Iyi ni imwe muri hoteli zikuze mu Rwanda by’umwihariko i Karongi dore ko imaze imyaka 40 iriho. Ifite umwihariko wo kuba yubatse ku mwigimbakirwa, iruhande rw’ikiyaga cya Kivu aho uyirimo aba yitegeye ibirwa bitandukanye biri muri icyo kiyaga.
Mu gihe hasozwa umwaka wa 2022, iyo hoteli yashyizeho igabanywa ry’ibiciro ku bazaza kuharira Noheli no kuhasoreza umwaka, aho ku biciro bisanzwe hagabanyijweh0 10%.
Ntwali Janvier uyobora Bethany Hotel yabwiye IGIHE ko byakozwe mu rwego rwo kurushaho gukundisha abanyarwanda n’abanyamahanga gutembera, bakarushaho kubona ubwiza bw’ibitatse u Rwanda by’umwihariko mu ntara y’Iburengerazuba.
Ati “Turabizeza serivisi nziza no kubatembereza ahantu hatandukanye. Ni hoteli ifite umwihariko muri byose haba mu gufata neza abashyitsi, amafunguro meza, ibinyobwa n’ibindi. Ni uburyo bwo kubifuriza gusoza umwaka neza no gutangira neza umushyashya.”
Iyi hoteli isanzwe ifite serivisi za hoteli nk’ibyumba bigezweho, restaurant, ibyumba by’inama, aho bagurira ikawa (coffee shop) n’ibindi.
Bethany Hotel yifitiye ubwato itemberezamo abayisuye, bakabasha kureba ibirwa biri mu kiyaga cya Kivu n’ibindi binyabuzima byo mu mazi bihabarizwa.
Kuri ubu Bethany Hotel ifite ibyumba 55 ariko intego ni ukugera ku byumba nibura 80 mu myaka mike iri imbere.
Ifite umwihariko w’uko ihendutse ugereranyije n’izindi hoteli zubakwa ku kiyaga cya Kivu, aho ubuyobozi bwayo buvuga ko babikoze bashaka ko abanyarwanda bayisangamo, bakishimira ubwiza bw’igihugu Imana yabahaye.
Icyumba gihenze muri iyi hoteli cyishyurwa 60 000 Frw ku ijoro, mu gihe icya make ari 30 000 Frw.
Kugana iyi hoteli wakwifashisha: 0784957945
Email: [email protected]


































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!