Ishusho y’ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2050

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Mu myaka isaga icumi ishize, u Rwanda rwateje imbere ubukerarugendo nk’imwe mu nkingi z’ubukungu bw’igihugu, igamije imibereho myiza y’abaturage.

Mu 2017, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni zigera kuri 438 z’amadolari avuye kuri miliyoni 227 z’amadolari ya Amerika mu 2011. Ni imibare Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gishaka ko yiyongera ku buryo mu 2024 amafaranga ava mu bukerarugendo bw’u Rwanda azaba ageze kuri miliyoni 800 z’amadolari.

Ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2017 bwari bufite uruhare rwa 12.7% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Ubukerarugendo mu Rwanda bushingiye ahanini ku gusura pariki ndetse n’inama igihugu cyakira. Igishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka giherutse gushyirwa ahagaragara, kigaragaza ko ku kugera kuri izo miliyoni 800 z’amadolari buri mwaka, bizasaba izindi mbaraga no guteza imbere ubundi buryo bw’ubukerarugendo.

Mu mwaka wa 2050, u Rwanda rushaka kuba ruri mu bihugu bikize, mu gihe mu 2035 rushaka kuba mu bihugu bifite amikoro aringaniye. Ibyo bisaba ko amafaranga umunyarwanda yinjiza ku mwaka azamuka n’ubukungu bw’igihugu bukarenga uko bumeze ubu.

Mu mwaka wa 2050, igishushanyombonera gishya kivuga ko abanyarwanda bazaba ari miliyoni zisaga 22. Ubukerarugendo ni imwe mu iturufu ngo abo bantu bazabe bafite ikibatunga ku gihugu nk’u Rwanda kidafite imitungo kamere ihagije.

Muri iki gishushanyombonera, hagaragazwa ko urwego rw’ubukerarugendo ruzaba rugizwe n’ubukerarugendo bwo muri za parike, ubukerarugendo bwibanda ku kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye n’imikino yo ku rwego mpuzamahaga.

Buzaba kandi bushingiye ku bukerarugendo bw’abavuriza mu Rwanda; ubukerarugendo bw’abagana u Rwanda bashaka kwiga; ubukerarugendo bwo mu mazi; ubukerarugendo bwo mu mijyi no mu cyaro n’ubukerarugendo bw’ahantu ndangamateka.

Urebye ubukerarugendo bwa pariki n’inama nibwo bumaze gutera imbere mu Rwanda ndetse bufite uruhare runini mu mafaranga yinjizwa buri mwaka. Mu 2018 u Rwanda rwakiriye inama zisaga 200 zinjije miliyoni 52 z’amadolari.

Hoteli ziri ku rwego mpuzamahanga zikomeje kubakwa mu Rwanda, byose bigamije gukururira abanyamahanga kurusura.

Icyakora, igishushanyombonera kigaragaza ko ibyo byiciro by’ubukerarugendo atari byo byonyine bizazamura umusaruro uva mu bukerarugendo.

Hakenewe ko n’izindi ngeri z’ubukerarugendo zizatezwa imbere by’umwihariko ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana mu Turere twa Ruhango na Nyaruguru (Kibeho), ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Karere ka Nyanza, ubukerarugendo mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyarugu n’Iburengerazuba (bushingiye ku biyaga, ku mateka, ku misozi nyaburanga, n’ibindi).

Hifuzwa ko buri karere mu gishushanyombonera hagaragazwamo neza ahaberanye n’ubukerarugendo muri buri Karere.

U Rwanda rusabwa ingufu nyinshi kugira ngo ubwo bukerarugendo bushingiye ku bindi bitari pariki n’inama burusheho gutera imbere. Nko ku bukerarugendo bw’abagana u Rwanda bashaka kwivuza; hagomba gushyirwa imbaraga zidasanzwe mu kubaka ibitaro bigezweho kandi bitanga serivisi zinoze. Ni ibitaro bigomba kuba bifite umwihariko utaboneka ahandi kandi birimo inzobere ku buryo bigirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga.

Hari ibyatangiye gukorwa nk’ibitaro bivura kanseri biherereye i Butaro, ikigo kivura indwara za kanseri mu Rwanda hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imashini ikoresha imirasire (radiotherapy), umushinga wo kubaka ibitaro bivura umutima bizaba biherereye i Masaka n’ibindi.

Ku bijyanye n’ubukerarugendo bureshya abaza kwiga mu Rwanda, hari amashuri mpuzamahanga amaze gufungurwa mu Rwanda by’umwihariko kaminuza mpuzamahanga nka Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi, University of Global Health Equity iherere i Butaro, African Leadership University (ALU), African Institute for Mathematical Sciences (AIMS), Carnegie Mellon University, Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) n’izindi.

Ubukerarugendo bwo mu mazi nabwo u Rwanda rwatangiye imishinga y’ibanze igamije kubuteza imbere. Hari umushinga wo kubaka ibyambu mu turere 5 dukora ku kiyaga cya Kivu, biteganyijwe kuba byuzuye muri Kamena 2021. Ibyo byambu bizoroshya ibikorwa by’ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu, ubukerarugendo, ubuhahirane n’ibindi.

Umwaka utaha kandi mu kiyaga cya Kivu hazashyirwamo ubwato bunini Mantis Kivu Queen Uburanga, buzaba bukora nka hotel, bukazashyirwa ku Kibuye.

Akarere ka Nyanza katangiwe gutunganywa ngo kabe kamwe mu bicumbi by’ubukerarugendo ndangamateka. Hejuru yo kuba umurwa w’abami bayoboye u Rwanda mu bihe bya nyuma by’ingoma za cyami, umwaka ushize i Nyanza hafunguwe inzira eshatu z’Ubukerarugendo gakondo [The Nyanza Cultural Trials], zizafasha mu bukerarugendo bushingiye ku kugenda n’amaguru.

Mu bukerarugendo bwa za pariki naho u Rwanda rwongereyemo ingufu, nko gushyiramo inyamaswa eshanu nini zari zaracitse muri pariki y’Akagera. Ubu iyi pariki ifite ibarizwamo inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika arizo Intare, Inzovu, Imbogo, Inkura n’Ingwe.

Igishushanyombonera gishya cy’ubutaka kigaragaza ko nubwo ubukerarugendo buzatezwa imbere, buzibanda mu gukoresha ubutaka buto ariko bukazana inyungu nyinshi ku Gihugu.

Pariki y'Akagera irimo imbogo ku bwinshi
Inzovu ni zimwe mu nyamaswa eshanu nini zituma pariki y'Akagera iza mu zikomeye
Ingwe ni bumwe mu bwoko bw'inyamaswa ziboneka muri Pariki y'Akagera butuma isurwa cyane na ba mukerarugendo
Ubwato Mantis Kivu Queen Uburanga buzaba bufite ibyumba (cabin) icumi, byitezwe ko nta na kimwe kizajya munsi y'amadolari 1000 ku ijoro rimwe
Bisate Lodge yubatswe mu buryo bukurura abanyamahanga
One&Only Gorilla’s Nest iherereye i Musanze ni imwe mu zigezweho mu Rwanda ziherutse gufungurwa
One & Only Nyungwe House, hoteli ifite ubwiza iherereye mu Burengerazuba muri Pariki ya Nyungwe
Ibirunga by'u Rwanda uretse kuba bicumbikiye ingagi, ni bimwe mu binezeza abakerarugendo kubyitegereza
Ingagi ni zimwe mu nyamaswa zamenyekanishije ubukerarugendo bw'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga
Kigali City Tour, imodoka ifasha abakerarugendo bashaka kureba ubwiza bw'umujyi wa Kigali
Inzira z’Ubukerarugendo gakondo [The Nyanza Cultural Trials], zizafasha mu bukerarugendo bushingiye ku kugenda n’amaguru
Nyandungu ni hamwe mu hari gutunganywa mu mujyi wa Kigali hazafasha abatuye umujyi kwitabira ubukerarugendo
U Rwanda ruri gushyira imbaraga mu kubaka urwego rw'ubuvuzi bukurura n'abanyamahanga. Iki ni ikigo cyatashywe uyu mwaka kivura kanseri hakoreshejwe uburyo bwo kuyishiririza
University of Global Health Equity iherereye i Butaro ni imwe muri Kaminuza Mpuzamahanga zikurura abanyamahanga baza kwiga mu Rwanda
Carnegie Melon University ni imwe muri Kaminuza mpuzamahanga zafunguye amashami mu Rwanda zikurura abanyamahanga bashaka kuhiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .