Ibidasanzwe ku muhango wo Kwita izina ingagi ugiye kuba ku nshuro ya 16

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 22 Nzeri 2020 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Ku wa 24 Nzeri 2020 hateganyijwe umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi. Ni umuhango ufite umwihariko ugereranyije n’iyawubanjirije, uhereye ku itariki uzaberaho ukageza ku bazita amazina byose bifite igisobanuro kigari.

Uyu muhango uzitirwamo abana b’ingagi 24 bavutse nyuma y’itariki ya 6 Nzeri 2019, ubwo haheruka kuba umuhango nk’uyu ku nshuro ya 15 cyangwa abavutse mbere yaho gato ntibashobore kujya mu biswe amazina kuri iyo tariki.

Ni umuhango uzaba ku itariki isanzwe yizihizwaho Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingagi, tariki ya 24 Nzeri. Ni umunsi wagiyeho bigendeye ku bikorwa bya Dian Fossey, Umunyamerikakazi wari wariyeguriye kwita ku buzima bw’inyamaswa by’umwihariko ingagi zo mu misozi.

Ku itariki ya 24 Nzeri 1967 rero nibwo yashinze “Karisoke Research Center” yari igamije gukora ubushakashatsi ku ngagi zo mu birunga, i Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Undi mwihariko uri mu muhango wo kwita izina ingagi muri uyu mwaka, ni abazagira uruhare mu kwita abana b’ingagi.

Byari bimenyerewe mu myaka yabanje ko abagiraga uruhare mu kwita aba bana b’ingagi amazina, babaga biganjemo ibyamamare mpuzamahanga ndetse n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu Rwanda.

Gusa muri uyu mwaka abantu 15 batoranyirijwe kwita izina abana b’ingagi, ni abasanzwe bafite aho bahuriye bya hafi n’ingagi zo mu birunga, biganjemo abayobora ba mukerarugendo muri pariki, ababatwaza imizigo, n’abandi bagira uruhare mu kubungabunga izi nyamaswa zisigaye hake ku Isi.

Mu bazita amazina harimo abasanzwe bazwi n’abasura pariki barimo Bigirimana François , Nizeyimana Fidèle, Uwiragiye Honorine, Munyemanzi Félicien, Nikuze Angelique n’abandi basanzwe bakora ibikorwa bitandukanye aho muri Pariki y’Ibirunga nko kuyobora ba mukerarugendo.

Si abo gusa kandi kuko mu bazita amazina kuri uwo munsi harimo na Dr. Mudakikwa Antoine, umuganga w’amatungo uri mu kiruhuko cy’izabukuru, wamenyekanye cyane mu bushakashatsi bugamije kwita ku nyamaswa by’umwihariko ingagi zo mu birunga.

Uretse aba Banyarwanda by’umwihariko basanzwe banita ku ngagi zo mu birunga umunsi ku munsi, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko hari abandi bashyitsi bateganyijwe kuziyongeraho gusa amazina yabo ntiyatangajwe.

Hari amakuru avuga ko abashyitsi bazitabira uwo muhango wo Kwita izina ku nshuro ya 16, barimo abazava mu bigo bisanzwe bifitanye ubufatanye na RDB mu kwamamaza gahunda ya “Visit Rwanda”, by’umwihariko ababarizwa mu Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza isanzwe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Abana b’ingagi bazitwa amazina barimo abakomoka mu miryango ya Pasika, Isaro, Akaramata, Mudakama, Ubufatanye n’abana batatu bo mu muryango wa Kuryama.

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ni umwihariko w’u Rwanda, ukaba waratangiye mu 2005, mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu ndetse no gushimira abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, abita ku bayigana n’abaganga bita ku ngagi. Kuva mu myaka 15 ishize, abana b’ingagi barenga 300 nibo bamaze kwitwa amazina muri uyu muhango ngarukamwaka.

Abana b’ingagi 24 nibo bazitwa amazina muri uyu mwaka mu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 16

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .