Ibyo wamenya ku nyamaswa eshanu zikomeye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Nyakanga 2020 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe mu zisurwa cyane n’abantu benshi bitewe n’inyamaswa nyinshi ziyigaragaramo. Iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, igahana imbibi n’igihugu cya Tanzania.

Ni pariki ifite ubuso burenga km2 1200. Iyo winjira uca mu Karere ka Kayonza, ugasohokera mu Karere ka Nyagatare.

Uturutse i Kigali, kugera kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera ni urugendo rwa kilometero 108 harimo 80 zo kuva Kigali ugera i Kabarondo, ubundi ugatangira urugendo mu muhanda urimo kaburimbo yoroheje rungana na kilometero 28.

Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934 ifite kilometero kare 2800 harimo kilometero kare 300 zari zemerewe guhigirwamo inyamanswa, mu 2007 yaje kugabanywa igice kimwe gihabwa abanyarwanda bari batahutse isigarana kilometero kare 1200 ari nako ikireshya ubu. Iriho kandi uruzitiro rurimo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ruturuka mu majyaruguru yayo ahitwa Karushuga ukagera ahitwa ku Isi.

Pariki y’Igihugu y’Akagera irangwamo inyamanswa nyinshi, ariko hari inyamanswa eshanu z’ingenzi buri muntu wese uyijyamo aba yifuza kureba zizwi nka Big Five; izo ni Intare, ingwe, inzovu, imbogo ndetse n’inkura.

1.Imbogo

Imbogo ni inyamanswa ziboneka muri Pariki y’Akagera ku bwinshi, zikunze kwiganza cyane mu bibaya cyane cyane nko mu kibaya cya Kirara, icya Muhana kibarizwa hagati muri pariki ndetse n’icya Nyamwashama. Niyo nyamanswa iri muri eshanu ikunda kubonwa na benshi mu basura Pariki y’Akagera bitewe n’ubwinshi bwazo.

Imbogo zikunze kuba ziri kumwe cyane yaba ingore cyangwa ingabo. Iyo ingabo zimaze kuba nkuru usanga ibisore bizirukana zikajya kuba zonyine cyangwa zikabana ari nyinshi zishaje. Izi zikunze kwibasirwa n’intare cyane kuko ziba nta mbaraga zifite. Imbogo zikunze kuramba cyane aho zimara imyaka nibura 30. Ingore zihaka amezi 11, mu gihe ingabo yakuze neza ipima ibiro hagati ya 700 na 850.

2.Inzovu

Inzovu ni zimwe mu nyamanswa ziboneka muri Pariki y’Akagera kuva mu 1975 ubwo zahagezwaga zikuwe mu turere twa Bugesera na Rwamagana, kuko izabaga muri iyi Pariki zari zimaze kuyishiramo bitewe n’abahigi bazicaga.

Muri iyi pariki habarizwamo inzovu zirenga 110 aho zikunda kurisha ahantu mu bibaya ari naho zikunda kuboneka. Ni inyamanswa yibuka cyane ku buryo yibuka ibyabaye mu myaka 30 ishize.

Inzovu izwi cyane mu Rwanda ni iyitwaga Mutware, yapfuye mu 2018 ifite imyaka 47. Iyi yakunze kugaragaza umujinya n’agahinda bitewe nuko ababyeyi bayo bishwe ireba, ubwo bendaga kuyimurira muri pariki y’Akagera.

Inzovu iri mu nyamaswa zibarizwa muri Pariki y'Igihugu y'Akagera

3. Inkura

Inkura ni inyamanswa zikomeye cyane zagaruwe muri pariki y’Akagera mu myaka ya vuba, igira uburambe bw’imyaka hagati ya 30 na 40, ihaka amezi 16. Ni imwe mu nyamanswa zidapfa kuboneka cyane cyane ahantu hari ibihuru byinshi, gusa ngo kuyegera ntabwo bipfa koroha abenshi bayirebera kure igenda.

Inkura za mbere zagejejwe muri pariki y’Akagera mu 1957 zivanwe muri Tanzania, kubera ihembe ryayo rihenze cyane zagiye zicwa kugeza zose zirangiye.

Muri Gicurasi 2017 nibwo u Rwanda rwongeye kugarura inkura muri pariki y’Akagera zivanwe muri Afurika y’Epfo. Iyo ugeze muri pariki, kugira ngo uzibone bigusaba kubanza kugera muri pariki hagati.

4. Intare

Intare ni inyamanswa iboneka mu bwoko bw’injangwe nini aho zidapfa kubonwa na ba mukerarugendo bose, ni inyamanswa itinyitse cyane bitewe n’igihagararo cyayo, kenshi zikunda kuboneka nijoro kuko aribwo zihiga bitazigoye.

Intare y’ingabo ishobora gupima ibiro hagati 150 na 250, naho ingore ikunda gupima ibiro hagati ya 120 na 150. Iramba hagati y’imyaka 14 na 16, ariko ishobora kumara n’imyaka 25 mu gihe iri ahantu hakomye. Kuri ubu muri pariki y’Akagera habarurwa intare zirenga 37 zikunda kugaragara mu majyepfo ya pariki.

5. Ingwe

Ingwe ni inyamanswa zidakunda kuboneka cyane kuko zikunda gukora nijoro. Ni inyamanswa zishobora kuramba imyaka 12 kugera kuri 15. Ingabo zikunda kugira ibiro hagati ya 60 na 80, ingore zigira ibiro 40 na 60. Zikunda kuboneka cyane aho ariho hose muri pariki y’Akagera, zigatungwa n’imbogo nto, impala, imparage, amasirabo n’izindi nyamanswa nto.

Ingwe zikunda kurangwa n’umujinya mwinshi igihe cyose, kuburyo kuyibona bisaba kuyirebera kure cyane. Iyo imaze kwica inyamanswa iyizamukana mu giti hejuru ikayireka ikazabanza guhonga.

Muri iyi pariki kandi hagaragara ibiyaga birenga icumi birimo nka Ihema, Rwanyakizinga, Hago, Mihindi, Kivumba, Mihengero, Shakani n’izindi nyinshi. Harimo amoko y’ibiti 270 ndetse n’amoko y’inyoni arenga 520.

Ibarizwamo n’inzoka zigira ubumara nk’inshira, insana, impiri. Ibarizwamo kandi n’izindi zitagira ubumara nk’ikiryambeba, uruziramire, icyaruzi, incarwatsi n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .