Imiterere ya ‘Resorts’ 10 zabaye iza mbere ku isi zirimo na Bisate Lodge (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Bisate Lodge yubatswe n’Ikigo Wilderness Safari mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yatowe mu hantu 10 ha mbere ku Isi mu rwego rwa ’resorts’, ni ukuvuga aho abantu bashobora kujya gukorera ibiruhuko cyangwa mu gihe bakeneye kugira umwanya uhagije wo kwishima cyangwa kwitekerezaho.

Ni urutonde rwakozwe mu bihembo bizwi nka Condé Nast Traveller Readers’ Choice Awards 2020, aho ibikorwa bihiga ibindi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri. Ni ibihembo byatangajwe mu gikorwa kibaye ngarukamwaka ku nshuro ya 33, aho abasomyi b’uru rubuga batora ‘resort’ bakunze kurusha izindi ku Isi.

10. Bisate Lodge — Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Rwanda

Bisate Eco Lodge yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame tariki ya 1 Nzeri 2017. Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno.

Iyi hoteli iza mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, yubatswe n’ikigo Wilderness Safaris. Impumeko yayo yavuye ku miterere y’Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Bisate Lodge ifite ibyumba bitandatu bigiye biteretse mu ishyamba hagati, bisakaje ibyatsi hejuru, ndetse byihagazeho kuko kuharara ijoro rimwe wishyura amadolari ya Amerika ari hagati ya 1100–1400.

9. Chamilandu, The Bushcamp Company — South Luangwa National Park, Zambia

Ni inyubako zigezweho muri Pariki y’Igihugu ya Luangwa y’Amajyepfo muri Zambia, aho Bushcamp Company ari cyo kigo cyonyine gifite izo nyubako ahantu nk’aho, ku buryo ibyiza uhabona biba bizira kirogoya.

Ni inyubako zitegeye umugezi wa Luangwa n’imisozi ya Chindeni, ku buryo umuntu abasha kwitegereza neza inyoni, inzovu n’imvubu icya rimwe.

8. Morukuru Family Beach Lodge — De Hoop Nature Reserve, Afurika y’Epfo

Agace ka Morukuru gaherereye nibura mu masaha atatu uturutse mu Mujyi wa Cape Town, umuntu akabasha kuruhukira ku nkombe z’inyanja y’Abahinde, bitandukanye n’uko Afurika y’Epfo izwiho cyane kugira umwihariko ku bakerarugendo bashaka gusura ibinyabuzima by’agasozi binyuze muri pariki.

Ni ahantu umuntu ashobora kuruhukira ku mucanga w’umweru, akagira n’ibindi bimushimisha birimo gusura inyamaswa cyangwa indi mikino yo mu mazi. Abantu bagirwa inama yo gusura Afurika y’Epfo hagati ya Nyakanga-Ukwakira, aho umuntu anabasha kubona amafi ya rutura agenda ku nkombe z’amazi, nubwo umuntu yaba ari mu cyumba cye.

7. Singita Grumeti —Grumeti Game Reserve, Tanzania

Singita Grumeti igizwe n’inyubako enye zitandukanye n’ahantu hamwe umuntu ashobora gukambika mu buryo bwimukanwa: Ni ukuvuga Singita Sasakwa Lodge, Singita Sabora Tented Camp, Singita Faru Faru Lodge, Singita Serengeti House na Singita Explore, ku butaka bwisanzuye bukora kuri Pariki y’igihugu ya Serengeti.

Sasakwa Lodge igizwe n’inzu icyenda zihariye n’imwe yo ku rwego rwa ‘villa’, ukahasanga ibikoresho bikoze mu buryo bwo hambere, na serivisi zigezweho. Ku rundi ruhande, Sabora ifite amahema icyenda, mu gihe Faru Faru ifite amahema umunani mu biti bikikije umugezi wa Grumeti.

Singita Explore yo igenda yimurwa bitewe n’impamvu zirimo inyamaswa abantu bashaka kureba mu cyanya cya Grumeti Reserves. Singita Serengeti House yo ikunze kwakira imiryango yagutse, igihe iba ikeneye kuruhukira hamwe yitaruye urugo. Abantu bagera ku munani bashobora kuguma muri Serengeti House.

6. Twin Farms — Barnard, Vermont

Twin Farms ni imwe mu nyubako zikundwa cyane zo mu majyepfo ya Vermont, mu mujyi wa Bernard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse serivisi ntagereranywa uhasanga zirimo amafunguro, haba n’abantu bagufasha gutembera mu ishyamba rihakikije, n’abantu bashobora kukuzanira ibyo ukeneye byose byaba amata, n’ibindi uko ubyifuza.

5. Naladhu Private Island Maldives — Veligandu Huraa, Maldives

Ni ahantu hashobora kwakira abashyitsi 19 bo ku rwego rwo hejuru mu gace ka South Malé Atoll, hari ubusitani bwiza cyane n’ibiti byinshi, bituma abaharuhukira bagira umwanya uhagije uzira ibibarogoya.

Ni agace kandi abantu bakunda cyane kuko kuhagera biba byihariye, bagakoresha ubwato bw’iminota 30 ngo bagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Malé, baturutse mu gace ka Naladhu.

4. Anantara Chiang Mai Resort — Chiang Mai, Thailand

Ni inyubako y’ibyumba 84, ikozwe mu buryo urusaku ruva hanze rudashobora kwinjiramo imbere, umuntu akaba aba yitegeye neza umugenzi wa Thai. Ni ahantu abahasura basanga amafunguro y’ubwoko bwose, imitobe n’ibindi byinshi, ku buryo umuntu yisanga n’ubwo ari muri Aziya.

Mu bishimisha abantu bahasura harimo amasomo atangwa mu mikino njyarugamba ya Muay Thai, cyangwa gutwara ubwato mu mugezi cyane cyane mu bihe by’izuba.

3. The Nautilus Maldives — Maldives

Ni resorts igizwe n’inzu 26, zimwe zikora neza ku mucanga w’inyanja, mu gihe izindi zikora neza ku mazi, umuntu agahabwa serivisi ku buryo abaho mu buzima bwihariye, nta muntu ushobora kumuvogera bitewe n’uburyo hateguwe.

Ni ahantu hakunze kubera ibiruhuko, ku buryo umuntu aba shobora gufata amafunguro ya mu gitondo yibereye mu bwato, ndetse mu cyumba cye agashyikirizwa byinshi akenera.

2. The Mulia & Mulia Villas — Bali, Indonesia

Ni inyubako zifite ibyumba 219, hakaba hamwe mu hakundwa cyane muri Aziya kandi ku mpamvu nyinshi: Zirimo ko inyanja y’Abahinde uba uyirebaimbere yawe muri metero nke.

Ni ahantu habereye abakeneye kuruhuka mu buryo bw’umwihariko, banishimira amafunguro arimo ibinyabuzima byo mu mazi cyane cyane ibyokeje, n’amafunguro ahuza n’ibyifuzo by’abaturuka mu byekerezo binyuranye by’isi.

1. L’Horizon Resort & Spa — Palm Springs, California

Umujyi wa Palm Springs ni umwe mu ibonekamo amahoteli menshi, ariko yose si amwe, agera arushanwa umwihariko.

L’Horizon Resort & Spa ifite umwihariko wo kuba imwe mu zirambye cyane, kuko inyubako yayo y’ibanze na ‘bungalow’ 25 z’ikubitiro byubatswe mu 1952, nk’ahantu hakundaga kuruhukirwa muri ibyo bihe.

Imiterere yaho ariko yagiye inozwa hakoreshejwe ubugeni bw’abahanga bo hambere, serivisi zayo zirushaho gushyirwa ku rundi rwego, ku buryo ari ahantu ushobora kugirira ibihe bitibagirana kandi umudendezo wawe ntuhungabanywe na gato.

Nka piscine iba igenewe abashyitsi ba hoteli gusa, hari byinshi umushyitsi agenerwa ari mu cyumba bituma agubwa neza kurushaho byaba nka ‘ice cream’ cyangwa akarahuri ka tequila; ndetse impande ya piscine haba hari abahanga bananura ingingo, haba mu kwita ku birenge cyangwa gukanda ibitugu.

Uretse ku rwego rw’isi, ku mugabane wa Afurika resorts eshanu za mbere, nk’uko zikurikirana ni Singita Grumeti - Singita Sasakwa Lodge (Tanzania), Bisate Lodge (Rwanda), Oliver’s Camp (Tanzania) na Singita Pamushana Lodge (Zimbabwe).

Indi ’Resorts’ iza hafi yo mu Rwanda ni One&Only Gorilla’s Nest nayo yubatswe hafi y’ibirunga iza ku mwanya wa 17 muri Afurika, ariko yo ntabwo iza muri 50 za mbere ku Isi zirimo Bisate Lodge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .