Edu yahoze ari umukinnyi ukomeye muri Arsenal, ndetse ni umwe mu bari bagize ikipe yatwaye Shampiyona mu Bwongereza idatsinzwe umukino n’imwe, Invincibles. Yambaraga nimero 17, ari yo yari iri ku mupira yahaye Clare Akamanzi uyobora RDB ubwo yamusezeraga ku wa Gatatu.
We n’umugore we, Paula Gaspar, n’umwana baryohewe n’ibihe byiza bagiriye mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere.
Bakigera i Kigali, bacumbitse muri The Retreat mu Kiyovu, imwe muri hotel zikomeye mu gihugu cyane ko ari nayo yacumbikiye Umwami w’u Bwongereza, Charles III, ubwo aheruka i Kigali akiri Igikomangoma.
Muri iyo hotel, baryohewe n’amafunguro asanzwe mu Rwanda nk’ibitoki n’ibindi, banywa ibinyobwa bisanzwe, ndetse birabanyura. Umugore we yashyize amafoto kuri Instagram bari kunywa Skol na Virunga, bigaragara ko yabageze ku nzoka.
Hari andi mashusho agaragaza Edu ari mu bwogero hamwe n’umukobwa we bishimanye, bari gukina.
Urugendo rwabo rwakomereje hirya no hino muri Kigali, bajya ahazwi nka Fazenda muri Mount Kigali, bahereza umukobwa wabo umunyenga ku ifarashi, akina n’abandi bana bari bahari mu mpera z’icyumweru.
Wari umwanya mwiza kuri uwo mwana, kuko yabashije kujya ku byicungo, ababyeyi nabo bakicara ahitaruye bumva akayaga k’i Kigali, baganira.
Urugendo rwabo barukomereje muri Pariki ya Akagera. Uko ari batatu baraye muri Ruzizi Tented Lodge. Babashije kwibonera inyamaswa z’ubwoko bwose buba muri iyi pariki ku buryo wabonaga banezerewe n’ibihe byiza bagiriye mu Rwanda.
Hari amashusho na none umugore wa Edu yashyize hanze, agaragaza umugabo we ari gutunganya igitanda cy’umukobwa we, agishyiraho inzitiramubu neza, n’andi amugaragaza aryamye mu museso wa kare, ari kureba kuri telefoni.
Urugendo rwabo rwari rufitanye isano na gahunda ya Visit Rwanda, yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda bikorwa n’Ikipe ya Arsenal abereye Umuyobozi ushinzwe Siporo.
Gahunda y’ubukerarugendo yabo bayikomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amashusho amugaragaza yunamira imibiri irushyinguyemo.
Gahunda ye yayisoje agirana ibiganiro n’abayobozi muri Ferwafa, RDB ndetse n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imitegurire y’Inama Mpuzamahanga.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!