Iri murikabikorwa mpuzamahanga ry’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru (International Luxury Travel Market, ILTM), ryatangiye ku itariki ya 5 Ukuboza, rirangira ku itariki ya 9 uku kwezi.
Abahagarariye ibigo byabo baturutse mu Rwanda bamuritse ibikorwa byabo i Cannes, nabo bahawe umwanya bamurika ibyo bakora mu bigo byabo na serivisi batanga mu bukerarugendo, hagamijwe gukangurira abahagarariye ibyo bigo mpuzamahanga kohereza ba mu kerarugendo mu Rwanda.
Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa, imaze kwitabiri iri murikabikorwa ku nshuro ya gatandatu, yabwiye IGIHE ko byari ishema kuri bo gusobanurira abantu ibihumbi bitandatu bose bashishikajwe no kumenya u Rwanda.
Yagize ati “Twaguye ahashashe kuba tuza tugasanga dufite umwanya nk’abahagarariye u Rwanda, gahunda bazidukoreye twe tukaza tuje kuvuga ibyiza by’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati, “Turashima RDB ku byo idukorera, badahari ntitwabishobora. Kandi gushima RDB ni ugushimira igihugu, tudafite ubuyobozi bwiza ibi byose ntitwabigeraho.”
Françoise Ihirwe, wari uhagarariye sosiyete ya Volcano Safaris, yavuze ko wari umwanya mwiza wo gusobanurira abari bafite amatsiko ku gihugu cy’u Rwanda ndetse n’abifuza kuhagera.
Yagize ati “Ni byagaciro kugira aya mahirwe yo kuza kubwira Isi yose ibyo dukora mu mwanya muto tuba dufite, kandi tumenyekanisha n’Igihugu. Natangajwe no kubona ari twe gihugu cyo muri Afurika gihari, byerekana imbaraga guverinoma y’u Rwanda ishyira mu gufasha abikorera n’iterambere ry’ubukerarugendo muri rusange.”
Iri murikabikorwa ryaberaga mu nyubako isanzwe yakira ibikorwa bikomeye ya ’Palais des Festivals’.
Mu byo u Rwanda rwerekanye harimo ahantu nyaburanga hatandukanye, za pariki, amahoteli n’ibindi, abaganiriza aho u Rwanda rugeze mu kugira ubumenyi no gukomeza kubwongera mu bujyanye no kwakira abarugana mu bukerarugendo butandukanye.




























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!