindi binyoma!

Ni mu nsengero nke cyane uzumva bicaza umuntu nk’uyu bakamubwiza ukuri mbere yo kumusengera, bakamubwira ibyo agomba gukosora muri we niba ashaka kuramba ku kazi. Ubundi ntibinahabanye na Bibiliya kuko hari ahanditse ko Imana yashyize amahame yayo hejuru y’ijambo ryayo.

Umusaruro uri guturuka mu nyigisho nk’izi ni ukubona miliyoni z’abantu bafata amasaha atabarika buri cyumweru bakayamara mu nsengero ariko mwahurira mu buzima bwo hanze nko mu kazi, mu mashuri n’ahandi ugasanga nta kintu bazi, nibo bashomeri, nibo bakora akazi nabi, nibo bananiye abo bashakanye n’ibindi.

Ni ibyo bigishwa kuko babumvisha ko hari inzira y’ubusamo yo kubona akazi, inzu, imodoka, abagore n’abagabo beza n’ibindi.

Ibi ndetse byarototeye bigera no mu mibanire mu ngo aho umuntu asuzugura uwo bashakanye akamubanira nabi cyane mu kanya agakaraba ngo agiye gusenga.

Iyo agezeyo bahita bamwumvisha ukuntu ari cya satani kigiye kumusenyera bagasenga ariko akagaruka ari wa wundi. Akinjira adasuhuza, akirengagiza inshingano ze n’ibindi ngo Yesu azamufasha urwo rugo.

Inyigisho z’ibinyoma mu madini; imigozi isubiza inyuma igihugu mu iterambere

Mu by’ukuri sinakabaye mvuga u Rwanda gusa kuko uyu ni umwera wateye Afurika yose ariko ndavuga igihugu cyacu aricyo turebaho twirengagize ahandi ntihatureba.

Ni agahomamunwa kubona umubare munini w’abanyarwanda umara amasaha atabarika imbere y’abapasiteri bari kubigisha amahame ahabanye n’inzira zo gutera imbere kandi mu buryo buhoraho.

Niba dushaka iterambere ryihuse Leta igomba gushaka uko ica izi nyigisho z’ubunebwe mu nsengero kuko zoretse benshi

Igomba kubaza abapasiteri impamvu batigisha amahame azwi yo gutera imbere (ari nayo ari mu bitabo bitagatifu) ahubwo bagashaka ay’ubusamo yinika abantu mu bunebwe batakwikuramo. Umuntu wasomye neza Bibiliya usanga ubuzima bwe buri ku murongo kandi aba ari intangarugero aho ariho hose.

Leta yigisha guhanga imirimo, kuva mu bunebwe n’ibindi hanyuma amadini yo akabivuguruza. Kandi nta na rimwe leta izigera imarana amasaha menshi nk’ayo abapasiteri bamarana n’abanyarwanda.

Aha niho haturuka na ya mafoto abantu bakunze guhanahana aho usanga abo mu bihugu by’u Burayi na Amerika bari mu nganda ari naho bamara umwanya twe uwacu tukawumara dukubita “abadayimoni” ngo barekure imodoka zacu, inzu , ibyogajuru n’ibindi mu gihe abandi bahuze bari gukora ubushakashatsi.

Nyamara Yesu yarabivuze ati “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge…ubwo wibagiwe iby’amategeko y’Imana nawe nzibagirwa abana bawe.” Dore ni uko Imana yibagiwe Afurika ikaba iheze mu bukene bw’akarande.

Perezida Paul Kagame yigeze kubyita neza avuga ko ari ukwitera ikinya.

Sinirengagije uruhare rukomeye andi madini agira mu iterambere ry’igihugu, oya! Ahubwo ndavuga amadini y’abayobye asa n’atagira kigarura ari nayo menshi bavuga Imana ku munwa ariko bigisha ibitandukanye n’amahame yayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .