Hari mu nama yahuje ba mukerarugendo n’abandi babarizwa muri uru rwego bakomoka mu bihugu 15, yateguwe n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera.
Igamije kurebera hamwe ibibazo byugarije ubukerarugendo ku rwego rw’Igihugu, Akarere na Afurika, hanarebwa uko byakemurwa.
Yitabiriwe n’abo mu bigo bitandukanye by’aba iby’ubucuruzi n’ibitanga serivisi zitadukanye, kugira ngo hahuzwe imbaraga, Afurika na yo ibe mu bicumbi by’ubukerarugendo bwungura ababubamo.
Ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 hagarutswe ku bibazo bikomeje kwibasira ubukerarugendo, aho kwimakaza ikoranabuhanga bikomeje kuba imbogamizi nyamukuru, kandi ari bwo buryo bushobora gutuma umucuruzi ageza ibyo kora kuri benshi, mu mwanya nk’uwo guhumbya.
Nk’urugero, ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo muri Afurika bubarirwa ku bihumbi 300 ariko muri bwo, ubukoresha ikoranabuhanga rizwi nka ’E-Tourism’ ni 15%, ibituma bubura amahirwe atandukanye aboneka muri uru rwego.
Iyo bavuze ’E-Tourism’ baba bavuga gushyira ibicuruzwa na serivisi zitangwa n’ibigo binyuze ku mbuga zitandukanye zaba imbuga nkoranyambaga, imbuga za internet, n’ibindi ku buryo buhoraho kugira ngo ababikeneye babibone uko bishoboka.
Ni uburyo bushobora gufasha cyane ndetse no mu bihe bigoye, n’iyo abantu baba badashobora guhura.
Mu Rwanda na ho ibibazo bya Covid-19 byazahaje uru rwego rw’ubukerarugendo aho mu 2019 bwari bwinjije miliyoni 498$ mu gihe mu 2020 umusaruro wamanutse ukagera kuri miliyoni 131$.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga mu Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego rw’abikorera (PSF), Dushime Chris, yavuze ko bashishikajwe no gusakaza ibigo byigisha ikoranabuhanga mu bice bitandukanye kugira ngo abacuruzi n’abandi bo mu bukerarugendo bimakaze ikoranabuhanga.
Ati "Turashaka kwegereza izi serivisi abantu bose ku buryo bumva icyo gucuruza ndetse no gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga bivuze, bitume bongera ibyo bacuruza kuko icyerekezo turi kuganamo kirimo amahirwe menshi y’ubucuruzi, ariko ashingiye ku buryo bugezweho bwo gucuruza."
Ku kibazo kijyanye n’uko abenshi mu bacuruzi baba batabisobanukiwe ndetse umubare w’abakozi bazi iri koranabuhanga ukaba ukiri muke, bituma abakiliya bakoresha imbuga z’abo hanze ya Afurika mu kugura ibicuruzwa.
Dushime avuga ko ikibazo ari ukwitinya.
Ati "Ntekereza ko mu bihe bya Covid-19 abantu babonye ko nta yandi mahitamo uretse kwimakaza ubu buryo bw’ikoranabuhanga. Iyo babikora hakiri kare ntabwo ubukungu buba bwarahungabanye cyane. Harabura ubufatanye bw’ibihugu kuko hari ibyabigezeho nubwo ari bike."
"Ibyo bifite aho bigeze, biramutse bifatanyije n’ibikiri hasi, ubukerarugendo bwakomeza gufata indi ntera. Ikoranabuhanga rifasha iyo buri wese abigizemo uruhare cyane. U Rwanda ruri kugerageza, iyaba n’ibindi bihugu byagendaga muri uyu mujyo."
Umuyobozi wIshami ry’Ubukerarugendo muri PSF, Frank Gisha Mugisha, yavuze ko bahagurukiye uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bukerarugendo, kuko bamaze kubona ko aho Isi igana byagorana ku bigo bitarikoresha mu kubona umusaruro.
Avuga ko batangiye kurikoresha mu gukusanya amakuru y’abakenera serivisi zabo bijyanye n’ababakurikira, kugira ngo bamenye aho abakenera serivisi batanga baherereye bityo bibe byakoroha mu kumenya isoko nyaryo.
Ati "Nk’ubu dufite ikintu twise ’Rwandaful’ tugiye gutangiza, uru rubuga ruzahuza abo mu bukerarugendo batandukanye, ku buryo bazashyiraho ibyo bakora byose bikagaragarira buri wese, ukeneye serivisi akaba yayibona byoroshye."
Yatangaje ko uru rubuga ruzaba rukozwe ku buryo bugezweho, aho bazafashwa n’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye.
Icyo gihe "umunyafurika azajya akenera ibicuruzwa byacu runaka ku rubuga agahita abona n’aho yabisanga."
Mu gihe ubukerarugendo bwa Afurika bwakwimakaza ikoranabuhanga, biteganijwe ko umusaruro uvamo wakwiyongera cyane.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!