Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yishimiye gusura ingagi mu Birunga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagaragaje akanyamuneza nyuma yo gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, anashima umuhate w’u Rwanda mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Uyu mugabo n’abandi bari kumwe basuye Pariki y’Ibirunga nyuma yo kwitabira Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum-AGRF 2020) yabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 8-11 Nzeri 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hailemariam Desalegn yitabiriye iyi nama nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRA).

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Hailemariam yagaragaje ko yagize ibihe byiza mu rugendo rwo gusura ingagi zo mu Birunga ziherereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ati “Mu by’ukuri birahebuje. Ndashaka gushimira abayobozi b’u Rwanda baharanira impinduka ku bikorwa byihariye bashyiriyeho abashyitsi basura urusobe rw’ibinyabuzima. Bikwiye gusurwa vuba cyane bishoboka.’’

U Rwanda ruri mu bihugu byafunguye ibikorwa by’ubukerarugendo, ariko hashyirwaho ingamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Si ku nshuro ya mbere, Hailemariam Desalegn uri mu nshuti z’akadasohoka z’u Rwanda ageze mu gace k’imisozi miremire yo mu Birunga; kuko ku wa 6 Nzeri 2019, ari mu bantu babarirwa mu bihumbi bari mu Kinigi mu Karere ka Musanze ahabereye umuhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi. Icyo gihe yise ingagi izina ‘Umukuru’.

Hailemariam Desalegn Boshe w’imyaka 55 yabaye Minisitiri w’Intebe wa cyenda wa Ethiopia, yayoboye mu 2012-2018, asimbuye Meles Zenawi. Ni umwanya yagezeho avuye ku kuba Minisitiri w’Intebe wungirije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga hagati ya 2010-2012.

Ku buyobozi bwe igihugu cyateye imbere mu buryo bugaragara haba mu bijyanye n’ubukungu n’ibikorwaremezo.

Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasuye ingagi zo muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga
Hailemariam Desalegn Boshe (iburyo) wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagaragaje akanyamuneza nyuma yo gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, anashima umuhate w’u Rwanda mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima
Hailemariam Desalegn Boshe w’imyaka 55 yashishikarije abantu kwihutira gusura ingagi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .